Filime y’umunyarwanda yakinnyemo Vincent Kigosi igiye kwerekanwa ku buntu

Umukinnyi wa filime mu Rwanda, Umutoni Assia agiye kwerekana filime ye irimo icyamamare mu gukina filime muri Tanzania, Vincent Kigosi.

Iyi filime ngo yatwaye arenga miliyoni 5RWf
Iyi filime ngo yatwaye arenga miliyoni 5RWf

Iyo filime yakiniwe mu Rwanda yitwa “Jibu”, Assia avuga ko yamutwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshanu. Igaragaramo n’abandi bakinnyi bo mu Rwanda.

Iyo filime ivuga ku bana b’abakobwa bashukwa guhabwa akazi kandi nyamara bagiye kubacuruza.

Iyo filime izerekanwa bwa mbere ku buntu ku wa gatandatu tariki ya 30 Nzeli 2017.

Umutoni Assia yamenyekanye mu ma filime atandukanye yo mu Rwanda harimo n’iz’uruhererekane nka “Seburikoko” na “City Maid”.

Assia ahamya ko kubona Kigosi ngo akine muri Filime ye byamuhenze ariko ngo ntiyamugoye.

Agira ati “Ntabwo byangoye. Nagiye uri Tanzania musaba ko twakorana arabyemera, ntabwo byangoye kuko bazi sinema icyo ari cyo. Byarampenze cyane kuko ari ubwa mbere nari nkoranye n’abantu bo hanze y’u Rwanda.”

Assia ahamya ko amafaranga yagiye kuri iyo filime ariwe ubwe wayatanze nta bandi baterankunga yiyambaje. “Jibu” ni filime ya gatatu uyu mukinnyi wa filime akoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka