Muhanga: Imiturire, ikibazo cy’umwihariko cyagoye Mayor Mutakwasuku muri manda ze

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko ikibazo cy’imiturire kiza ku isonga mu byamugoye kuva muri 2008 ubwo yatangiraga kuyobora Akarere ka Muhanga.

Mutakwasuku avuga ko Akarere ka Muhanga kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage batuye mu manegeka, kakaza kandi ku mwanya wa nyuma mu gutura ku midugudu, kubera imiterere yako aho usanga mu mirenge 12 ikagize uwa Shyogwe wonyine ngo ari wo usa nk’uwaremewe guturaho.

Mayor Mutakwasuku avuga ko ikibazo cy'imyubakire abona kitari hafi yo gukemuka.
Mayor Mutakwasuku avuga ko ikibazo cy’imyubakire abona kitari hafi yo gukemuka.

Imiterere y’Akarere ka Muhanga ngo igira ingaruka ku iterambere ryako mu bkorwa by’iterambere nko gukora imihanda yo mu Mujyi n’ijya mu byaro, kugezayo amashanyarazi ku buryo hari imirenge itatu yo mu gice cya Ndiza itaragerwamo n’amashanyarazi.

Iyo havuzwe imiturire muri Muhanga, ahanini ku isonga humvikana Umujyi wa Muhanga bivugwa ko uteganyijwe kuza ku mwanya wa kabiri nyuma y’uwa Kigali, nyamara wareba imyubakire yawo ugasanga bisa nk’inzozi kuwushyira kuri iki kigero.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko imiturire mibi inatuma Umujyi wa Muhanga usa nabi kuko usanga hari ibice byinshi by’Umujyi byubatse nabi.

Agira ati “Uwo ari we wese duhuye ikibazo cy’imiturire by’umwihariko umujyi, ni cyo dukorera ubuvugizi kuko usanga n’ahari agataka gakeya ko guturaho usanga hacucitse abantu bikaba bigoye kuhageza kaburimbo, kuko kwimura abaturage bihenze cyane”.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, RHA (Rwanda Housing Autority) muri 2014, bugaragaza ko hatagize igikorwa ngo imyubakire mu Mujyi wa Muhanga ikosorwe, mu myaka 40 iri imbere ntawazaba akibasha kubona aho yubaka.

Kubaka mu Mujyi ngo bikorwa kuri kaburimbo gusa kubera ko ahandi ngo hateye nabi.
Kubaka mu Mujyi ngo bikorwa kuri kaburimbo gusa kubera ko ahandi ngo hateye nabi.

Impamvu nyamukuru yo kuba umujyi wubatse nabi ngo ikaba ari abawuhanze bubatse badateganyiriza umubare munini w’abantu nk’uko ngo byakunze kujya bigaragara mu mijyi yahanzwe mu gihe cya Gikoroni.

Akajagari k’amateka ni na ko ngo kakomeje gukurikirana abubaka mu mujyi kuko bubatse nta gishushanyo mbonera bakurikije, ubu bikaba bigoranye kubimura no kuvugurura amazu yo mu mujyi kubera ko bisaba kwihyura cyangwa kwimura abatuye nabi.

Urugero rutangwa ni mu gace ka Ruvumera na Gahogo nka hamwe mu hagoranye kuvugurura hagezwa imihanda y’amabuye cyangwa ya kaburimbo.

Uko Mayor Mutakwasaku abona idindira ry’imiturire si ko abandi bayobozi babibona

Nubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko imiterere n’amateka y’imyubakire mu Karere ari imbogamizi inagoranye kubonerwa igisubizo, hari izindi mpamvu bamwe mu bayobozi babona zituma Umujyi wa Muhanga by’umwihariko udatera imbere, mu gihe uherereye mu Gihugu rwagati.

Ruvumera ngo ni yo ya mbere yubatse ku bucucike bugoye kuzavugurura.
Ruvumera ngo ni yo ya mbere yubatse ku bucucike bugoye kuzavugurura.

Muri 2014, ubwo hakorwaga imurikabikorwa ry’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yagaye abashoramari bo mu Karere ka Muhanga bigize ba nyamwigendaho mu ishoramari kandi ngo bitakigezweho.

Minisitiri Kanimba yagize ati “Birababaje kubona abantu nkamwe mutuye mu Mujyi w’amateka mu bucuruzi bw’u Rwanda mutagira isoko rya kijyambere ku buryo hari bamwe mu bacuruzi bacururiza hanze yaryo”.

Minisitiri Kanimba yagaragaje ko kudakorera hamwe ari na yo ntandaro y’ibihombo byakunze kuranga abikorera bo mu Karere ka Muhanga, aho mu myaka ibiri ishize hatejwe cyamunara amagorofa atatu y’ubucuruzi y’abagaragaraga nk’abakomeye.

Minisitiri Kanimba yagaragaje ko nta terambere akarere gashobora kugeraho mu gihe abafite ubushobozi bukeya batabwegeranyije ngo babashe no kwisunga za banki.

Nyabisindu werekeza i Karongi na Ngororero naho ni akajagara.
Nyabisindu werekeza i Karongi na Ngororero naho ni akajagara.

Yagize ati “Nk’umushinga wa Hoteli urahenze cyane, ugasanga niba ushaka kubaka nk’iya miliyali ebyiri ufite miliyoni 500 bizagusaba kuguza miliyali n’igice, ubwo se urumva uzarwana no kuzishyura wenyine kugeza ryari”?

Minisitiri Kanimba si we wenyine ubona neza aho ikibazo cya Muhanga kiri kuko no ku wa mbere tariki ya 26 Mata 2015 ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yaganiraga n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga yabagaragarije ko ari bo bagira uruhare mu idindira ryako kuko badakorera hamwe.

Ashingiye kuri Hoteli Sprendid, imwe rukumbi yuzuye mu Mujyi wa Muhanga nta yindi Hoteli yahigeze akaba yibaza aho ubukungu bw’aka karere bwaba buva n’aho bugana mu gihe abikorera badafungutse ngo bumve ko gukorera hamwe ari byo byabafasha kuzamurana.

Minisitiri Kabone agaya abikorera uburyo usanga buri imwe arwana no kubaka akazu ke, ngo ni ryo terambere, nyamara mu tundi turere n’imijyi ibikorwa by’abishyize hamwe ari byo byigaragaza.

Urugero atanga ni isoko ry’Umujyi wa Huye mu Majyepfi ryubatswe n’abantu batarenga 30 none abikorera bo mu Karere ka Muhanga bakaba barananiwe no kwiyubakira isoko ryabo kandi batabuze ubushobozi.

Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buhangayikishijwe no kuba Muhanga idatera imbere

Ashingiye ku nkunga ya miliyoni 10 Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatanze nk’umugababne kugira no abikorera bubake Hoteli yo ku rwego rugezweho hakaba hashize imyaka igera kuri ine ikibanza kikiryamye aho kandi amafaranga yaratanzwe, Minisitiri Kaboneka asanga hari ikibyihishe inyuma.

Agira ati “Nk’ubu iyo, uyu mugabo wubatse Sprendid iyo atayubaka tuba twicaye he ngo dukore inama ko n’Akarere kari kuvugururwa, ubu tuba twagiye mu bapadiri? Nonese nk’ubu ubwo Perezida aza kubasura agashaka kwakira abantu hano yari kubakirira he? Cyangwa murakifite ikibazo cy’ubuparmehutu”?

Inyubako zizamuka ngo zigaragara ku muhanda gusa ugasanga hirya gato y'umujyi nta kigenda.
Inyubako zizamuka ngo zigaragara ku muhanda gusa ugasanga hirya gato y’umujyi nta kigenda.

Yeruye, Minisitiri Kaboneka, yabwiye abikorera bo mu Karere ka Muhanga ko Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buhangayikishijwe kandi bwibaza impamvu Muhanga idatera imbere nk’ahandi, ku buryo hari n’abakeka ko ari imyumvire ya kera ishingiye ku ngengabitekerezo ya PARMEHUTU.

Kuba Muhanga iri hagati mu Gihugu ni amahirwe adasanwe ku iterambere ryayo

Minisitiri Kaboneka agaragaza ko uvuye Rusizi na Huye werekeza i Kigali unyura Muhanga, wava Karongi werekeza Kigali ukanyura Muhanga, wava Gisenyi werekeza Kigali unyuze Ngororaro ukanyura Muhanga ku buryo abajya gushaka serivisi i Kigali byari bikwiye ko bazibonera i Muhanga, bakanaharuhukira, ndetse n’Abanyakigali bakikutse imirimo bakaza kuhatemberera.

Gusa ngo nta na kimwe uwahaza yahasanga kuko na hoteli imwe ihuzuye ntacyo yakemura, akaba kandi ari n’intandaro yo guhomba kwayo kuko idahagije ku buryo ubwayo yakurura abakiriya.

Abikorera bemeye kuva ku izima bagakorera hamwe

Nyuma y’ibihombo byagiye bigaragara kuri bamwe mu bikorera bigaragazaga nk’abakomeye, ndetse ibyabo bigatezwa cyamunana n’amabanki, abacuruzi bibwiraga ko ngo byaba biterwa ahari n’imikorere itagenda neza ndetse bamwe batangira kwigira mu Mujyi wa Kigali, ngo hato na bo batavaho bahombera i Muhanga.

Hotel Sprendid imwe rukumbi mu Mujyi wa Muhanga.
Hotel Sprendid imwe rukumbi mu Mujyi wa Muhanga.

Ubwoba nk’ubu ngo bushimangira ku buryo budasubirwaho ko byose byatewe no kudakorera hamwe ahubwo buri wese akumva ko nta n’uwamenya icyo mugenzi we akora kugira ngo hatagira umutwara amahirwe.

Umwe mu bajyanama ba Komite y’Abikorera Gashugi Apolinaire avuga ko iyi ndwara bayibonye kandi bagiye kuyikira aho gukomeza kugaragara nk’abafite indi myumvire ku iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

Agira ati “Ntabwo tukiri ABAPERMEHUTU, ibyo byajyanye na bene byo, ariko buri wese hano ahave afite ipfunwe ry’uko tugifite iyo sura maze twigaragaze uko turi kuko twiyemeje noneho gukorera hamwe”.

Guhindura isura y’Umujyi wa Muhanga kandi binashimangirwa n’Umuyobozi w’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Théogene, aho avuga ko nyuma y’umwiherero bagiriye mu Karere ka Karongi, bafite gahunda yo kuba nibura mu mezi atatu ari imbere bazaba batangiye kubaka Isoko rya Kijyambere rya Muhanga.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese iyo miturire y’akajagari iraterwa niki?ko ntamazu azamurirwa muyandi kdi umuntu yubaka yatse uburenganzira aho agiye gushyira inyubako hagapimwa ,mugihe babonye ko hatameze neza kuki bamwemerera?.ese ikibazo ni abayobozi cg ni abubaka?

Kubwimana jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Muhanga ni yisubireho kuko benshi twifuza kuhatura tukava mu mujyi wa Kigali uhorana ubushyuhe.

INEZA yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka