Gusura kwa Nyagakecuru byabunguye ibitekerezo kuri filime bakora

Abagize Club Ruganzu n’Ibisumizi y’i Gasabo, basuye kwa Nyagakecuru i Huye batangira gutekereza ku ko bazerekana uko Ruganzu yigaruriye Ubungwe.

Club Ibisumizi na Club Ruganzu ibisumizi bazamuka kwa Nyagakecuru
Club Ibisumizi na Club Ruganzu ibisumizi bazamuka kwa Nyagakecuru

Club Ruganzu n’Ibisumizi igizwe ahanini n’urubyiruko rw’ahitwa mu Gatsata ho mu Karere ka Gasabo.

Biyemeje kumenyekanisha amateka y’umwami Ruganzu, bagaragaza mu buryo bw’amashusho ukuntu uyu mwami yazahuye u Rwanda nyuma y’imyaka 11 rwarigaruriwe n’abanyamahanga.

Igice cya mbere cy’iyi filime kigaragaza imyiteguro ya Ruganzu yo kugaruka mu Rwanda akimara kumenya ko se Ndahiro Cyamatare yatanze, ubu iki gice kiri ku isoko.

Filime yose izaba igizwe n’ibice byinshi bigaragaza uko Ruganzu yagiye yigarurira ibice bitandukanye by’ahahoze ari u Rwanda mbere y’uko Abanyabungo barwigarurira.

Abagize iyi Club Ruganzu n’Ibisumizi bifatanyije n’abagize Club Ibisumizi y’i Huye guterera bagana mu bisi bya Huye, banaganira ku mateka yo kwa Nyagakecuru wayoboraga Ubungwe, n’uko Ruganzu yaje kumutsinda.

Uru rugendo rwo guterera bagana kwa Nyagakecuru, Club Ibisumizi y’i Huye irukora kenshi, ikajyana n’andi ma club akunze gukora siporo, hagamijwe gutuma kwa Nyagakecuru hamenyekana.

Ibi bikorwa mu gihe batarabasha gushyiraho ibikorwa bizabafasha gutuma hamenyekana kurushaho, ngo na ba mukerarugendo bitabire kuhasura ari benshi.

Robin Kamugisha, umuyobozi wa Club Ruganzu n’ibisumizi yagize ati “Twungutse byinshi ku mateka ya Ruganzu. Hari ubundi bumenyi bwiyongereye ku mateka twari dusanzwe tuzi.”

Anderson Niyonshuti bakunze kwita Cyambarantama, kuko akina muri Filime Ruganzu ari we witwa Ruganzu Ndori, na we ati “ubu twatangiye gutekereza ku kuntu dushobora kuzakina ku mateka ya hano kwa Nyagakecuru.”

Anderson Niyonshuti bakunze kwita Cyambarantama mu Iriba rya Nyagakecuru
Anderson Niyonshuti bakunze kwita Cyambarantama mu Iriba rya Nyagakecuru

Jérôme Kajuga, umuyobozi wa Club Ibisumizi muri Huye we avuga ko bifuza ko Club Ibisumizi y’i Gasabo yazabafasha gutegura filime ku mateka y’ingoma y’Ubungwe.

Ati “Twari tubisanganywe muri gahunda, ariko turabona ari bo bashobora kumva neza intumbero yacu.”

Club Ruganzu n’ibisumizi igizwe n’abanyamuryango 61, naho Club Ibisumizi igizwe n’abanyamuryango 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Izi ndamu dushaka udusanze twaguhaho kuko indamu yacu ni ukubungabunga umurage no kurengera ibidukikije dukora siporo. karibu rwose umusanzu wawe urakenewe

Kajuga Jerome yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ni ukwitonda, kuko Ruganzu si we watsinze Nyagakecuru, ahubwo Nyagakecuru yivuganywe na Nsoro Mutara Semugeshi mwene Ruganzu!! Muge mwitondera gushaka indamu, kuko hari ibyakwangirika!!

Wapi yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka