Ruhango: Umugore ushwanye n’umugabo aho kwahukana ajya iwabo ngo yigira muri “Ghetto”

Abagabo bo mu Kagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’abagore babo basigaye bagirana amakimbirane, aho kugira ngo bahukanire iwabo ahubwo bakajya kwikodeshereza mu byo bise “Ghetto” wagereranya n’ikibahima.

Aba bagabo ngo bibaza uko bazajya babacyura bikabayobera, ndetse ibi ngo bakabikekamo ko bishobora gukurura uburaya bukabije kuko batiyumvisha impamvu batagishaka kwahukanira iwabo kandi haba hahari.

Umwe mu bagabo Kigali Today yasanze mu Kagari ka Rwoga mu gasantere ka Muyange, mu gihe cy’umugoroba, yagiye atungira umunyamakuru urutoki buri rugo rucumbitsemo umugore washwanye n’umugabo we.

Ati “Umva wa mwana we, ubundi kera twakuze tubona ba data bashwana n’abagore babo bakahukanira iwabo, hanyuma umugabo akazifata akajya gucyura umugore we, none se ubu twe tuzabacyura tubasanze he?”.

Uyu mugabo kimwe na bagenzi bavuga ko iki kibazo kibahangayikishije kuko ngo umuntu wese uvuganye nabi gato n’umugore, ahita afata utwe akajya kwikodeshereza.

Ati “Inaha hateye ibyitwa ngo ni Jyeto (Ghetto) da”.

Aya ni amwe mu mazu bise Ghetto abagore bahukaniramo.
Aya ni amwe mu mazu bise Ghetto abagore bahukaniramo.

Simbizi Yohana, umugabo w’imyaka 67 y’amavuko, avuga ko agiye kumara amezi abiri atabana n’umugore we, ngo kuko yigeze kuza yasinze bwije amutonganyije ajya kumurega mu nzego z’ibanze bagerageza kubunga biranga, ageze aho afata utwe ajya kwikodeshereza.

Habineza Esdras, washakanye n’umugore we mu mwaka w’1993, avuga ko nawe agiye kumara igihe atonganye n’umugore we yarangiza akajya kwikodeshereza.

Ati “Ikidutangaza ntibajya kure yacu, ubwo se koko umugore wagiye kwibana ntajye iwabo, urumva bizacura iki?”

Aka gace kabarirwamo abagore 7 bibera muri Ghetto

Agasantere ka Muyange gahuriweho n’imidugudu itatu ariyo Mwezi, Bihome na Muyange, buri mudugu nibura ukaba urimo abantu babiri bamaze kujya kwikodeshereza kubera amakimbirane yo mu ngo, nk’uko bishimangirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze zaho.

Umunyamakuru wa Kigali Today, yagerageje kuvugana n’aba bagore bikodeshereza, ariko ntibyamworohera kuko babyangaga.

Gusa umwe muri bo wanze ko amazina ye atangazwa yemeye kugira icyo abivugaho.

Ati “Nibyo koko njye mba muri Ghetto, ariko impamvu ahanini biterwa n’inzoga”.

Rwaserera yo mu miryango ngo iri mu bituma batahukanira iwabo

Uyu mugore w’imyaka 38 wemeye kuvugana na Kigali Today, nawe wanze kugira byinshi avuga, yagize ati “Kwikodeshereza bimpa amahoro, kuko mu rugo mukecuru wanjye abana na basaza banjye babiri, ubwo se najyayo iyo rwaserera nayikira? Reka da ndagenda nkayahingira nkaza nkishyura inzu, ubuzima bukendereya (bugakomeza)”.

Uyu mubyeyi avuga ko abagore bo muri aka gace bakorera amafaranga bakayanywera bataha abagabo ntibabyihanganire, ngo kandi umugore ugerageje kureka kunywa umugabo we ntashobora kubireka, ugasanga hazamo ihangana.

Ibi bigira ingaruka ku bana

Umwe mu miryango yamaze gushwana, umugore yagiye kwikodeshereza atwara umwana umwe, undi mwana wabo wabaga Kigali ashakisha ubuzima ise amutumaho ngo naze asigare ku rugo, kuko ashaje ntacyo yabasha kwikorera.

Amwe mu mazu ba nyirayo bayimukamo kugira ngo bayabyaze umusaruro.
Amwe mu mazu ba nyirayo bayimukamo kugira ngo bayabyaze umusaruro.

Uwo mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko Kigali Today yasanze yicaye iwabo yagize ati “Papa yantumyeho ngo ni nze kuko atari kubasha kwibana kandi akuze. Ubwo akazi naragataye nyine nicaye aha, ubu ndibaza amaherezo y’ubuzima bwanjye”.

Abagabo batuye muri aka gace basaba inzego bireba guhagurukira iki kibazo kuko ngo abagore babo bashobora kuba barumvise nabi ihame ry’uburinganire, kuko ngo basigaye bashaka kunywa ntibatahe, bataha bagataha induru zivuga mu rugo.

Icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga kuri iki kibazo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko iki kibazo butigeze bukimenya icyakora ngo bugomba kugihagurukira.

Rugendo Byiringiro Jean, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Ruhango, avuga ko ibi byose bireba impande zombi, haba umugore cyangwa umugabo, bityo batangira gushwana mu rwego rwo gutanga amahoro, umugore akajya kwikodeshereza.

Icyakora ngo bagiye kurushaho kubasobanurira itegeko ry’uburinganire, bityo ntihagire ushaka gutsikamira undi dore ko akenshi aya makimbirane ashingira ku mitungo, agasaba ingo zibanye gutya kubyamagana kuko bidashobora gutuma bagera ku iterambere.

Umugore ugiranye amakimbirane n’umugabo akahukana akajya kwikodeshereza Ghetto ngo inzu ayikodesha amafaranga ari hagati 2500 na 3000.

Kanda hano wumve inkuru ya KTRadio irambuye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Niwacu muri cartien arahari , ibi bireze rwose ariko ikibitera nukwigira indakoreka cyane ngo bitwaje uburinganire kdi atari uko b
wagafashwe.

IRANKUNDA CLEMENT yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

Aho kugira ngo bicaneyakwigira muri guetto ahubwo MIEPROF ni iteze imbere ubu buzima byagabanya impfumumiryango

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 28-05-2015  →  Musubize

Ntasoni ngo inzoga zatuma musenya
n’umurengwe mwayashatsemo indi mibereho
mwabonye inzoga arikintu kibaraje
inshinga koko. Ikigaragara nuko
muyafite none yababujije amahoro
ubuyobozi buzabafashe ahubwo
mwiyubake byo kubaviramo gusenya
bibahe kwiyubaka bagakomera.
Babuze ubuyobozi bubunga rwose

bazemera berchumas yanditse ku itariki ya: 27-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka