Mpagurukiye gutereta natera abarenga 30 inda- Seburikoko

Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi mu buhanzi nka Sekaganda, cyangwa Seburikoko yemeza ko agira udukoryo yihariye iyo atereta inkumi ku buryo idashobora kubyitiranya no gutera urwenya.

Niyitegeka Gratien Seburikoko ngo aramutse agiye mu byo gutereta ngo yatera inda abagera kuri 30
Niyitegeka Gratien Seburikoko ngo aramutse agiye mu byo gutereta ngo yatera inda abagera kuri 30

Seburikoko avuga ko kuba atararongora kandi imyaka imaze kuba myinshi, ntaho bihuriye no kuba gutereta bimugora, aho abakobwa benshi baba bibwira ko atera urwenya.

Nyamara ngo iyo ageze mu byo gutereta arahinduka ku buryo nta muntu washobora kumwibeshyaho ndetse akaba yaba umwe mu batanga amasomo ahubwo mu gutereta.

Yagize ati “Burya buri wese agira tekiniki ze mu gutereta. Nzi imitoma myinshi nzi kuririmba no gucuranga, mu mivugo n’ibindi mfite udukoryo twanjye nihariye ku buryo nshatse gutereta nta wanyitiranya no gutera urwenya”.

Nyamara n’ubwo avuga ko agira udukoryo twinshi mu gutereta, yemeza ko ahubwo hari n’abakobwa benshi baba bashaka kumwiteretera nk’umuntu uzwi ndetse ngo hari n’abakobwa bashaka kumukinisha bagira ngo ntacyo yabamarira nyamara ngo baba bibeshya.

Reba Video Seburikoko anenga imiteretere ya bamwe

Yagize ati “Narize nzi Biologie nzi neza ko ndi muzima. Hari bamwe bajya banyibeshyaho, nuko mfite gahunda nihaye ubundi mbigiyemo nabatera inda ari nka 30 icyarimwe”.

Seburikoko yatangaje mu minsi yashize ko atarafata gahunda yo kurongora kuko igihe kitaragera kandi ko gushaka ukuze wabyitondeye ari byo byiza, kurusha gushaka hakiri kare ukaba wasenya urwo wubatse.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Sekaganda cyangwa Seburikoko kuri ubu ari gukabakaba mu myaka 40 y’amavuko, akaba atangiye kwamamara mu Kinamico Seburikoko aho akina ari umusaza usetsa w’amanyanga menshi n’uburyarya budasanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ntamusore muri sekaganda ahubwo muzamuvuze uziko angana na papa?

alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2019  →  Musubize

Ariko muba mwabuze ibyo muvuga?iyi nkuru subu imariye iki society?uwataye iyi nkuru agira menshi

Madiba yanditse ku itariki ya: 6-02-2018  →  Musubize

Wasanga ari umutinganyi nyamara!

kamwe yanditse ku itariki ya: 6-02-2018  →  Musubize

Ndumva amakuru yarabuze,musigaye mutugezaho nibidafite umumaro.

Kofi yanditse ku itariki ya: 6-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka