Abakora sinema Nyarwanda n’abanyamahanga barahurira mu iserukiramuco rya Sinema

“Rwanda Film Festival” iserukiramuco Nyarwanda rya Sinema rigiye kuba ku nshuro ya 13 rikazahuriramo abakora sinema mu Rwanda no mu mahanga.

Urupapuro rwamamaza iri serukiramuco
Urupapuro rwamamaza iri serukiramuco

Iryo serukiramuco rigiye gutangira kuri uyu wa mbere, rikaba rizamara icyumweru, guhera ku itariki 23 Ukwakira kugeza kuri 29 Ukwakira 2017.

Muri iryo serukiramuco hazaba amahugurwa agamije kuzamura urwego rw’abakora filime bo mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Eric Kabera, umuyobozi wa Kwetu Film Institute ari nayo itegura iryo serukiramuco.

Muri iryo serukiramuco kandi, bazerekana filime zizaba zivuye hirya no hino ku isi nk’uko Kabera yabitangaje.

Yagize ati “Gahunda dufite uyu mwaka ni ukwerekana filime zavuye hanze, hari izavuye muri Amerika, mu Buyapani, mu Bushinwa cyane cyane ni zo tuzerekana.”

Biteganijwe ko hazerekanwa filime zose hamwe zigera kuri 50, zikaba zizerekanirwa ahantu hanyuranye harimo kuri Marriot Hotel ari naho iserukiramuco rizafungurirwa.

Ahandi iryo serukiramuco rizabera ni kuri Kigali Public Library, kuri Kwetu Film Institute, Club Rafiki, i Musanze n’i Rubavu.

Intego nyamukuru ya Rwanda Film Festival ngo ni ukuzamura sinema Nyarwanda ikagera ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo bikubiyemo kuzerekana filime Nyarwanda muri iryo serukiramuco ndetse no guhuza abakora filime mu Rwanda n’abo hanze yarwo mu rwego rwo kwagura ubumenyi no kubasha kwinjira ku isoko mpuzamahanga.

Kwinjira muri iryo serukiramuco ni ubuntu kandi imiryango irafunguye kuri buri wese ubyifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka