Igice cya kabiri cya filime JABO kiragera ku isoko guhera kuwa Mbere

Igice cya kabiri cya filime nyarwanda y’uruhererekane JABO yakunzwe na benshi kubera inkuru ivugwamo yabayeho, kiragera ku isoko ku wa Mbere tariki 29/04/2013, nk’uko bitangazwa na KAZE FILMZ, kampani uatunganyije iyi filime.

Gerard Mbabazi, umuyobozi wa Kaze Filmz asobanura ko ubu ibikorwa byose bigendanye no kuyitunganya byarangiye ikaba isigaye gushyirwa hanze. Abajijwe uko iki gice kimeze, yatangaje ko igice cya kabiri gifite umwihariko kandi iryoshye kurushaho ugereranyije n’igice cya mbere cyayo.

Yagize ati : “Iki gice cyo ubona ko gikinitse neza kandi abakinnyi barushijeho kuviva [gukina neza] ibyo bakina, erega buri kuba ari n’igice gikurikiraho umuntu aba agomba kugira amatsiko yo kureba ibikurikira icya mbere”.

Abo nibo bakinnyi b'imena bakina muri iyi filime
Abo nibo bakinnyi b’imena bakina muri iyi filime

JABO ni filime y’uruhererekane yakozwe umwaka ushize wa 2012, igice cya mbere cyayo kigera ku isoko. Ivuga ku buzima bw’umwana w’umuhungu wavutse mu muryango unenwa mu Rwanda nyuma y’uko nyina afashwe ku ngufu bivura umugongo.

N’ubwo ahura n’ubuzima bw’ubukene no kunenewa, intego ye ni uguhindura ubuzima abayemo. Ivuga ariko no ku bundi buzima bwa buri bw’Abanyarwanda ; ari ubujyanye n’ikoranabuhanga n’iterambere muri rusange.

JABO ni filime iri mu zakunzwe cyane mu gihugu ukurikije amakuru yagiye avugwa mu bitangazmakuru, bitandukanye ubwo igice cya mbere cya JABO cyasohokaga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mbabazi asobanura ko impamvu yakunzwe ari uburyo ikinitse mu buryo bw’umwuga kandi ikaba ivuga inkuru y’ibintu byabayeho kandi bisanzwzho no mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Ati: “Abayibonye bose batubwira ko bayikunze kuko babaona ari ibintu basanzwe bazi cyangwa bo ubwabo biboneye aho batuye, hari n’abaduhamagaraga kuri telefone babaza igice cya kabiri kitarasohoka kuko ngo basanze hari abantu bazi byabayeho”.

Ku kibazo cy’uko iki gice cya kabiri cyaba ari na cyo cyanyuma, Mbabazi avuga ko hari n’ikindi gice cya gatatu kiri gutegurwa kizagera ku isoko mu minsi ya vuba.

Kugeza ubu iyi kampani KAZE FILMZ ikinisha iyi filime ku mafaranga yayo, kuko nta yindi nkunga iturutse hanze yari yabona nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwayo.

Kutabona inkunga yo hanze ariko ngo ntibishobora kubahagarika kuko hari n’izindi filime zarangije kwandikwa zimwe imweyo ikaba igiye no gutangira gukinwa. Izi filime zivuga ahanini ku buzima bw’Abanyarwanda budakunze kuvugwa na benshi, akaba ari na wo mwihariko utuma filime zayo zikundwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mukomerezaho nabonye mubyukuri nkabanyarwanda dufite amasomo menshi twakura muri iyi movie,twishimiye kuza kwigice cyakabiri kandi courage guys ibyo mukora turabashyigikiye muteze imbere cinema ubona ko yasigaye inyuma mu Rwanda

rody yanditse ku itariki ya: 4-07-2013  →  Musubize

NIGITEKEREZO NABAHAGA KO UWO MURYANGO MUTAWUSESENGURA NGO MWERURE UWARIWO KANDI UBA UZWI UWARIWO

AIME HATEGEKIMANA yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize

Inkuru irimo iraryoshe ariko imikinire huuuuuuummm nabe nukina ari Jabo aragerageza abandi wapi hari aho bagera ukabona ntibazi ibyo barimo!!! Yewe turacyari inyuma pe ariko courage bizagenda biza gahoro gahoro nta wuvuka rimwe ngo yuzure ingobyi!!!

yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka