Musanze: Urubyiruko rwiyemeje kutajenjekera abagamije gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, rusanga igihe kikeze ngo rureke kujenjekera umuntu wese wahirahira ahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda n’abakigoreka amateka y’u Rwanda, nk’intwaro yarufasha gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’abifuriza Igihugu gusubira mu mateka mabi cyanyuzemo.

Nzabonimpa Emmanuel, yashishikarije urubyiruko kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho
Nzabonimpa Emmanuel, yashishikarije urubyiruko kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho

Urwo rubyiruko ruhagarariye abandi rwabigarutseho nyuma y’ibiganiro birusobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo ingaruka zayo zasigiye benshi ibikomere n’ihungabana, n’uko bagira uruhare mu kubikumira; bikaba byarabaye ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024.

Ni ibiganiro byateguwe n’Umuryango utari uwa Leta, ugamije guhuza urubyiruko n’abakuze mu rwego rwo kubaka amahoro (Inter-Generational Amahoro Network).

Mukasine Hélène ukuriye uyu muryango, avuga ko uku gusangiza urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rubifashijwemo n’abakuze bagiye bayanyuramo, ari uburyo bwiza bwarufasha kuyasobanukirwa birushijeho, bakamenya uburemere bw’ingaruka zayo n’aho bahera bahangana na zo.

Yagize ati “Mu ngaruka nyinshi zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ibikomere n’ihungabana bigenda biba uruhererekane rugaragarira no mu rubyiruko rurimo n’urwavutse nyuma y’ayo mateka. Ni ngombwa ko bene nk’aba barindwa guhutazwa, ahubwo hakabaho kubatega amatwi, kubaganiriza no kubaba hafi mu bituma babasha kugira icyizere, kuko bibafasha gusohoka muri izo ngorane; kandi ibyo abantu ntibabishobora hatari abiteguye kandi basobanukiwe neza uburyo babyitwaramo”.

Umurinzi w’Igihango ku Rwego rw’Umurenge wa Kinigi, Ndibabaje Assiel uzwi ku izina rya Katarya, uyu akaba umwe mu batarahigwaga mu gihe cya Jenoside, wagize uruhare rukomeye mu kurwana ku Batutsi bahigwaga kuva mu 1990 mu yahoze ari Komini Kinigi na Mukingo, kandi akabafasha kurokoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahereye ku rugendo rutari rworoshye n’uburyo umuco wo kwanga ivangura yakuranye abikesha kubitozwa n’ababyeyi be, aribyo byamufashije kubigeraho.

Urubyiruko ruhera aha rugaragaza ko urwo ari urugero rwiza, ndetse n’isomo rikomeye ryarufasha kugera ku ntego zo gukumira Jenoside n’ingegabitekerezo yayo.

Furaha Raissa, umwe muri urwo rubyiruko agira ati “Turacyabona abantu benshi bashishikajwe no gusebya u Rwanda barwitirira amateka atariyo, bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi binangira mu bitekerezo by’uko u Rwanda ruyobowe nabi, mu buryo ubuyobozi burenganya abaturage. Benshi mu babikora barimo n’abari mu mahanga, bakirurebera mu ndorerwamo y’amateka ya mbere ya Jenoside. Twe rero tugendeye ku mateka nyakuri tuzi, dusanga ari ahacu ho gukumira uko gusebanya n’ababigiramo uruhare, kuko uko basize u Rwanda atari ko rukimeze”.

Mu bibatera imbaraga nk’uko Benoni Rugaju akomeza abishimangira, harimo kuba abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi bari urubyiruko, agahera aha agaragaza ko urubyiruko rw’ubu, rufite inshingano zo gusigasira ibyo bagenzi babo baharaniye, bakarushaho gukunda Igihugu kandi bakumira icyatuma amateka mabi asubira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko ukwiyubaka k’u Rwanda nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’iterambere rugezeho kubirinda mu buryo burambye, bisaba uruhare rw’urubyiruko.

Ati “Kugaragaza ukuri no kwerekana ko icyo Abanyarwanda bashyize imbere ari ubumwe, byadufasha guca intege abifuza kubatanya, kuko bahari kandi bahorana amayeri menshi y’uburyo babinyuzamo. Abayobozi bacu barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hari byinshi bagiye bakora mu kudushyira mu cyerekezo cyubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda kandi byabaye ihame ntakuka”.

Ati “Dufatira kandi ku rugero rw’Ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uruhare rw’Abarinzi b’igihango mu kugaragaza ubwitange no kwigomwa gukomeye bagize bashyigikira ko u Rwanda rwubakira ku bumwe. Ibyo byose urubyiruko rubihuje rukabigira intego, mbona ibikorwa byose dushishikariye kugeraho tuzabishobora kandi mu buryo burambye”.

Urubyiruko rwiyemeje kutajenjekera abashaka guhungabanya Igihugu
Urubyiruko rwiyemeje kutajenjekera abashaka guhungabanya Igihugu

Urubyiruko ruhagarariye abandi ruturuka mu Mirenge umunani yo mu Karere ka Musanze, umuryango Inter Generation Amahoro Network ukoreramo, hiyongereyeho n’urwari ruturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru byo muri aka Karere, bose hamwe uko ari 40, ruhawe ibi biganiro mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku ruhande rwa Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festo, abibona nk’umusemburo mwiza kuri rwo, rukazubakiraho rushishikarira kwitabira no kugira uruhare mu bikorwa byose biteganyijwe, yaba mu cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka