Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro yagaragaje ibishyira hasi sinema nyarwanda

Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime “Ikigeragezo cy’ubuzima” asobanura byinshi bituma sinema yo mu Rwanda isubira hasi birimo no kuba abayirimo bamwe nta bumenyi buhagije bafite.

Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime “Ikigeragezo cy'ubuzima”
Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro wamenyekanye nka Paul muri filime “Ikigeragezo cy’ubuzima”

Mu butumwa burebure yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ko icy’ibanze kimunga sinema nyarwanda ari “Piracy”, “Piratage”, aho abantu batanguranwa gushaka za filime bakazihanaha cyangwa bakazigurisha rwihishwa ba nyirazo batabizi.

Ndahiro avuga ko ibyo bikomeje, sinema nyarwanda itazigera itera imbere gusa avuga ko benshi mubabikora baba bataziko ari bibi.

Agira ati “Hano mu by’ukuri inzego zibifite mu nshingano zikwiye kubidufashamo kuko mubigaragara ‘Piratage’ ni kimwe mubyaciye intege cyane abakora filime b’Abanyarwanda.”

Akomeza agira ati “Gusa hano iwacu mpamyako Abaguzi ba filime zacu babikora batazi ko ari byo bakora.”

Umwe mu bakunzi ba Cinema nyarwanda yarambajije ati "Ese buriya harabura iki kugirango mukore film zifite qualité(Umwimerere) n'uburyohe nka ziriya za Hollywood? Ati ko tuzi bamwe muri mwe mujya munagerayo (Hollywood)kuki mutajya mubigana ariko mukaduha film ziryoshye kandi nziza?" Muvandimwe wambajije ikibazo cyiza cyane, nagusubiza ko kugirango Cinema ya Hollywood igere kuri ruriya rwego hashize imyaka itari munsi ya 200. Iyo mu Rwanda ntiramara 20 years nkurikije igihe umunyarwanda wambere yagaragaye akorana nibura film nabanyamahanga ariko bakora kunkuru yo mu Rwanda(Producer). Tugarutse kuri films zikoze mu Kinyarwanda zikozwe nabanyarwanda niba ntibeshye IKIGERAGEZO CY'UBUZIMA niyo yabimburiye izindi iranakundwa muri 2007, ntirarenza 10years. Rero nagusubiza ko kugirango Cinema yacu izatere imbere igere ku rwego abakunzi bayo nabayikora twifuza hari intambwe zitandukanye binyuramo : 1.UBUMENYI (SKILLS) Aha ndavuga ko tugomba gukora ibintu dufitiye ubumenyi. Hari kwitabira amahugurwa ya Cinema, ndetse Ningendo shure zirafasha cyane. Kubijyanye Ningendo shure, numva abayobozi yaba Federation ya Cinema mu Rwanda,Rwanda Art Council kubufatanye na Minispoc, PSF nizindi nzego babidufashamo,cyane cyane: producers, directors , actors, ndetse nabacuruza films bakajya mubihugu bizwi ko bimaze guterimbere muri uyu mwuga nubwo twahera hafi muri Africa Nka; -Nigeria ,Ghana, South Africa.....Haribyinshi twabigiraho mubijyanye nisoko ndetse nibindi ndetse tukaba twanaganira nabo uburyo bw'imikoranire. 2.UBUYOBOZI KUDUFASHA KURWANYA PIRACY(Piratage) Iyo ushoye 10millions muri film wayisohora kwisoko babandi bafite udu computer muma Quaritier bakayisamira hejuru bagatangira kuyi pirata, ukarwana no gutanguranwa nabo kwisoko nkaho mwashoye angana, nigihe bafashwe ntibahanwe mugitondo ukongera ukababona bafunguye za computer zabo kandi mubyukuri itegeko riri clear.hano mubyukuri inzego zibifite munshingano zikwiye kubidufashamo kuko mubigaragara Piratage ni kimwe mubyaciye intege cyane producers babanyarwanda. 3.ISOKO Iyo ubonye isoko rya Cinema mu Rwanda mubyukuri ni hafi ya ntaryo kuko nirihari ryo mugikari cya Fantastic riracumbagira bitewe -N'impamvu navuze hejur

A post shared by Willy Ndahiro (@iam_willyndahiro) on

Ndahiro ahamagarira abakunzi ba filime zo mu Rwanda kuzigurira ahazwi habugenewe kuko ngo iyo baziguze ku bazigurisha rwihishwa ntacyo baba bamariye iterambere rya sinema nyarwanda.

Yakomeje ahamagarira n’abandi bacuruza filime kureka kwegera ba nyirazo bityo baganire uburyo bakora.

Willy Ndahiro ahamya ko sinema nyarwanda izatera imbere ari uko "Piratage" icitse burundu
Willy Ndahiro ahamya ko sinema nyarwanda izatera imbere ari uko "Piratage" icitse burundu

Ndahiro avuga ko kandi igituma sinema yo mu Rwanda ikiri ku rwego rwo hasi ari uko hari abayikoramo batandukanye badafite ubumenyi buhagije bujyanye no gukina no gukora filime.

Ahamya ko abakinnyi ba filime ndetse n’abazikora bo mu Rwanda babonye amahugurwa kandi bakagira n’ingendoshuri mu bihugu bimaze gutera imbere muri sinema muri Africa nka Nigeria, Ghana na Africa y’Epfo bakwigirayo byinshi.

Ati “Hari byinshi twabigiraho mu bijyanye n’isoko ndetse n’ibindi ndetse tukaba twanaganira nabo uburyo bw’imikoranire.”

Ndahiro yifuza ko abakora filime n'abakina fillime mu Rwanda bajya babona ingendoshuri hanze y'u Rwanda
Ndahiro yifuza ko abakora filime n’abakina fillime mu Rwanda bajya babona ingendoshuri hanze y’u Rwanda

Yongeraho avuga ko ikindi gisubiza sinema y’u Rwanda hasi ari isoko rito. Ndahiro ahamya ko mu Rwanda hari isoko rito rya sinema kandi ngo n’iryo rito rihari ntirikora uko bikwiye kuko ririmo “Piratage.”

Ndahiro agaragaza ko ariko sinema nyarwanda izatera imbere kuko nta n’imyaka nyinshi ishize ishinze imizi mu Rwanda.

Agira ati “Kugira ngo sinema ya Hollywood (muri Amerika) igere kuri ruriya rwego, hashize imyaka itari munsi ya 200.”

Akomeza agira ati “Iyo mu Rwanda ntiramara imyaka 20 nkurikije igihe umunyarwanda wa mbere yagaragaye akorana filime n’abanyamahanga ariko bakora ku nkuru yo mu Rwanda.”

Akomeza ahamya ko “Piratage” nicika mu Rwanda kandi abakora filime n’abakinnyi ba filime bakabona amahugurwa n’ingendo shuri, sinema nyarwanda izatera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo.umuntu arabyuka ngo niba yiga muri primaire yarakinaga theatre ubu yakina na film bikaba akajagari,ntabumenyi jye simba nifuza no kubona umuntu umbwira film yinyarwanda,ntazibaho ni theatre cyakoze ikinamico

aline yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

cyakoza byo birababaje ukuntu nta film nimwe y’inyarwanda yari yaba hit Wenda kukigero cya 10%ugendeye kugukundwa kumuziki nyarwanda,ntekereza KO kimwe mubintu byishe iyi sinema Ari Piracy,ikindi nuruhuri rwabantu bayinjiriyemo icyarimwe batazi ukuntu ibintu bikorwa bakibwira KO ahari kuba umuntu afite camera imwe amatara 2 ashobora gukora filme, ikindi abantu bazikora ntibajya bakora screening mugihugu cyose nomumakaminuza nkuko Nigeria na south Africa bigenda,umenyabiterwa nuko baba baziko ibyo bakoze Ari nkabirya nyine batwereka,gusa nkumufana nizera KO nkuko umuntu wakoze IKIGERAGEZO CYUBUZIMA yadutunguye hazaza nundi akaduha indi filme izatuma tugarura amaso kuma CDs ya Hillywood.

Sad yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka