Dusabejambo Clementine Umunyarwanda rukumbi uri guhatanira ibihembo bya AMAA

Dusabejambo Clementine, niwe Munyarwanda wenyine ugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya filime byitwa AMAA (The Africa Movie Academy Awards).

Iyi filime niyo iri guhatanira ibihembo bya AMAA
Iyi filime niyo iri guhatanira ibihembo bya AMAA

Urutonde rw’abahatanira ibyo bihembo biri mu bikomeye ku mugabane wa Afurika, rwatangarijwe muri Kigali Convention Center ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017.

Dusabejambo ari kuri urwo rutonde rw’abahatanira ibyo bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 13, abikesha filime ngufi yitwa “A Place for Myself”, yakoze mu mwaka wa 2016.

Iyo filime ivuga ku mwana w’imyaka itanu ufite ubumuga bw’uruhu wagorwaga no kwiga kubera bagenzi be batamwakiraga no mu buzima busanzwe agahezwa ahantu hatandukanye. Yaje gufashwa na nyina guharanira uburenganzira bwe yavutswaga.

“A Place for Myself” iri guhatanira igihembo cya AMAA, bimwe mu bihembo bya filime bikomeye muri Afurika, mu cyiciro cya filime nziza ngufi.

Ihanganye n’izindi filime umunani ari zo "Bout" yo muri Nigeria, "Malabo" yo muri Senegal "On Monday Last Week" yo muri Ghana/USA, "Silence" yo muri Nigeria, "Kieza" yo muri Angola, "Yemoja: Rise of the Orisa yo muri Nigeria/UK, "Marabout" yo muri Senegal na "A Place in the Plane" yo muri Senegal.

Umuhango wo gutanga ibihembo bya AMAA uzabera i Lagos muri Nigeria muri Kamena 2017. Ukazahuza abaturutse mu bihugu bigera muri 50 bya Afurika, n’abazaturuka hanze yayo.

Clementine Dusabejambo ubwo yegukanaga igihembo muri Zanzibar International Film Festival
Clementine Dusabejambo ubwo yegukanaga igihembo muri Zanzibar International Film Festival

Muri Werurwe muri uyu mwaka wa 2017, “A Place for Myself” yegukanye igihembo cya “Thomas Sankara”.

Iyi filime kandi yegukanye igihembo mu Iserukiramuco rya Sinema y’abagore CINEF (Festival Cinéma au Féminin) muri 2016.

“A Place for Myself” yegukanye ibihembo bitatu muri Zanzibar International Film Festival 2017 (Golden Dhow Award, Ousmane Sembene Award, Signis Award). Yanegukana igihembo muri Journées cinématographiques de Carthage 2016 (Tanit de Bronze).

Iyi filime kandi uyu mwaka yahatanye (nomination) muri Toronto Black Film Festival (TBFF) mu gihugu cya Canada.

Clementine kandi yegukanye igihembo cy’umwanditsi mwiza wa filime muri Goethe Institut muri 2016.

Dusabejambo Clementine ni umunyarwandakazi wavukiye i Kigali mu 1987. Kuri filime ngufi eshatu gusa amaze gukora, amaze kubaka izina yegukana n’ibihembo.

Clementine Dusabejambo ubwo yegukanaga igihembo cya Thomas Sankara na Le Prix de la Chance
Clementine Dusabejambo ubwo yegukanaga igihembo cya Thomas Sankara na Le Prix de la Chance

Filime ye ya mbere “Lyiza” yegukanye igihembo muri Tribeca Film Festival i New York ho muri Amerika (USA), muri Festival of Africa no muri “Asian and Latin American Cinema of Milan” muri 2012.

Iyi filime ye “Lyiza” yahereyeho, ni filime yakoze muri 2011 ivuga ku munyeshuri wabonye ababyeyi be bicwa muri jenoside, nyuma aza gusanga ise w’umunyeshuri mugenzi we biganaga ariwe wabishe. Mwarimu we niwe wamufashije kubabarira.

Filime ye ya kabiri yise “Behind The Word” ntiragaragara mu bihembo.

Ibihembo bya AMAA

AMAA ni ibihembo bya sinema bikomeye muri Afurika. Bihabwa abanditsi ba filime, abakinnyi ba filime, abayobozi ba filime bazo (Directors) na filime nziza kurusha izindi muri Afurika.

Kuva iryo rushanwa ryatangirizwa muri Nigeria mu mwaka wa 2005, ni ubwa mbere abahatanira ibyo bihembo batangarijwe i Kigali.

Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka k'ibihembo bya AMAA
Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka k’ibihembo bya AMAA

Mbere bagiye batangarizwa mu bihugu bitandukanye birimo Malawi, Ghana, Gambia, Tanzania, Namibia, Guinea, Senegal, Afurika y’Epfo, Kenya, Cameroon, Uganda, Algeria, Nigeria na Misiri.

Abagize akanama nkemurampaka ni bo bahitamo abahatanira ibyo bihembo mu byiciro 28.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka