Lupita Nyong’o yaserukanye Amasunzu mu bihembo bya “Oscars”

Umukinnyi wa filime muri Amerika Lupita Nyong’o yagaragaje ko atewe ishema no gusokoza amasunzu akomoka mu Rwanda, ubwo yari yitabiriye ibirori bikomeye byo gutanga ibihembo bya “Oscars.”

“Oscars” ni byo bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku isi bitangwa muri Sinema. Bimaze imyaka 90 bitangwa kandi umukinnyi wa filime ucyegukanye afatwa nk’umuntu ukomeye ku isi.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 4 Werurwe 2018, hongeye kuba umuhango ngarukamwaka wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya 90.

Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya ni umwe mu bari babyitabiriye ariko akaba asanzwe amenyereweho kugaragaza ko aterwa ishema n’uko akomoka muri Afurika, cyane cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Dore Video Lupita yashyize kuri Instagram ye

Ubwo yafataga ijambo agatangaza umwe mu begukanye ibihembo, yagaragaye kuri Podium yambaye ikanzu ishashagirana, ikoze mu ibara rya Zahabu.

Iyi kanzu yavugishije benshi ariko kuri we icyamushimishije n’inyogosho yari yashyizeho y’Amasunzu, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Amagambo aherekejwe n’akavidewo yashyizeho, yagiraga ati “Aho ikamba ryavuye: Amasunzu yo mu Rwanda.”

Lupita nawe wegukanye iki gihembo, amaze gukina muri filime zakunzwe ku isi nka Black Panther, 12 Years a Slave na Star wars.

Yanashimiye uwamukoreye ayo masunzu witwa Vernon Francois. Uyu asanzwe akorera ibikorwa bye byo kwambika abantu mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta zunzu Ubumwe za Amerika, nk’uko bigaragara kuri Instagram ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka