Umubyeyi wa Gasumuni azashyingurwa ku wa Gatandatu

Umuhanzi Ntarindwa Diogene wamenyekanye nka Atome cyangwa Gasumuni yabuze se umubyara witabye Imana azize uburwayi.

Umubyeyi wa Gasumuni yitabye Imana azize uburwayi
Umubyeyi wa Gasumuni yitabye Imana azize uburwayi

Tariki ya 21 Gashyantare 2017 nibwo uyu mubyeyi wa Atome, witwa Niwemuto Philippe yitabye Imana azize indwara ya Diyabeti. Yari afite imyaka 81 y’amavuko.

Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura uyu mubyeyi uzaba ku wa gatandatu tariki 25 Werurwe 2017 i Rusororo, saa cyenda z’amanywa.

Hazabanza igitambo cya Misa yo kumusabira no kumusezeraho i saa sita za ku manywa kuri Regina Pacis i Remera.

Ntarindwa Diogene ni umuhanzi uzwi mu bitaramo bitandukanye byo gusetsa, mu makinamico no muri sinema.

Umuhanzi Ntarindwa Diogene wamenyekanye nka Gasumuni cyangwa Atome
Umuhanzi Ntarindwa Diogene wamenyekanye nka Gasumuni cyangwa Atome
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nyakwigendera imana imwakire mubayo dufashe mumugongo abasiga numuryangowewose.

Nkundimana Fricien Nkomane. yanditse ku itariki ya: 24-04-2017  →  Musubize

Muzehe Philipo ruhuka kuko ibyo wagombaga gukora Kuri iyi si warabirangije. Ibyo utarangije nabyo abo usize, kandi wareze neza bazabikomeza. natwe tukuzi Kuri Rudi Paints ntituzakwibagirwa

kwijabe yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MU BAYO KDI DUFASHE MU MUGONGO ABASIGAYE

GENTILLE yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

TWIHANGANISHIJE UYU MURYNGO

BIGILIMANACELESTIN yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

R.I.P MUZEHE.
ABASIZE MWIHANGANE!

Valens Liz yanditse ku itariki ya: 22-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka