Urupfu rwa Johnny Hallyday rwababaje benshi

Johnny Hallyday, umuhanzi w’Umufaransa wari umuhanga mu njyana ya Rock yitabye Imana ku myaka 74 azize indwara y’ibihaha.

Johnny Hallyday yatabararutse ku myaka 74
Johnny Hallyday yatabararutse ku myaka 74

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa AFP, ni byo byatangaje ko Johnny Hallyday yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu.

Umugore we Laeticia Hallyday, ni we ubwe wabitse umugabo we, inkuru yababaje Abafaransa cyane n’abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda injyana ya Rock n’ Roll, Hallyday yari yarihebeye.

Johnny Hallyday yatangiye gucuranga injyana ya rock n’ roll mu gifaransa ahagana mu mwaka wa 1950, abishishikarijwe na nyakwigendera Elvis Presley wo muri Leta Zunze Ubumwe z’America nawe wari icyamamare muri iyo njyana,akaba yari inshuti ye magara.

Abenshi mu bacuranzi bakomeye ku isi barimo na Celine Dion, batangaje ku mbuga nkoranyambaga ko bababajwe cyane n’urupfu rwa Hallyday, ndetse ko isi yose ibuze umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Rock and Roll.

Nicolas Sarkozy wigeze kuba president w’Ubufaransa nawe yavuze ko nyakwigendera Johnny Hallyday asize icyuho kinini kuri iyi si.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana imuhe iruhuka ridashira buri wese afite umunsi we wo
gucaho

niyongiraemmanuel yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Johnny Halliday was very famous and popular.Umugore we wa mbere ni Sylvie Vartan nawe w’umufaransa.Tujye tumenya ko twese tuzapfa.Ariko imana yadusezeranyije ko izazura abantu bose bayumvira ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Nta gushidikanya izabikora kuko idukunda.Ariko abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana,Bible ivuga ko batazazuka (Abagalatia 6:8).Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka ubwami bw’imana tukiriho (Matayo 6:33).Imana yaturemye,ntabwo yananirwa kutuzura.It is a matter of time kandi uwo munsi w’imperuka uri hafi cyane nkuko events zirimo kubera mu isi zibyerekana.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 7-12-2017  →  Musubize

Usibye umuziki, Johnny yari umuntu wicisha bugufi kandi woroshya ubuzima ugereranyije n’ukuntu yari icyamamare. Imana imuhe iruhuko ridashira

Venuste yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka