Ibyamamare muri sinema nyafurika bigiye guhurira i Kigali

Guhitamo abazahatanira ibihembo bya sinema nyafurika byitwa AMAA (The Africa Movie Academy Awards) bigiye kubera mu Rwanda muri Gicurasi.

Abazahatanira ibihembo bya sinema bya AMAA bazatangarizwa mu Rwanda
Abazahatanira ibihembo bya sinema bya AMAA bazatangarizwa mu Rwanda

Ibirori byo guhitamo abahatanira ibyo bihembo, bigiye gutangwa ku nshuro ya 13, bizabera muri Kigali Convention Center, ku matariki ya 13-14 Gicurasi 2017.

AMAA ni ibihembo bya sinema bikomeye muri Afurika. Bihabwa abanditsi ba filime, abakinnyi ba filime, abayobozi ba filime bazo (Directors) na filime nziza kurusha izindi muri Afurika.

Kuva iryo rushanwa ryatangirizwa muri Nigeria mu mwaka wa 2005, ni ubwa mbere abahatanira ibyo bihembo bagiye gutangarizwa i Kigali.

Mbere bagiye batangarizwa mu bihugu bitandukanye birimo Malawi, Ghana, Gambia, Tanzania, Namibia, Guinea, Senegal, Afurika y’Epfo, Kenya, Cameroon, Uganda, Algeria, Nigeria na Misiri.

Ibyo birori byitabirwa n’ibyamamare muri sinema nyafurika bitandukanye.

Ibyo birori bizabera mu Rwanda ku bufatanye bwa RwandAir, Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB), Radisson Blu na Kigali Convention Center; nk’uko byatangajwe na Tony Anih umuyobozi mukuru mu bategura AMAA.

Abazitabira ibyo birori bazataramirwa na bamwe mu bahanzi barimo KCEE wo muri Nigeria.

Abagize akanama nkemurampaka nibo bahitamo abahatanira ibyo bihembo mu byiciro 28.

Tony yavuze ko ku tariki 13 Gicurasi 2017, hazabaho amahugurwa naho ibirori byo gutangaza urutonde rw’abahatana bikazaba ku munsi ukurikiyeho.

Akomeza avuga ko ibyo birori bizatuma u Rwanda na Nigeria birushaho kugirana ubufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo mu bihugu byombi.

Umuhango wo gutanga ibihembo bya AMAA uzabera i Lagos muri Nigeria ku tariki 18 Gicurasi 2017. Ukazahuza abaturutse mu bihugu bigera muri 50 bya Afurika, n’abazaturuka hanze yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ambo ibi ni byiza rose

hj yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka