Ikirunga cya Nyiragongo cyongereye ibimenyetso byo kuruka

Abashinzwe gukurikirana imihindagurikire y’ibirunga bya Nyaragongo na Nyamuragira, bemeza ko kuva 28 Gashyantare Nyiragongo yongereye ibimenyetso byo kuruka mu ndiba yayo.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2016, mu Mujyi wa Goma no mu mujyi wa Gisenyi humvikanye ubushyuhe budasanzwe.

Imyotsi isohoka mu ndiba ya Nyiragongo nuri mu mujyi wa Gisenyi arayibona
Imyotsi isohoka mu ndiba ya Nyiragongo nuri mu mujyi wa Gisenyi arayibona

Abazi ibimenyetso bibanziriza iruka ry’ibirunga bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bibigaragaza nko kwangirika kw’ibiribwa mu gihe gito mu mazu.

Mu mujyi wa Goma tariki ya 7 na 8 Werurwe bamwe mu baturage bakinze amazu bahungira Rutshuru bavuga ko Nyiragongo ishobora kubarukira nk’uko yabikoze 2002.

Umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu yatangarije Kigali Today ko ubushyuhe busanzweho ariko imihindagurikire y’ikirunga kigiye kuruka izana ubushyuhe budasanzwe.

Yagize ati: “2002 Nyiragongo ijya kuruka twarabimenye kubera ubushyuhe bwiyongeraga abantu bakumva bakuramo imyenda, ibiribwa mu mazu birangirika kubera ubushyuhe, imyenda uranika igahita yuma, imbuto zitangira guhisha no guhunguka bitandukanye n’ibisanzwe, n’ubu biraboneka ko hari igishya kigiye kuba.”

Habonetse umwenge uvamo amazuku yinjira mu ndiba nini
Habonetse umwenge uvamo amazuku yinjira mu ndiba nini

Impuguke zikurikirana imihindagurikire y’ibirunga zivuga ko imihindagurikire yatangiye kwigaragaza kuva tariki 28/2/2016 ku kirunga cya Nyiragongo kiri ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma (DRC) na Gisenyi (RWANDA) kuko cyongereye ibimenyetso byo kuruka bibera mu ndiba yacyo (crater).

Nyiragongo ifite ikiyaga cy’amazuku (lava lake) hejuru ari cyo gituma abaturiye iyi mijyi yombi bahora babona urumuri rwaka mu ijoro, ku manywa bakabona imyotsi byariyongereye.

Ubusanzwe impuguke mu birebana n’amazuku ya Nyiragongo bavuga ko gihora gisa n’aho kiruka ariko bikabera mu ndiba yacyo, ahubwo ngo bigira ingaruka iyo indiba yuzuye , icyo gikoma cy’amazuku (lava) kigashakisha inzira yo gusohoka bikagaragarira buri wese ko ikirunga cyarutse.

Dr. Dushime Dyrckx umuyobozi w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu akaba n’impuguke mu biza bibera mu ntara y’Uburengerazuba n’imihindagurikire y’ibirunga avuga ko ikirunga cya Nyiragongo gisuka ibyotsi byinshi byangiza ikirere (pollution) biri hagati ya toni 5,000 na 50,000 ku munsi.

Mu ndiba ya Nyiragongo amazuku ahora abira
Mu ndiba ya Nyiragongo amazuku ahora abira

Ibyotsi biba birimo imisenyi myinshi bigatuma indege zibuzwa kunyura hejuru yacyo kuko yinjiye muri moteri byayiteza impanuka.

Hagendewe ku igenzura ryakunzwe nyuma y’impinduka zagaragaye hafi y’inkengero za Nyiragongo, impugucye zasuye Nyiragongo zivuga ko zasanze mu ndiba (crater) y’ikirunga ariho iruka riri kubera kuko hari indiba iri kumena igikoma cy’amazuku mu yindi ari byo byari byateye impunduka ndetse bigatera impungenge abaturage.

Dr. Dushime avuga ko abashakashatsi bari ku kirunga hejuru mu buryo buhoraho kugira ngo bagenzurire hafi imihindagurikire y’ubushyuhe bw’ikirunga banasesengura amakuru atangwa na sitasiyo 12 zikorana na satelite kugira ngo hamenyekane aho ikirunga cyapfumurira kigiye kuruka.

Avuga ko hagenzurwa imitingito igenda yiyungikanya, hakaba hari ibikoresho bigaragaza ko ikirunga kigiye kuruka mbere y’ibyumweru bibiri bitewe n’ibimenyetso bibanza kwigaragaza.

Akavuga ko itangazamakuru rikwiye gutanga amakuru yizewe, kugira ngo badakura abaturage umutima, bakirinda ibihuha byo ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bagakomeza imirimo yabo nta bwoba kuko ibirunga ari umuturanyi abantu bakwiga kubana na we.

Nk’inama zitangwa mu gihe ibirunga byaruka, Dr. Dushime avuga ko nyuma yo gukora inyigo y’uburyo hakorwa ubutabazi ikirunga kirutse, ngo hakwiye kubaho n’inyigo yo guhungisha abaturage.

Leta z’ibihugu byombi zigategura amasezerano yorohereza abaturage guhunga habaye iruka ry’ibirunga. Naho ku baturiye ibirunga bakwita ku mabwiriza y’ubuzima basukura neza imboga n’imbuto mbere yo kubifungura kubera imyotsi imisenyi ikwirakwizwa n’imyotsi iva mu birunga.

Amabara agaragaza aho ibirunga bihagaze “ubu kiri mu muhondo”
Amabara agaragaza aho ibirunga bihagaze “ubu kiri mu muhondo”

Mu kwegereza abaturage imihindagurikire y’ibirunga, ubuyobozi wa Croix Rouge bwakwirakwije ibyapa bimenyesha abaturage aho ibirunga bihagaze, ubu bikaba biri mu ibara ry’umuhondo risobanura “ikirunga gishobora kuruka ariko bitari vuba.”

Mu kwezi kwa Kanama 2015 Dr Georges Mavunga Tuluka umuyobozi wa OVG ikigo gishinzwe gukurikirana imihindagurikire y’ibirunga yari yatangaje ko ibikoma n’imyotsi byazamutse mu munwa wa Nyiragongo na Nyamuragira ariko bidateye impungenge.

Dr Georges Mavunga akaba yari yatangaje ko imyotsi n’ibikoma byo ku kirunga cya Nyamuragira bigeze kuri metero 310 kugira bigere ku rugara rw’ikirunga, naho Nyiragongo hasigaye metero 250 kugira ngo igikoma kigere hejuru ku iherezo ry’umunwa.

Umujyi wa Gisenyi na Goma biri kuri km 15 hafi y’ikirunga cya Nyiragongo, kaba ifite abaturage babarirwa mu miliyoni kandi bashobora kugirwa n’ingaruka kiramutse kirutse cyohereza amazuku y’umuriro hanze.

Tariki 17/1/2002 ubwo cyarukaga 13% by’umujyi wa Goma byarasenyutse abaturage barenga ibihumbi 400 bahungiye mu Rwanda, harimo ingabo zibungabunga amahoro z’umuryango w’abibumbye MONUC n’ibikoresho byawo bya gisirikari, ingabo za Congo n’ibikoresho byabo bya gisirikari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka