Nkusi Arthur yahishuye ibanga ryatuma Frankie Joe akomeza muri BBA

Umunyarwenya Nkusi Arthur nyuma yo kugaruka mu Rwanda asezerewe mu marushanwa ya Big Brother Afurika, yatangaje ko ibanga ryo kugira ngo Frankie Joe azabashe gukomeza ari uko yatorwa n’abantu bari mu bihugu bitandukanye kuko ngo gutorwa n’abanyarwanda gusa nta mahirwe menshi bizamuha kabone n’ubwo bamutora ari bose.

Aha Nkusi Arthur wasezerewe mu mpera z’iki cyumweru gishize yasobanuye ko muri ariya marushanwa batareba gusa ko igihugu cyawe cyagutoye ahubwo bareba niba watowe n’abantu bari mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Nkusi Arthur yagize ati “Kuba naratoranyijwe mu bagombaga gutaha, si uko arinjye utarakurikije ibyo irushanwa risaba, ahubwo ni ubumwe bw’ibihugu bimwe na bimwe bifitanye bituma bagerageza gutanga amajwi ku bantu babo”.

Arthur akigera ku kibuga cy'indege yakiriwe n'abantu benshi.
Arthur akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe n’abantu benshi.

Yakomeje avuga ko amajwi y’abanyarwanda bari mu Rwanda gusa nta kintu kinini cyane azamarira Frankie Joe mu gihe atanatowe n’abandi bari mu bindi bihugu.

Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo amajwi y’abanyarwanda gusa afite icyo yafasha Frankie Joe, ahubwo birasaba ko dushakisha inshuti zacu ziri mu bindi bihugu hirya no hino ku isi bagatora. Kuko iyo bagiye kubara amanota ntago bareba umubare w’amajwi wagize, ahubwo bareba umubare w’ibihugu bigushyigikiye”.

Arthur yakomeje asobanura ko n’iyo mu gihugu umuntu umwe wenyine yagutora bafata nk’aho icyo gihugu kigushyigikiye mu gihe iyo bagutoye ari benshi cyane mu gihugu nabyo biba ari kimwe kuko nyine babona ko icyo gihugu kigushyigiye.

Ibi bisobanuye ko kuba Arthur yarasezerewe atari uko abanyarwanda mu Rwanda batamutoye cyane ahubwo ari uko iryo banga batari barizi.

Arthur Nkusi yari ahagarariye u Rwanda muri BBA.
Arthur Nkusi yari ahagarariye u Rwanda muri BBA.

Gutora Frankie Joe bikorwa mu buryo busanzwe bikorwamo, ni ukuvuga ko ushobora gutora ukoresheje ubutumwa bugufi (SMS), interineti na Wechat.

Gutora ukoresheje Wechat ni ubuntu ndetse ukemerwa gutora inshuro 100 mu cyumweru. Gutora unyuze kuri interineti ku rubuga rwa DSTV ubasha gutanga amahirwe inshuro 100 ku munsi. Unyura aha: http://bigbrotherafrica.dstv.com/Vote.

Gutora ukoresheje ubutumwa bugufi ni ukwandika muri telefoni yawe aho usanzwe wandikira ubutumwa bugufi ukandika ijambo “vote” ugakurikizaho izina rya Frankie Joe hanyuma ukohereza kuri 1616 waba ukoresha Tigo, MTN cyangwa Airtel.
Ubutumwa bugufi ni amafaranga 50.

Arthur Nkusi yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 5/11/2014 mu ma saa saba z’amanywa akaba yakiriwe n’inshuti n’abavandimwe bamwishimiye cyane.

Amafoto yerekana uko byari byifashe ku kibuga cy’indege.

Mama wa Arthur amwakira n'amashyi menshi.
Mama wa Arthur amwakira n’amashyi menshi.
Papa wa Arthur amwakira n'amashyi menshi.
Papa wa Arthur amwakira n’amashyi menshi.
Papa wa Arthur yandika ubutumwa bwo kumwakira.
Papa wa Arthur yandika ubutumwa bwo kumwakira.
Umuryango wa Arthur ku kibuga cy'indege waje kumwakira.
Umuryango wa Arthur ku kibuga cy’indege waje kumwakira.
Papa na murumuna ba Arthur bategereje ko asohoka mu kibuga cy'indege cya Kigali.
Papa na murumuna ba Arthur bategereje ko asohoka mu kibuga cy’indege cya Kigali.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza yabikoze neza cyane

steven yanditse ku itariki ya: 1-03-2015  →  Musubize

niyihangane izokata zihabera ntabwo abamyarwanda ntabwo twari tuzizi.

sadiki maurice yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

none se nibyo byatumye avuga ko yiyumvamo kuba umuganda kuruta umunyarwanda? Bazivamo Arthur.

Umusaza yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Nagende yavuze ko yiyumvamo Uganda,umuswa mubiiiiiiiiiiiiiii

KIBUTO yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka