Amajyepfo: Nyaruguru ni yo yonyine idatoza abana football

Uretse Akarere ka Nyaruguru katagira ikipe y’abana bafite munsi y’imyaka 15 batozwa umupira w’amaguru, mu tundi turere tugize Intara y’Amajyepfo bafite amakipe ategura abana, bigatanga icyizere ko mu minsi iri imbere amakipe y’u Rwanda azaba akinisha abana barwo gusa.

Ahari gahunda yo gutoza abana bato usanga ishyigikiwe n’ababyeyi, abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Abana bafite inzozi zo kuzavamo abakinnyi bakomeye ba Football.
Abana bafite inzozi zo kuzavamo abakinnyi bakomeye ba Football.

Mu Karere ka Muhanga nka hamwe mu hagaragara abana bamaze gutera intambwe mu mupira w’amaguru, harabarirwa abana b’abahungu n’abakobwa 200 bigishwa tekiniki zo gukina umupira w’amaguru.

Abana b'i Muhanga barimo 7 bagiye muri Academy ya APR FC.
Abana b’i Muhanga barimo 7 bagiye muri Academy ya APR FC.

Nshimiyimana David umwe mu bikorera bo mu Karere ka Muhanga ufasha aba bana, avuga ko yatangiranye n’abana bakeya ariko ubu bakaba bagenda biyongera kandi bagira ubuhanga mu gukina ku buryo ikipe ya AS Muhanga abakuramo abayikinira mu cyiciro cya kabiri; ndetse no mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC bakaba bamaze koherezamo abana barindwi.

i Muhanga abana barenga 200 batozwa gukina umupira w'amaguru.
i Muhanga abana barenga 200 batozwa gukina umupira w’amaguru.

Banki ya Cogebank na yo ifasha abana bakiri bato mu kubashakira ibihembo bapiganirwa biciye mu marushanwa ategurwa n’ihuriro ry’urubyiruka rw’Abakirisitu Gaturika.

Ukuriye ishami rya Muhanga, Mugabonake Daniel, atangaza ko biteguye gufasha abantu bose bafite gahunda mu kuzamura impano z’abana mu mupira w’amaguru kuko ngo ari bo bakiriya babo b’ejo hazaza.

Mu karere ka Nyamagabe ho ngo igikorwa cyo gufasha abana bakiri bato gutyaza impano za bo mu mupira w’amaguru cyatangiye muri 2006, hashyirwaho amasite atatu yo gutorezaho abana mu murenge wa Kitabi, kuri sitadi y’i Nyagisenyi ndetse no mu nkambi ya Kigeme.

Gutoza abana umupira w’amaguru byagiye bibaha amahirwe kuko havuyemo abakinnyi b’umwuga kuri ubu bakinira amakipe akomeye.

Pacifique Namutureba, pacifique Rwabirinda, Celestin Niyokwizerwa na Aniseth Muhire bakinira ikipe Amagaju iri mu cyiciro cya mbere na Dieudonne Munezero, Noel Bizimana, Innocent Ndizeye ujya ukinira ikipe y’igihugu amavubi.

Gahunda yo gutyaza impano z’abana mu mupira w’amaguru yarahagurukiwe

Ikipe y’abasaza Victory FC ikorera imyitozo ku kibuga cya Ruyenzi, mu murenge wa Runda mu karere Kamonyi, yabonye ukuntu abana bakunda kuza kureba uko bitoza no kubahereza umupira, maze bahitamo gufatanya n’ababyeyi bakunda umupira w’amaguru babashyiriraho ikipe babashakira n’umutoza.

Dusingizemungu Lambert, Perezida wa Victory FC atangaza ko batoza abana 50.

Mu Karere ka Kamonyi kandi hari andi masite atatu ya Mugina, Gihogwe, Rukoma; atorezwaho abana bagerakuri 500, umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko, siporo n’umuco Kayiganwa Albert akaba avuga ko akarere kazabashakira abatoza n’imipira yo gukina, FERWAFA ikazajya iza kujonjoramo abashoboye gukina ikabajyana mu makipe akomeye.

Bamwe mu bana batorezwa Football ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.
Bamwe mu bana batorezwa Football ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

Mu karere ka Gisagara, Amizero y’ubuzima football academy santeri itoza abana umupira w’amaguru, iherereye mu murenge wa Kibirizi, itoza abana bagera ku 108 baza baturutse mu mirenge itandukanye igize aka karere.

Abana bato bo mu Ikipe Amizero ya Gisagara.
Abana bato bo mu Ikipe Amizero ya Gisagara.

Umutoza w’aba bana Rukundo Philip avuga ko batangiye imyitozo mu mwaka wa 2011. Bamaze kujya mu marushanwa make ku rwego rw’intara kandi avuga ko bayitwayemo neza kuko bazaga mu myanya itatu ya mbere.

Mu karere ka Nyanza ho hari za santeri eshashatu zitoza abana bafite hagati y’imyaka 8 na 15 umupira w’amaguru, zikora mu buryo buhoraho zigamije kuzamura impano za bo muri uwo mukino. Izo centre harimo Gatagara, Ngwa, Nyamure, Gihisi, Mugandamure na Olympic ikorera ahitwa i Rwesero.

Abana bo mu Gihisi i Nyanza.
Abana bo mu Gihisi i Nyanza.

Mbungira Ismael utoza abana kuri santeri ya Gihisi atangaza ko ubuhanga bw’abo bana butanga icyizere ko bazavamo abakinnyi beza b’ejo hazaza bahesha isura nziza igihugu cyababyaye.

Abafite amakipe y’abana batoza baracyahura n’imbogamizi z’amikoro

Mu mirenge icyenda igize akarere ka Ruhango, itandatu niyo usangamo amakipe y’abana batarengeje imyaka 15.

Gusa bamwe mu batoza b’aya makipe, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zo kutagira ibikoresho bihagije ndetse bagaragaza ko nta handi babona ubufasha keretse kwigira, nk’uko bitangazwa na Nyamihana Isaac utoza ikipe y’abana yitwa Ruhango Football Training Center.

Ingamba zo kwita kuri aya makipe ngo zarafashwe. Rurangwa Sylvan ufite imikino mu nshingano ze mu Karere ka Ruhango, avuga ko agerageza mu bushobozi buke agashakira aya makipe ibikoresho by’imyambaro n’imipira yo gukina.Avuga ko bafite gahunda irambye kuri aya makipe y’abana.

Ruhango na ho abana baharwa amahirwe yo kugerageza impano zabo muri ruhago.
Ruhango na ho abana baharwa amahirwe yo kugerageza impano zabo muri ruhago.

Amakipe yashinzwe n’ababyeyi, ngo akeneye ko uturere tuyashyigikira nk’uko Tendi Justin, umubyeyi n’umutoza w’abana bato ba Victory FC, abitangaza. Ati “ Igitekerezo cyabaye icy’ikipe ya Victory Fc ariko kigomba gushyigikirwan’ubuyobozi bw’akarere”.

Afite ikizere ko abo bana bazavamo abakinnyi b’abahanga kuko bafite ubushake n’umuhate wo kuba abakinnyi beza.

Abana batozwa hirya no hino mu turere ni amizero ya Ruhago y’ejo hazaza
Abana batorezwa na Victory FC yo ku Ruyenzi, batangaza ko mu mezi ane bamaze bigishwa umupira w’amaguru, bamenyi tekinike nyinshi zirimo gufunga umupira no kuwuherezanya ndetse n’ikinyabupfura (discipline) igomba kubaranga mu kibuga.

Ishimwe Patrick w’imyaka 14 utorezwa mu ikipe Amizero y’ubuzima football Academy ya Gisagara, aragira ati « Natwe twifuza kuba abakinnyi b’umwuga tugakomera kandi turabikorera kuko tubona hari byinshi tugenda twunguka, icyo dukeneye ni uko ubuyobozi bwajya budushakira amarushanwa menshi natwe tukareba aho tugeze ndetse n’abo ahandi icyo baturusha ».

Twagirayezu Dieudonné ushinzwe urubyiruko mu karere ka Gisagara, avuga ko icyo bateze kuri aba bana ukuzamuka ndetse bakazanatorwamo abazaba bagize ikipe y’akarere dore ko aka karere nta yindi kipe kagira cyangwa se bagakinira amakipe akomeye.

Ababyeyi ngo bumva agaciro ko gutoza abana football ariko akarere ntikabishyiremo ingufu zihagije

Mu Karere ka Huye habarirwa amakipe y’abana bari munsi y’imyaka 15 atatu mu mupira w’amaguru.

Abana b'i Huye bitoza muri weekend.
Abana b’i Huye bitoza muri weekend.

Hari ikipe y’umutoza bita Katibito yitoreza ku kibuga cya OPD mu mujyi wa Huye rwagati, hakaba ikipe y’uwitwa Kana yitoreza mu murenge wa Tumba ahitwa mu i Rango ndetse n’ikipe yitoreza mu murenge wa Gishamvu.

Umutoza katibito avuga ko amaze imyaka irenga 20 atoza abana bari unsi y’imyaka 15, bamara gukura bakajya mu makipe makuru.

Uyu mutoza kandi anashimira ababyeyi bo mu Karere ka Huye, kuko ngo basigaye bohereza abana babo mu myitozo, mu gihe ngo mbere bataboherezaga.

Icyakora avuga ko muri iki gihe yahuye n’ikibazo cy’uko bamwe mu bana atoza bangiwe gukina imikino y’icyiciro cya kabiri, ngo kubera ko nta byangombwa barabona, nyamara kandi ngo mbere barajyaga bemererwa gukina.

Bamwe mu batozwa na Katibio.
Bamwe mu batozwa na Katibio.

Avuga kandi ko ngo ubuyobozi bw’akarere butabafasha ahubwo ngo bukishyirira imbaraga mu makipe y’abantu bakuru.

Umukozi mu Karere ka Huye wahoze ashinzwe siporo Kayitare Constantin, we avuga ko ngo atari byo, ko ahubwo ngo hari igihe aba batoza basaba ubufasha ku karere bagasanga nta bushobozi buhari, bakaba bacyeka ko babubimye.

Uyu mukozi avuga ko icyo akarere kagamije ngo ari ukubona abana bavuka mu Karere ka Huye bazamuka bagakinira amakipe akomeye.

Muri Nyaruguru ho ngo hakenewe ibikorwa remezo

Umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko na siporo Muhoza, Theogene avuga ko akarere katekereje gushyiraho ikipe y’abana ariko ngo kagasanga hagikenewe ibikorwa remezo birimo ikigo abo bana bazatorezwamo bakanahugurwa kuri uyu mukino, ndetse n’ibibuga byo gukiniraho kuko ngo bikiri bike muri aka karere.

Muri aka karere gacungira ku mikino y’abanyeshuri, kuri ubu ngo hari gutegurwa ahazubakwa icyo kigo mu murenge wa Kibeho, kandi ngo mu mwaka utaha kizatangira kubakwa ubundi abo bana babone kwegeranywa kugirango iyo kipe itangire.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyepfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka