Menya abakinnyi bahembwa menshi kurusha abandi ku Isi muri 2024

Urutonde rwakozwe na Forbes Magazine , rugaragaza ko umukinnyi w’icyamamare uhembwa menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2024, ari Cristiano Ronaldo, umwanya akaba agarutseho ku nshuro ya kane.

Cristiano Ronaldo waje ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde no mu mwaka ushize wa 2023, nyuma yo kujya gukinira ikipe yo muri Arabia Saoudite ya Al Nassr, ni we wongeye kuyobora uru rutonde muri uyu mwaka.

Uko urutonde ruhagaze

1. Cristiano Ronaldo/Football

Cristiano Ronaldo ni we uyoboye urutonde
Cristiano Ronaldo ni we uyoboye urutonde

Forbes Magazine yatangaje ko Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 y’amavuko, yinjije agera kuri Miliyoni 260 z’Amadolari ( Abarirwa muri 336.700.000.000Frws) mu mezi 12 ashize, aho akaba yarazamutse ava kuri Miliyoni 136 z’Amadolari.

2. Jon Rahm/Golf

Uwa kabiri kuri urwo rutonde ni Jon Rahm ukina umukino wa Golf we yazamutse ku rutonde nyuma yo kujya muri LIV Golf umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2023, ni umwe muri 22 bafite munsi y’imyaka 30 bari kuri urwi rutonde, yatsindiye Miliyoni 6.6 z’Amadolari mu marushanwa arindwi mu 2024. Mu mezi 12 ashize akaba yarinjije Miliyoni 218 z’Amadolari ( Ni ukuvuga 282.310.000.000 Frws).

3. Lionel Messi/Football

Mukeba wa Christiano Ronaldo, ari we Lionel Messi nawe w’icyamamare mu mupira w’amaguru, we yamanutseho gato kuri urwo rutonde rwa Forbes Magazine, akaba ari ku mwanya wa gatatu nyuma ya Rahm.

Lionel Messi ni we wa gatatu kuri urwo rutonde, aho yinjije agera kuri Miliyoni 135 z’Amadolari (ni ukuvuga 174.825.000.000Frws), harimo umushahara we, ndetse n’ayo akura mu bindi bikorwa birimo n’ubufatanye afitanye na sosiyete zikomeye zirimo Adidas na Apple.

4. LeBron James/Basketball

Uwa Kane kuri urwo rutonde ni LeBron James, umukinnyi wa Basket-ball wanabaye umukinnyi mwiza wa ‘saison’ wa NBA, akaba afite kontaro ya Miliyoni 51.4 z’Amadolari hamwe na Los Angeles Lakers, abarizwa no mu ikipe ya ‘Dream Team USA’ umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 128.2 z’Amadolari.

5. Giannis Antetokounmpo/Basketball

Uwa gatanu kuri urwo rutonde ni Giannis Antetokounmpo, icyamamare mu mukino wa Basketball, ufite umutungo ubarirwa muri Miliyoni 111 z’Amadolari

6. Kylian Mbappe/Football

Uwa gatandatu kuri urwo rutonde ni Umufaransa w’imyaka 25 Kylian Mbappe, icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru, uretse gukina akaba yarashinze na sosiyete ye bwite mu 2022, agirana ubufatanye na NBA ndetse asinyana amasezerano na sosiyete zitandukanye zirimo Nike, Hublot na Oakley. Umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 110 z’Amadolari.

7. Neymar/Football

Uwa karindwi kuri urwo rutonde ni Neymar, icyamamare mu mupira w’amaguru, ukomoka muri Brazil, nyuma yo kujy amu Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite kuri Miliyoni 100 z’Amadolari yakomeje gusinya n’andi masezerano y’ubufatanye agamije kwamamaza, harimo kwamamaza imyenda y’imbere ya Kim Kardashian, gukorana na PUMA mu by’inkweto n’ibindi. Umutungo we urabarirwa muri Miliyoni 108 z’Amadolari.

8. Karim Benzema/Football

Uwa munani kuri urwo rutonde ni Karim Benzema, icyamamare mu mupira w’amaguru, uwo mwanya kuri urwo rutonde ngo abikesha ahanini amasezerano yasinyanye n’ikipe yo muri Arabia Saoudite ya Al Ittihad , umutungo we ukaba ubarirwa muri Miliyoni 106 z’Amadolari.

9. Stephen Curry

Ku mwanya wa cyenda kuri urwo rutonde, hari Stephen Curry icyamamare mu mukino wa Basketball, uwo akaba ari umukinnyi w’icyamamare muri NBA, akaba n’umwe mu bagize ikipe y’igihugu ya Amerika "Dream Team USA", Umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 102 z’Amadolari y’Amerika.

10. Lamar Jackson

Ku mwanya wa cumi, hari Lamar Jackson, uyu akaba ari umwe mu byamamare mu mukino w’umupira w’amaguru wo muri Amerika uzwi nka Football Americain. Umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 100.5 z’Amadolari y’Amerika (ni ukuvuga 130. 248.000.000Frws).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze cyane

Nzeyimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-05-2024  →  Musubize

Byose ni ubusa wa mugani w’Umwami Solomon.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga nkuko yavuze.Kandi ni ukuri,nubwo abantu benshi bumva ko Ubuzima ari amafaranga gusa.UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Nkuko Yesu yabyerekanye,abakire bazaba muli paradis ni bacye cyane.Kubera ko bibera mu by’isi gusa ntibashake imana. Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga.Ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,nubwo aribo bacye nkuko yabyerekanye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Soma Yohana 6,umurongo wa 40.Bible isobanura neza ko upfuye yariberaga mu by’isi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.

bwahika yanditse ku itariki ya: 23-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka