Amafaranga Depite Bamporiki yemereye Rwanda Movie Awards yakoreshejwe nabi

Depite Bamporiki Edouard yemereye amafaranga Rwanda Movie Awards, yo guhemba abakinnyi ba filime bitwaye neza ariko ntiyahabwa abo yagenewe.

Depite Bamporiki yemereye amafaranga Rwanda Movie Awards ahabwa abandi
Depite Bamporiki yemereye amafaranga Rwanda Movie Awards ahabwa abandi

Mu birori bya Rwanda Movie Awards byo muri 2014 nibwo Depite Bamporiki yemeye ko umukinnyi mwiza wa filime w’umugabo n’uw’umugore azajya abagenera Amadorali y’Amerika 1000 (abarirwa mu bihumbi 800RWf) buri umwe.

Yagombaga kuyatanga muri Rwanda Movie Awards yo muri 2015. Icyo gihe cyarageze arayatanga ariko abo yagombaga guhabwa ntiyabageraho.

Jackson Mucyo, umuyobozi wa Rwanda Movie Awards avuga ko ayo mafaranga bari baremerewe ntayo yabonye.

Agira ati “Depite Edouard yatwemereye nyine amafaranga muri iyo Movie Awards, nyuma ntabwo twayabonye.

Kuva igihe yayemereye kugeza na n’ubu njye ntabwo nigeze nyabona kandi ninjye muyobozi wa Rwanda Movie Awards, abakinnyi bagombaga kuyabona ntayo babonye sinzi ko yari kubageraho bitanyuzeho cyangwa ntabizi.”

Akomeza avuga ko ayo mafaranga yaba yaragiye mu bandi bantu bategura ibihembo byo guha abakinnyi ba filime bo mu Rwanda bitwaye neza.

Jackson Mucyo avuga ko ayo mafaranga bari baremerewe ntayo yabonye.
Jackson Mucyo avuga ko ayo mafaranga bari baremerewe ntayo yabonye.

Depite Bamporiki avuga uko yatanze amafaranga

Depite Bamporiki avuga ko muri 2015 ubwo yagomba gutanga ayo mafaranga muri Rwanda Movie Awards, yahise ahabwa inshingano zo kujya mu butumwa mu mahanga.

Icyo gihe yahise yitabaza uwitwa John Kwezi, amuha ayo mafaranga ngo ayamushyikirize abateguye ibirori byo guhemba abitwaye neza mu gukina filime.

Depite Bamporiki ariko avuga ko uwo yatumye yashyikirije ayo mafaranga abo atari agenewe. Yayahaye abitwa ‘A Thousand Hills Academy Awards’ nabo bategura ibihembo bihabwa abakinnyi ba filime bo mu Rwanda bitwaye neza.

Ahamya ko ibyo nta kibazo byari gutera iyo ayo mafaranga angokreshwa neza uko byari byagenwe, agahabwa umukinnyi wa filime w’umugore n’uw’umugabo bitwaye neza kurusha abandi.

Ariko ngo siko byagende kuko abo yahawe bayagabanyije abantu bagera kuri 30.

Agira ati “ Noneho mbyumvise ndavuga nti ‘ibi ntawigeze abintegeka, cyari igitekerezo cyanjye, kugira ngo mu gihe ntari nasubirayo, ntazasubirayo baranyibagiwe.

Ufashe Festival, umuntu wa mbere bahaye amashyi menshi tukamuha amadolari y’Amerika 1000, uba uhaye agaciro festival kurusha kujya gukuraho lisansi n’ubundi itazakugeza ejo.”

Ibi bigaragaza ko we yari aziko ubutumwa yatanze bwageze kubo yabugeneye ariko ntibukoreshwe uko byagombaga.

John Kwezi ahamya ko abo yahaye amafaranga aribo yari azi

Kwezi yemera ko koko Depite Bamporiki yamuhaye amafaranga ngo ayashyikirize abategura ibihembo bihabwa abakinnyi ba filime mu Rwanda.

Agira ati “Umunsi yari afite akazi hanze y’igihugu byabaye ngombwa ko antuma kugira ngo mutumikire.

Abo nzi rero ni ‘A Thousand Hills Academy Awards’. Ubwo aho yemereye ayo mafaranga njye ntabwo nahakurikiranye. Nyashyikiriza rero abari bahagarariye iyo ‘Awards’ kugira ngo bayahe abo bagomba kuyaha."

John Kwezi we yemeza ko abo yashyikirije ayo mafaranga aribo yari azi
John Kwezi we yemeza ko abo yashyikirije ayo mafaranga aribo yari azi

Ubuyobozi bwa ‘A Thousand Hills’ ari nayo yahawe ayo mafaranga bwemera ko yagombaga guhabwa umukinnyi umwe ari ngo bayasaranganyije benshi kuko ngo basanze batahemba umuntu umwe ngo abandi bagendere aho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka