Gufunga ‘ghetto’ z’abanyeshuri ntibivugwaho rumwe

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwafashe icyemezo cyo kubuza abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze kuba mu macumbi azwi nka ‘ghetto’ bacumbikamo.

Ubusanzwe abanyeshuri biga muri bene ayo mashuri bajya muri ‘ghetto’ kugira ngo biborohere kwiga, kuko mu gihe bize bataha hari abajya bakora urugendo rw’amasaha 10 buri munsi n’amaguru kugira ngo bave mu rugo bagere ku ishuri no kuva ku ishuri basubira mu rugo.

GS Rwamagana Protestant ni rimwe mu mashuri y'uburezi bw'ibanze yigamo abana baba muri "ghetto".
GS Rwamagana Protestant ni rimwe mu mashuri y’uburezi bw’ibanze yigamo abana baba muri "ghetto".

Nsekayabo Jean Claude, wiga muri GS Rwamagana Protestant, agira ati “Impamvu yatumye nza muri ‘ghetto’ iwacu ni kure. Kuva ku ishuri njya mu rugo n’igare nkoresha amasaha abiri, urumva kugenda n’amaguru bifata hafi amasaha atanu cyangwa atandatu.”

Hari abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bava mu karere kamwe bakajya kwiga mu kandi bakurikiye amashami batabasha kubona mu mashuri yo mu turere bavukamo, bigatuma bakodesha ‘ghetto’ hafi y’ishuri ngo biborohere kwiga.

Mukamuganga Leoncie yiga mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze mu Karere ka Rwamagana ariko akaba avuka mu Karere ka Ngoma.

Ni umwe mu bakobwa biga bataha muri ‘ghetto’ kandi ngo yabihisemo kuko iwabo ishami yashakaga kwiga ritari rihari.

Ati “Njye naje kwiga i Rwamagana njya muri ‘ghetto’ nkurikiye ishami rya MEG (Mathematics, Economics and Geography) kuko iwacu hari ishami rya HEG (History, Economics and Geography).”

Nubwo bimeze gutyo Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buherutse gufata icyemezo cyo guca ‘ghetto’ ku biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze.

Guverineri w'Iburasira, Odette Uwamariya, avuga ko "ghetto" zitemewe kuko zitera abana ingeso mbi zirimo n'ubusambanyi.
Guverineri w’Iburasira, Odette Uwamariya, avuga ko "ghetto" zitemewe kuko zitera abana ingeso mbi zirimo n’ubusambanyi.

Guverineri w’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko abanyeshuri batemerewe kuzibamo kuko zituma bashorwa mu ngeso mbi, ari na yo mpamvu bahisemo kuzica.

Ati “Politiki dufite y’uburezi ntiteganya amacumbi ku bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze. Abana baragenda bakishakira aho bacumbika ha make bakajyanwa mu bucuruzi n’ubusambanyi, turagira ngo abantu badufashe ntabwo za ‘ghetto’ kuri abo bana zemewe.”

Abanyeshuri bajya muri ‘ghetto’ ababyeyi babo babizi

Abanyeshuri baba muri ‘ghetto’ twavuganye bemeza ko bajya muri ghetto ababyeyi babo babizi kuko “babafasha kwishyura ubukode bwazo bwa buri kwezi, ndetse bakanabaha ibyo kurya bibatungira muri izo ghetto.”

Abo twavuganye bavuga ko batakwirengagiza impungenge z’abayobozi, ariko na none ngo ikibazo cya ‘ghetto’ ntigikwiye kureberwa mu ishusho rusange kuko abazibamo bose atariko bagamije uburara.

Mukamuganga ati “Nk’ubu urabona mba muri ‘ghetto’ ndi umukobwa ariko sinemeranya n’abavuga ko umuntu wese uba muri ‘ghetto’ agira uburara. Njye nayijemo nje kwiga, icyo nzi ni uko ugira uburara muri ‘ghetto’ n’iwabo aba asanzwe yari abufit.”

Abanyeshuri barebwa n’icyo cyemezo cy’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bavuga ko kiramutse gishyizwe mu bikorwa byabangamira benshi, ndetse bikaba byatuma bamwe bava mu ishuri nk’uko Ngirumpatse abivuga.

Ati “Icyo cyemezo gishyizwe mu bikorwa byabangama cyane. Hari imirenge myinshi usanga kugira ngo ugere ku kigo kiri mu burezi bw’ibanze bigusaba gukora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri cyangwa atatu, ugasanga baciye ‘ghetto’ abenshi bishobora gutuma duhagarika kwiga.”

Guverineri Odette Uwamariya, we avuga ko hafatwa icyemezo cyo guca ‘ghetto’ z’abo banyeshuri ubuyobozi butirengagije ko hari imirenge usanga ari minini, ku buryo hari abana byagora kubona ishuri bigamo hafi yabo.

Gusa ngo basabye uturere gukora igenzura tukagaragaza ahari ikibazo cyihariye kugira ngo gishakirwe umuti.

Ati “Twumvikanye ko uturere dukora igenzura tukagaragaza ahari ikibazo cyihariye tugakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) hakaba haba gahunda y’umwihariko yo gushakira abo bana aho bacumbika, kandi nibanahacumbika habeho uburyo bwo gukurikirana uburere bwabo.”

Izi ni zimwe muri "ghetto" abanyeshuri biga mu mashuri y'uburezi bw'ibanze batahamo.
Izi ni zimwe muri "ghetto" abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze batahamo.

Ntitwabashije kubona ababyeyi b’abana biga baba muri ‘ghetto’ ubwo twateguraga iyi nkuru, ariko bamwe mu babyeyi twavuganye na bo ngo basanga kwihutira guca ‘ghetto’ kuri abo bana atari cyo cyihutirwa kurusha kubanza kwiga uhereye mu mizi impamvu zibatera kwiga baba muri ghetto.

Mukamugema Constance ati “Ibyo ari byo byose hari abana ayo macumbi ashobora gutera uburara, ariko simpamya ko ari bose.

Ubuyobozi bukwiye kubanza kwiga impamvu abana bajya muri ayo macumbi kandi zigahabwa agaciro kuko hari abana ushobora gusanga barahisemo kujya mu icumbi kubera impamvu zumvikana.”

Gahunda y’amashuri y’uburezi bw’ibanze ni imwe muri gahunda zashyizweho hagamijwe guteza imbere uburezi kuri bose.

Nubwo ayo mashuri agamije gutanga uburezi kuri bose ahenshi usanga ari ishuri rimwe mu murenge, ku buryo hari abana bitorohera kurigeraho cyane cyane abatuye mu mirenge mini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

agahwa Kari kuwundi karahandurika hanyuma umubare wabazaba indaya uzangana gute nibamara kwicara iwabo
Ubuse ayo mafrng kuki batayajyana musinzi bakayishyura inzu nuko iwabo ari hato??? mukore ibyomusabwa abana bige mwibaciraho iteka

diama yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhjhhhh uburayi buba mumaraso yumuntu kugiti cye hamwe numutima nama we rero ntibukururwa na getto kuko hari nababukorera iwabo.mureke abana biyigire knd umuntu niwe wikontorora ubwe,abusanganywe niyo wamugotesha abapolisi impande zose yabukora.

uwase falida yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

ni mureke gukina ku bana bagowedi

turatsinze yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

ni mureke gukina ku bana bagowedi

turatsinze yanditse ku itariki ya: 11-04-2016  →  Musubize

haaaa babura gukanira urubakwiye ababatereramo inda ngo baraca getto harimo abarimu,ba gitifu,nabandi ahubwo bagiye kureka kwiga babere indaya rimwe

d0dos yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

haaaa babura gukanira urubakwiye ababatereramo inda ngo baraca getto harimo abarimu,ba gitifu,nabandi ahubwo bagiye kureka kwiga babere indaya rimwe

d0dos yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Njye nabaye umurezi muri 12YBE. Aba bana kugirango bagere ku ishuri nko mu mirenge yibyaro birabagora peeee. Ahubwo aho kubaka amacumbi yabarimu iyo bayagira ay’abanyeshuri. Naho rwose kuba muri ghetto sicyo kibazo. Ikibazo ni igituma bazibamo.

Jassu yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

blablablbla..... abo bana urabona bajya muri "gheto" aruko basetse? ni internat se ububakiye?? gushinyagura gusa.

munanira yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

njye namaze imyaka 3 niga mba muri getto ariko ubwo burara ntabwo nigeze nkora ubwo rero bareke kubangamira abazibamo kuko nuwabukora yabukora ataha iwabo.kuko nababa muri za internal barasambana kdi baba barinzwe.

sebahire jean emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka