Tyler Perry wamamaye muri filime zisekeje za ‘Madea’ yatumiwe mu kiganiro gitegurira Abanyarwanda kuvamo abayobozi beza
Umukinnyi wa filime ukomeye muri Hollywood Tyler Perry ni umwe mu bazatanga ikiganiro hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa videwo (Video conference) ku bijyanye no kwiyubakamo icyizere n’ubushobozi mu byo kuyobora abantu (Leadership).
Izina ‘Madea’ riranyaruka mu matwi y’abakunzi ba filime zisekeje, zikorerwa Hollywood kandi zikaba zibanda ku mico y’abirabura muri Amerika.
Muri filime za Madea zagiye zisohoka ari uruhererekane, zigaragaramo umugore usheshe akanguhe ari we Madea, aho akina ari umunyamahane, avugira hejuru ariko anafasha umuryango we ugizwe n’abantu batashoboye kwiga cyangwa ngo bagire ikindi bigezaho.
Igitangaje kandi cyatumye izo filime zikundwa na benshi ni imikinire y’uwo mugore ku buryo umuntu ashobora kwibeshya ko Madea ari umugore usanzwe ukina filime. Ariko si ko bimeze ahubwo Madea akinwa na Tyler Perry uba wihinduye umugore kandi akabikina neza nk’aho ari umugore.
Gukina filime za Madea, yigize umugore, byatume Tyler Perry amenyekana cyane kandi akundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye kuko yagaragaje ubuhanga bwe mu gukina yihinduye undi muntu.
Filime za Madea zimaze gusohoka zirenga 10 kandi zose zagiye zikundwa. Izakunzwe cyane ni nka Diary of a Mad Black Woman, Madea’s Family Reunion na Madea Goes to Jail.
Mu buzima busanzwe, Tyler Perry ntakina filime, gusa kuko ni na rwiyemezamirimo aho afite studio itunganya filime yitwa Tyler Perry Studios ndetse akaba ari n’umuntu ukora ibikorwa by’ubugiraneza (Philanthropist).
Ni muri urwo rwego yanemeye gutanga ikiganiro ku Banyarwanda ku kwishakamo ibisubizo bigamije gufasha umuntu kuba umuyobozi mwiza baha mu kazi no mu buzima busanzwe.
Icyo kiganiro kizaba kizitabirwa n’abandi abayobozi batandukanye nk’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Akamanzi na Richard Tushabe wahoze ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro (RDB).
Icyo kiganiro cyateguwe mu gikorwa kiswe "Live 2 Lead", kizaba tariki 2 Ugushyingo 2018 nk’uko bigaragara kuri Twitter y’uwitwa Innocent Ninsiima.
Mark the calendar! Don't miss out!! pic.twitter.com/rMcNLiRcMS
— Ninsiima Innocent (@Ninsiima250) October 24, 2018
Reba agace kamwe ka Filime yitwa Madea’s "Witness Protection’ aho Tyler Perry agaragaza ubuhanga mu gukina ’role’ zitandukanye muri filime imwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|