Mashariki African Film Festival yagarutse, hazerekanwa filime 45

Iserukiramuco rya Filime rya Mashariki African Film Festival (MAAFF) rigiye kongera kubera mu Rwanda guhera ku itariki ya 25 kugera 31 Werurwe 2017.

Iserukiramuco rya Filime rya Mashariki African Film Festival rigiye kongera kubera mu Rwanda
Iserukiramuco rya Filime rya Mashariki African Film Festival rigiye kongera kubera mu Rwanda

Iryo serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, rizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahahoze hitwa Camp Kigali rikazajya ritangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Floriane Kaneza, umuyobozi w’iki gikorwa aganira yabwiye Kigali Today ko imyiteguro bayigeze kure. Kandi ngo iryo serukiramuco rizerekanwamo filime 45.

Igikorwa cyo kwereka Abanyarwanda izo filime kizatangira tariki 26 kugera tariki 30 Werurwe 2017. Zizajya zerekanirwa muri “Impact Hub” mu Kiyovu no kuri “Iriba Center”, guhera ku saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Muri iri serukiramuco kandi hazatangirwamo amahugurwa anyuranye harimo n’ajyanye n’itangazamakuru azatangwa na Olivier Barlet, ukomoka mu Bufaransa.

Ayo mahugurwa azabera muri “Rwanda Arts Initiative” ku Kimihurura no mu kigo cy’Abadage cya “Goethe Institute” kiri mu Kiyovu.

Iserukiramuco rya Mashariki African Film Festival ryatangijwe mu rwego rwo guteza imbere filime zikorerwa muri Afurika, iz’Abanyafurika ubwabo cyangwa se izo hanze ya Afurika ariko zivuga ku buzima bw’Abanyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka