Abanyarwanda barifuza ko hanozwa ibitagenda muri EAC

Bamwe mu Banyarwanda barifuza ko hakomeza kunozwa bimwe mu bitagenda neza mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abaturage bavuga ko hakiri imbogamizi zirimo bimwe mu bihugu bigize uyu muryango, nk’u Burundi na Tanzaniya, bitarakurikiza politiki ya EAC yo gukoresha indangamuntu mu kwambuka imipaka, cyangwa kudakurikiza amahame yo kubahana hagati yabyo.

Twizeyimana asaba ko ibikorwa ku ruhande rw'u Rwanda na Uganda byanakorwa ku bindi bihugu bigize EAC.
Twizeyimana asaba ko ibikorwa ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda byanakorwa ku bindi bihugu bigize EAC.

Abaturage bashaka gukora ishoramari n’imihahiranire byambukiranya imipaka, bifuza ko kuba hari ibyanogejwe birimo nko gukoresha indangamuntu mu kwambukiranya imipaka, gukuraho imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa no kugabanya igihe bimara kuri za gasutamo, n’ibindi byashyirwamo imbaraga.

Abaturage baribaza impamvu yo gukena hagati y’ibihugu bihuriye mu muryango umwe

Nshimiye Philbert wo mu Kagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, avuga ko yumva hari abacuruzi bavuga ko boroherezwa kuri za gasutamo ndetse n’imisoro, nk’inyungu z’abanyamuryango ba EAC, ariko akavuga ko abona ibihugu bigize umuryango wa EAC bitagendera ku muvuduko umwe.

Ahereye ku bihugu bitaremera gukoresha indangamuntu zabyo mu kwambukiranya imipaka muri EAC birimo u Burundi na Tanzaniya, Nshimiyimana avuga ko bibangamiye umuvuduko u Rwanda rufite mu gushyira mu bikorwa ibigamijwe mu masezerano ya EAC.

Nshimiyimana kandi asanga kuba igihugu kigira ibibazo kigakeka ikindi, bizagira ingaruka mbi ku gushyira hamwe kwabyo. Agira ati “Ko mu Burundi bahura n’ibibazo bagakeka u Rwanda, ndibaza niba ibihugu bya EAC byiyumvanamo? None se ubwo urwo rwikekwe nta kintu rwakwangiza mu muryango wacu?”

Mu kiganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Sena y’ u Rwanda bagejeje ku baturage b’Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga ku wa tariki 15 Mata 2016, bavuze ko ibibazo bikigaragara muri EAC bidakuraho amahirwe yatangiye kwigaragaza muri uyu muryango.

Asubiza ibibazo bya Nshimiyimana, Senateri Jeanne d’Arc Mukakarisa, akaba na Visi Perezidante wa Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, avuga ko kuba u Burundi bufite ibibazo by’umutekano, bitareba u Rwanda.

Seanateri Mukakarisa avuga ko ibihugu bigenda byitabira gukoresha indangamuntu mu kwambuka imipaka kandi ko n'ibindi bizagera aho bikabikora.
Seanateri Mukakarisa avuga ko ibihugu bigenda byitabira gukoresha indangamuntu mu kwambuka imipaka kandi ko n’ibindi bizagera aho bikabikora.

Senateri Mukakarisa avuga ko u Burundi bufite ikibazo cy’Umutekano koko kandi ko gukeka u Rwanda ntacyo bivuze cyane ko buri gigugu gifite kurengera ubusugire bwacyo aho kwitakana ikindi.

Agira ati “Ubusugire bwa buri gihugu ni cyo bureba, ntabwo umutekano muke w’i Burundi wahungabanya umutekano wa EAC, numva rero nta mpungenge byateza ku bindi bihugu ariko u Burundi bwicaye bugakenera ubufasha mu bibazo byabwo, nka EAC bwatangwa.”

Barifuza ko uko binjira muri Uganda ari na ko bajya binjira ahandi

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Nyarusange, Twizeyumukiza John, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda nta bibazo bikigaragara mu mihahiranire n’imigenderanire, akibaza impamvu mu bindi bihugu bidakorwa.

Twizeyumukiza agira ati “Dukomeza kuvuga ko ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda nta kibazo gihari, bishatse kuvuga ko kwinjira ahandi bitandukanye kandi hari ibyo duhuriyeho. Ese bo nta basenateri bagira ngo babiganireho bikemuke?”

Kuri iki kibazo, Senateri Mukakarisa avuga ko bitewe n’imyumvire, hari ibihugu bitarumva neza ibyiza bya EAC kandi ko uko bizajya bigenda bibona inyungu biyitezeho, bizajya byubahiriza ibiteganywa n’amasezerano ashyiraho umuryango.

Agira ati “Nta mbaraga zishyirwamo ngo igihugu cyemere ibi n’ibi, ni ukumvikana kandi muri buri gihugu hashyizweho minisiteri ishinzwe uwo muryango. Izo minisiteri zigenda ziga ku iterambere no gukemura ibibazo byose biba byagaragaye kandi birakorwa neza.”

Hari abanenga imwe mu myanzuro ya EAC idashyirwa mu bikorwa ku gihe

Abaturage kandi bagaragaza ko hakiri bimwe mu bidashyirwa mu bikorwa ku gihe nko guhuza za Leta za EAC, gushyiraho ifaranga rimwe rihuza izo Leta, bikaba bikomeza gukumira abashoramari n’abashaka gutemberera mu bihugu bigize uyu muryango.

Ephrem Nshimyumukiza avuga ko inzitizi ya mbere yo kudasabana hagati y’ibihubu bya EAC ari ukutabona amakuru ku bikorerwa mu bihugu bigize umuryango.

Agi ra ati “Uwaduha nk’umuntu ku karere twajya twiyamabaza tubaza amakuru umunsi ku munsi ku bijyanye n’aho twahahira n’aho twagurishiriza, byadufasha.”

Nshimyumukiza kandi asanga kugira ngo abantu bagize umuryango barusheho kwiyumvanamo, hajya hihutishwa imwe mu myanzuro ifatwa mu nama z’abayobozi ba EAC kuko hari ibidakorwa kandi abantu ntibamenye icyabihagaritse.

Agira ati “Nk’ubu twabwirwaga ko Leta ihuza ibihugu izaba yagiyeho mu mwaka wa 2015 bigatuma abantu bajya bambukiranya imipaka nko kuva mu mudugudu ujya mu wundi, ifaranga batubwiraga rimwe ryagombaga kujyaho muri 2012 ntiryagiyeho. Ese ni ikihe cyizere cy’uko ibyo baganiraho bindi bizashyirwa mu bikorwa?”

Abasenateri bavuga ko guhuza Leta za EAC ari urugendo kandi ko biri gusuzumwa naho guhuza ifaranga bikaba biteganywa mu mwaka wa 2024.

Senateri Mukakarisa agira ati “No mu Kinyarwanda, baravuga ngo ‘ntabwo uruhinja ruvuka ngo ruhite rwuzura ingobyi’. Ni ibyo kuganira, naho ku kibazo cyo kuba nta makuru ahagije, twacyumvise tuzagikorera ubuvugizi.”

Mu rugendo abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bagirira hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kumenya uko Abanyarwanda basobanukiwe n’ibyiza bya EAC, byagaragaye ko hari kandi bamwe mu baturage bakeya batarasobanukirwa n’uwo muryango bahuriyemo kubera kwitinya.

Senateri Jean de Dieu Mucyo umwe mu Basenateri bagiye iyi komisiyo, asaba abaturage gutinyuka bagatangira kumva ko imipaka ifunguye kandi ko uko bagenda bigirira icyizere, bizatuma barushaho kwiteza imbere babikesha abaturanyi babo.

Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu bitandatu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzaniya, Kenya na Sudani y’Epfo. Bituwe n’abaturage basaga miliyoni 160.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka