U Rwanda rurakira iserukiramuco rya Sinema nyafurika rigiye kuba ku nshuro ya 4

Iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema nyafurika rigiye kubera mu Rwanda guhera tariki ya 25 Werurwe 2018.

Ni iserukiramuco rihuza abahanzi batandukanye ku isi
Ni iserukiramuco rihuza abahanzi batandukanye ku isi

Iri serukiramuco rikazamurika filime zakozwe n’Abanyafurika cyangwa izakozwe ku isi yose zivuga ku buzima bw’Abanyafurika zatoranyijwe.

Umwe mu bategura iki gikorwa avuga ko ari umwanya wo kumurikira Abanyarwanda imibereho y’Abanyafurika n’inganzo y’abahimba amafilime ku buzima bw’abanyafurika.

Yagize ati “Ni iserukiramuco ryo kureba abakoze amafilime meza ku buzima bwo muri Afurika, baba baba muri Afurika cyangwa hanze yarwo ariko baranditse inkuru zabo ku buzima bwo muri Afurika.

“Ni umwanya wo kumenyana, kureba ireme ryazo no gusangira imico itandukanye”.

Niyomwungeri avuga ko ku isi hose hoherejwe firime 83 hagatoranywamo hafi 56, bakaba bashingira ku ireme ryayo mu buryo ikinwemo n’inyigisho itanga.

Ababonye ibihembo muri iri serukiramuco rya 3 barahembwe
Ababonye ibihembo muri iri serukiramuco rya 3 barahembwe

Avuga ko bibafasha kubona umwanya wo kuganira no kurushaho kunoza ibihangano bivuga kuri Afurika.

Ati “Ni nk’ishuri ku nkuru zivuga kuri Afurika aho abantu bahura bakaganira bakerekana ibyo bakoze bakagira icyo bungukira ku bandi, kandi izibaye iza mbere zigahabwa ibikombe biherekejwe n’amafaranga”.

Niyomwungeri avuga ko amafaranga aherekeza ibikombe adatangazwa mu maserukiramuco. Gusa biteganyijwe ko filime zatoranyijwe zizerekanwa mu mperwa z’ukwezi kwa Werurwe 2018.

Flime zizerekanirwa muri Century Cinema, Kigali Conference and exhibition (Camp Kigali), Maison des Jeunes, Impact Hub, Cine Star, Goethe Institut Kigali.

Iserukiramuco rizatangira tariki 25 kugeza tariki 31 Werurwe 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka