" Tukuri Inyuma Haki ya Mungu" imwe mu mvugo eshanu zakanyujijeho muri 2016

Mu mwaka wa 2016, bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye tw’igihugu biganjemo urubyiruko, bakunze kurangwa n’imvugo z’umwihariko ndetse n’izindi zitangaje bakuraga ahandi, bakazikoresha mu mvugo yabo ya buri munsi.

Habyarimana Joseph wakomotseho Imvugo igira iti "Tubari Inyuma Haki ya Mungu"
Habyarimana Joseph wakomotseho Imvugo igira iti "Tubari Inyuma Haki ya Mungu"

Muri izo mvugo harimo eshanu zakunzwe kugarukwaho cyane mu biganiro, zikaba ari izi zikurikira.

1.Tubari inyuma Haki ya Mungu

Bwa mbere mu Rwanda iyi mvugo “Tubari inyuma Haki ya Mungu” yumvikaniye mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabereye i Kigali mu mpera za 2016, ikoreshejwe n’umusaza witwa Habyarimana Joseph ukomoka mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gikundamvura.

Uyu musaza yabivuze ashima intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, maze mu buryo busekeje avuga ko yatunguwe n’inyubako ya Kigali Convention Center iyo nama y’umushyikirano yari iteraniyemo.

Mu binezaneza bivanzemo no gusetsa, Habyarimana Joseph yabwiye imbona nkubone Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ko yishimira ibyiza akomeje kugeza ku Rwanda n’abanyarwanda. Agira ati “Uturi imbere, tukuri inyuma…. Haki ya Mungu’’.

Kubera uburyo iyi mvugo yahise yamamara ndetse n’uwo musaza ikamugira icyamamare cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, i Musanze bo bayisamiye hejuru batangira nabo kuyikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwaka wa 2016 warangiye benshi mu banya Musanze bigana iyi mvugo mu kugaragariza umuntu runaka ko bamushyigikiye muri gahunda afite yaba mu bukwe cyangwa mu birori bitandukanye.

Mupenzi Annanie wo muri aka karere ati “ Umuntu wese ufite nk’ubukwe abamuziye mu nama usanga bamubwira ngo Tukuri inyuma haki ya mungu .“

2.Ntabwo byavamo

Iyi mvugo nayo yagiye yumvikana mu bantu b’ingeri zitandukanye cyane cyane abakora ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse mu masoko, ndetse n’abatwara abantu mu binyabiziga, Ikaba ikoreshwa mu gihe bahakana bivuye inyuma.

Shingiro wo Mu Mujyi wa Kigali agira ati” Iyi mvugo abamotari barayikoresha cyane. Umubwira aho ushaka kujya, ukamubwira amafaranga ufite, yakumva ari make agahita akubwira ngo “Ntabwo byavamo” ishakire undi rwose.”

3. Kuba mu mandazi

“Kuba mu mandazi” ni imvugo yakoreshejwe cyane n’urubyiruko ndetse na bamwe mu bantu bakuru, iyo bashakaga kwerekana ko umuntu runaka atazi iyo biva n’iyo byerekeza, mbese ko ari mu bujiji.

Iyi mvugo yabereye benshi inshoberamahanga, aho bibazaga inkomoko yayo n’ ubu itaramenyekana, ariko bagiye basobanukirwa ko umuntu uri mu mandazi, ari umuntu uri mu bujiji, bashaka kumubwira ngo ave mu bujiji bakamubwira bati ” Va mu mandazi”.

4.Ikiryabarezi

Iyi mvugo yadutse bwa mbere mu Rwanda muri 2016 ihimbwe n’abantu bo mu Ntara y’Amajyepfo cyane cyane mu turere twa Nyanza na Ruhango, bavuga umukino w’amahirwe wari umaze kurarura urubyiruko.

Uyu mukino umuntu yashyiraga amafaranga ijana muri icyo cyuma bise Ikiryabarezi, kikaguha urwunnguko cyangwa se ugahomba.

Iri zina ry’Ikiryabarezi ryahimbwe bashaka kunenga abagishoramo amafaranga, kuko cyagiye kiyabarya ugasanga inyungu arizo nke kurusha igihombo cyabateraga.

Abiswe “Abarezi” ni abagishoragamo amafaranga, naho icyo cyuma cyitwa “ Ikiryabarezi” .

Leta y’u Rwanda yakomeje kubona uburyo ibyo byuma byakoraga mu kajagari maze bimwe muri byo biza guhagarikwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Nyuma yaho bimwe muri ibyo byuma bihagaritswe imvugo “Ibiryabarezi” yahise ivanwa kuri ibyo byuma, ahubwo ikoreshwa cyane miu rubyiruko, bashaka kuvuga abagore n’abakobwa bambara impenure bagamije kureshya abagabo.

5.Ndagatora Mama

Iyi mvugo ikoreshwa cyane na bamwe mu rubyiruko kimwe n’abantu bakuze bagenda mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, aho bakunda gukoresha iri jambo mu ndahiro.

Abenshi bavuka muri aka gace bavuga ko iyi ndahiro ikoreshwa iyo umuntu yafashe icyemezo ntakuka, badashobora kwisubiraho.
Biriteye Gerome agira ati” Iyo umuntu wa hano arahiye ati “Ndagatora mama” hari icyo yakwimye uba ugomba gukurayo amaso ugashakira ahandi.

Kandi iyo mugiranye amakimbirane akarahira ati “ Ndagukubita ndagatora mama”, burya ushatse wakuramo akawe karenge kuko iyo udahunze arabikora, kuko umwanzuro wo kwishora mu mirwano uba wamaze gufatwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze ndasobanukiwe inkomoko yabarezi cg ikiryabarezi

nyiribondo yanditse ku itariki ya: 10-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka