#UCL: Bayern Munich inganyije na Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/2

Mu ijoro ryo ku wa 29 Mata 2024, ikipe ya Bayern Munich yanganyije na Real Madrid ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye Allianz Arena mu Budage.

Wari umukino uryoheye ijisho kuko nubwo nta kipe nimwe yatahanye intsinzi ariko abawurebye baryohewe nawo. Nubwo Bayern Munich yari yatangiye umukino neza iwuyoboye ariko ku munota wa 24 Real Madrid yabaciye mu rihumye maze Umudage Toni Kroos ku burangare bwa ba myugariro ba Bayern Munich abanyuzamo umupira awuha neza Vinicius Jr wari wakurikiye abatsindana igitego ku ishoti rya mbere iyi kipe y’i Madrid yari iteye mu mukino.

Iki gice cya mbere cyarangiye Real Madrid iri imbere n’igitego 1-0 yateye amashoti atatu arimo rimwe rigana mu izamu ndetse no kwiharira umupira kuri 48% mu gihe nubwo Bayern Munich yari yateyemo amashoti umunani yarimo abiri agana mu izamu no kwiharira umupira kuri 52% yagisoje nta gitego ibonye.

Igice cya kabiri nacyo cyaryoheye abari bakurikiye umukino ku makipe yombi, maze ku munota wa 53 w’umukino ku ishoti rya mbere ryo mu gice cya kabiri muri rusange ku mupira Leroy Sane yahawe na Konrad Laimer atsindira Bayern Munich igitego cyo kwishyura. Bidatinze ku munota wa 56 Bayern Munich yabonye igitego cya kabiri ku ubwo myugariro Lucas Vazquez yakoreraga ikosa Jamal Musiala mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi Clément Turpin agatanga penaliti yatsinzwe neza na Harry Kane Edouard.

Jude Bellingham ntiyahiriwe muri uyu mukino kugeza ubwo asimbuwe
Jude Bellingham ntiyahiriwe muri uyu mukino kugeza ubwo asimbuwe

Real Madrid yakomeje gusunika ishaka kwishyura umutoza anakora impinduka kugeza ubwo akuyemo Jude Bellingham utakinnye neza cyane nkuko asanzwe nyuma y’akabo k’uburwayi yagize mu cyumweru gishize, gusa Umudage Toni Kroos we yari mwiza cyane hagati mu kibuga. Iyi kipe ku munota wa 82 nayo yabonye penaliti nyuma y’uko Umunya-Korea Min-jan Kim akoreye ikosa Rodrygo amugusha mu rubuga rw’amahina maze itsindwa na Vinicius Jr wanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 2-2.

Uyu mukino warangiye muri rusange Bayern Munich yihariye umupira ku ijanisha rya 52% inateye amashoti 14 arimo atanu agana mu izamu mu gihe Real Madrid yawihariye ku ijanisha rya 48% inatera amashoti 10 arimo ane agana mu izamu naho umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 8 Gicurasi 2024 ukazabera muri Espagne.

Kuri uyu wa Gatatu harakinwa undi mukino wa 1/2 aho ikipe ya Borussia Dortmund irakina PSG.

Vinicius Junior yafashije Real Madrid ayitsindira ibitego bibiri
Vinicius Junior yafashije Real Madrid ayitsindira ibitego bibiri
Bayern Munich yanganyije na Real Madrid ibitego 2-2
Bayern Munich yanganyije na Real Madrid ibitego 2-2
Harry Kane nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti
Harry Kane nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri kuri penaliti
Leroy Sané watsinze igitego cya mbere cya Bayern Munich
Leroy Sané watsinze igitego cya mbere cya Bayern Munich
Toni Kroos watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Real Madrid
Toni Kroos watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Real Madrid
Abatoza Thomas Tuchel na Carlo Ancelotti
Abatoza Thomas Tuchel na Carlo Ancelotti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kuduha amakuru yinkino mwubahwe cn hm ndumurundi

Mugisha jean best yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka