Kutumvikana hagati y’akarere na rwiyemezamirimo byatumye hoteli idindira

Hoteli ya mbere irimo kubakwa mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ikomeje kudindizwa n’ubwumvikane buke hagati ya rwiyemezamirimo n’akarere.

Iyo hoteli yatangiye kubakwa muri 2012 yagombaga kuzura muri 2014 itwaye miliyoni zisaga 950 ariko kubera imirimo y’inyongera ngo imaze gutangwaho asaga miliyari imwe na miliyoni 100 kandi ntiruzura.

Imirimo yo kubaka hoteli ya mbere mu karere yarahagaze hakaba hasigaye hakorwa isuku gusa mu gihe hategerejwe ko ikibazo gihari kirangira imirimo igakomeza.
Imirimo yo kubaka hoteli ya mbere mu karere yarahagaze hakaba hasigaye hakorwa isuku gusa mu gihe hategerejwe ko ikibazo gihari kirangira imirimo igakomeza.

Iki kibazo ngo kiraturuka ku kutumvikana ku mafaranga impande zombi zigomba kwishyurana bityo imirimo yo kuyubaka ikaba yarahagaze guhera muri Kanama 2015 kugira ngo kibanze gikemuke.

Rwiyemezamirimo ngo yishyuje amafaranga akarere ariko ko kavuga ko katazi aho ayo mafaranga kakwa aturuka maze ahita ahagarika imirimo atangira kujya gusaba inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu n’ubutabera kurenganurwa.

N'uruzitiro rwa Hoteli rwari rwarubatswe.
N’uruzitiro rwa Hoteli rwari rwarubatswe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo wako, Niyonzima Tharcisse, avuga ko Njyanama y’Akarere yemeza ingengo y’imari ivuguruye yanzuye ko bakoresha miliyoni 240 mu gusesa amasezerano bafitanye n’uwo rwiyemezamirimo no gusubukura kubaka iyo hoteli.

Muri ayo mafaranga ngo hakaba hagomba kuvamo miliyoni 40 akarere kemeza ko gafitiye rwiyemezamirimo ndetse na miliyoni 200 bazakoresha kugira ngo basoze imirimo yo kuyubaka.

Ati "Inama Njyanama iheruka mu kuvugurura ingengo y’imari yafashe icyemezo cy’uko iriya hoteli izashyirwaho miliyoni 240 harimo gusesa amasezerano ndetse no gukomeza kuyubaka"

Niyonzima we avuga ko muri izo miliyoni 240 harimo miliyoni 40 gusa ubuyobozi bwemeje ko ari yo azahabwa rwiyemezamirimo, gusa rwiyemezamirimo Hitimana Nathanael uhagarariye sosiyete y’ubwubatsi ECOFOHINA (Entreprise de Construction Fournisseur Hitimana Nathanael), we akavuga ko ayo yishyuza arenga ayo kure.

Ati "Njyewe sinzi aho bakura izo miliyoni 40, njye ndabishyuza miliyoni 48 ku masezerano ya mbere na miliyoni 164 ku mirimo y’inyongera bampaye kandi mfite amasezerano."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka