Jay Polly agiye kugaragara ari umukinnyi muri Filimi y’uruhererekane

Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki wo mu Rwanda agiye kugaragara ari umukinnyi muri Filimi y’uruhererekane yitwa “Ishyano ry’ikibero” izajya inyuzwa kuri Murandasi n’imbuga nkoranyambaga, aho azajya akina mu isura y’umusore wagiriye ubuzima bubi mu mujyi.

Umuhanzi Jay Polly umaze ighe atandukanye n’inzu ya The Mane yajyaga imufasha, hejuru y’impano y’umuziki, yamaze kongeraho gukina filimi akaba avuga ko ubu buhanzi bwombi ashobora kubufatanya akabubyaza umusaruro kuko byose ngo asanzwe ari ibintu akunda.

Filimi “Ishyano ry’ikibero” Jay Polly agiye kujya agaragaramo, ibice byayo bya mbere byatangiye kujya hanze ariko ibice Jay Polly agaragaramo ntabwo birajya hanze kuko bikiri gutunganywa.

Umuyobozi w’ikigo gitunganya iyi Filimi bwana Nyandwi Alex, avuga ko yahisemo jay Polly kuko ari umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bazwi mu Rwanda, icyari kigamijwe kikaba ari ukugira ngo ubutumwa bwo kubaka umuryango buri muri iyi Filimi burusheho kumvikana butanzwe n’umuntu uvuga rikijyana.

Filimi “Ishyano ry’ikibero” ni Filimi y’uruhererekane ishingiye ku nkuru y’abagize umuryango (umugabo n’umugore) baba batagirana ibiganiro mu muryango, bigatuma bananirwa kumvikana ku micungire y’umutungo no ku bikorwa byo gushora imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza umusaza naze atwitwike ahubwo aradutindiye kbs

Isabelle yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka