Ibyamamare byo muri filime “Baby Police” byatemberejwe Kigali (Photos&Video)

Chinedu Ikidieze na Osita Iheme n’ibindi byamamare muri sinema nyafurika byitabiriye umugoroba (Gala Night) w’abahatanira ibihembo bya “AMAA2017" batemberejwe umujyi wa Kigali.

Ibyamamare byo muri sinema byafurika birimo Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bakinnye muri "Baby Police" batemberejwe Kigali barifotoza biratinda
Ibyamamare byo muri sinema byafurika birimo Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bakinnye muri "Baby Police" batemberejwe Kigali barifotoza biratinda

Ibyo byamamare byatemberejwe mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’u Rwanda, aho banagiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

Muri urwo rugendo byagaragaraga ko ibyo byamamare bifite akamunyeneza, byishimira isuku iri muri Kigali kuburyo batazuyazaga kwifotoza no gufata amafoto y’ahantu hatandukanye muri uwo mujyi.

Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bahamije ko basanze u Rwanda rwateye imbere ugereranyije n’uburyo bari baruzi nk’igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Chidenu Ikidieze yagize ati “Natunguwe n’uko nabonye u Rwanda, hari isuku, umutekano, ibikorwa biragaragara.

Birakwiye ko abantu bahakura amasomo menshi cyane cyane abakora ibijyanye na filime bakwiye gushyira amaso yabo ku Rwanda kuko hari byinshi byagirira akamaro isi yose."

Osita Iheme we avuga ko kuba bazwi hirya no hino ku isi babiterwa nuko bakora cyane.

Agira ati “Turakora cyane dukora ibishoboka byose ngo twerekane ubuhanga n’umwihariko, ni yo mpamvu tuzwi ndetse nabonye n’Abanyarwanda benshi banzi cyane”.

Nyuma yo gukora urwo rugendo, ibyo byamamare byitabiriye umugoroba wo gusangira no kwishimana hagati y’abategura ndetse n’abari guhatanira ibihembo bya “AMAA2017.

Chinedu Ikidieza na Osita Iheme bo muri Nigeria bazwi muri filime zitandukanye zikinirwa muri icyo gihugu. Ariko iyatumye bamenyekana cyane ni iyitwa "Baby Police".

Ibyamamare muri sinema nyafurika byasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Ibyamamare muri sinema nyafurika byasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Osita Iheme w’imyaka 34 y’amavuko, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa, yakuye muri Lagos State University.

Chinedu Ikedieze w’imyaka 39 y’amavuko, ni umugabo wubatse ufite umugore witwa Nneoma bashakanye mu mwaka wa 2014.

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko abantu bazi kubeshya pe! uzi ko bajyaga bavuga ngo umwe muri aba bantu (ibikuri) bakinnye muri BABY POLICE ngo yarapfuye! None dore ngaba baje mu Rwanda!!!!!!!

Genda Rwanda uri nziza, ugezweho!

Fely yanditse ku itariki ya: 21-07-2017  →  Musubize

Amafoto yanyu ntavuga rwose!

DIDI yanditse ku itariki ya: 25-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka