Baganizi Eliphaz ni umwe mu bari bagize itorero Indamutsa ryakinaga ikinamico kuri Radiyo Rwanda muri Ofisi y’Igihugu y’Amatangazo ya Leta (ORINFOR) mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
I Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ubutaka bufite ubuso bw’ibirometero bigera kuri 79 akaba ari ryo zingiro ry’ibikorwa by’imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Iki gice kibarizwamo inganda zitunganya amafilime atunze abatari bake muri iki gihugu.
Higiro Adolphe uzwi nka Shema mu ikinamico yitwa Musekeweya asanga abakinnyi b’ikinamico afataho urugero ari nka Sebanani na Baganizi Eliphaz bamamaye kuri Radiyo Rwanda kubera ubuhanga bwabo mu gusetsa no gukina.
Umumararungu Sandra wari umwe mu bakobwa b’ikimero kandi b’abahanga, yitabye Imana tariki ya 24 Kanama 2021 aguye mu bitaro bya Kanombe azize indwara yari amaranye igihe kirekire.
Uwihoreye Jean Bosco Mustapha wamamaye ku izina rya Ndimbati, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana benshi, kuko ngo bitewe n’uko u Rwanda rwagize amateka akomeye, byatumye hari abana arera atarababyaye, hari n’abandi ngo bamufata nk’umubyeyi wabo, kandi na we akabafata nk’abana be, ku buryo ngo avuze ko afite umubare (...)
Habanabashaka Thomas umenyerewe muri filime z’uruhererekane zinyuzwa kuri YouTube, akaba umuhanzi w’umuraperi warimo kuzamuka ndetse agakundwa kubera gutebya no gusetsa yapfuye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, nibwo inshuti n’umuryango batangaje ko umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu Bufaransa, Remy Julienne wagaragaye muri filime nyinshi za James Bond, yapfuye azize Covid-19 afite imyaka 90 y’amavuko.
Wentworth Miller yatangaje ko kubera impamvu ze bwite, ahagaritse gukina muri filime y’uruhererekane yakunzwe n’abatari bake ku isi ‘Prison Break’, aho yakinaga yitwa Michael Scofield.
Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime, asanga uyu mwuga akora ari umwe mu myuga yiyubashye kandi ihemba neza, ariko kugira ngo ubigereho, bisaba kumenya icyo Abanyarwanda bashaka.
Gateka Filly Chersy, igisonga cya mbere cya Miss Bright muri INES-Ruhengeri, yinjiye mu mwuga wo gukina filimi z’uruhererekane, akaba yaratangiriye ku yitwa ‘Ikiriyo cy’urukundo’ akinamo ari umugore w’umukire w’umunyampuhwe, akaba ari na we inkuru y’iyi filimi ishingiyeho.
Umwe mu banditsi bamenyekanye cyane kubera kwandika ikinamico akaba amaze igihe kirekire yandika ikinamico y’uruhererekane yitwa Musekeweya, Rukundo Karoli Lwanga, yemeza ko mu bakinnyi b’ikinamico yamenye nta mukinnyi uhiga Mukandengo Athanasie uzwi nka Kivamvari.
Iserukiramuco ‘Urusaro’ rihuza abagore bakora sinema mu Rwanda, ubu ririmo rirakorwa mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bari bamenyereye, kuko ubu harimo hakoreshwa ikoranabuyanga n’itangazamakuru risakaza amashusho ngo iserukiramuco ribashe kugera kuri benshi.
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Chadwick Aaron Boseman wamenyekanye cyane nka King T’Challa muri filime ‘Black Panther’ yakunzwe ku isi mu mwaka wa 2018 yitabye Imana azize Kanseri yo mu mara, nk’uko byatangajwe n’umuryango we ku wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020.
Uwamahoro Malaika wamenyekanye mu itsinda rya Mashirika, yamaze guhindura amazina ye, yongeramo iry’umugabo we basezeranye kubana.
Nyuma y’uko Meghan Markle na Prince Harry bavuye mu Bwongereza bakajya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meghan wahoze ari umukinnyi wa filime mbere y’uko ashaka mu muryango w’ibwami yiteguye gusubira muri filime. Kuri ubu filime azakinamo azahembwa akayabo.
Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bahembwe menshi muri 2020, kigendeye ku rubuga rwerekana filimwe rwa Netflix.
Umuhanzikazi w’Umwongereza Adele, akomeje kugaragaza urukundo afitiye mugenzi we Beyoncé, abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Gentille Noella ukina muri Filime z’uruhererekane zizwi nka Papa Sava, ni umukobwa w’ikimero gitangaje gikurura abagabo. Aganira na KT Radio yatangaje ko akenshi aho anyuze hose abantu bamutangarira, ugasanga baramwitegereza cyane batangariye uko Imana yamuremye.
Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki wo mu Rwanda agiye kugaragara ari umukinnyi muri Filimi y’uruhererekane yitwa “Ishyano ry’ikibero” izajya inyuzwa kuri Murandasi n’imbuga nkoranyambaga, aho azajya akina mu isura y’umusore wagiriye ubuzima bubi mu mujyi.
Yanga wamenyekanye mu mwuga wo gusobanura filimi mu Kinyarwanda (agasobanuye) amazina ye ni Nkusi Tom. Ubu yamaze kuba umurokore ndetse ngo yiteguye gutangira kubwiriza ijambo ry’Imana nyuma y’uko Imana imukoreye igitangaza cyo gukira indwara ya Cancer nk’uko abivuga.
Abakinnyi ba filimi, Will Smith na Martin Lawrence bari gutegura gukora ice cya kane cya filimi yabo yitwa ‘Bad Boy’. Igice cya mbere cy’iyi filimi cyakinwe muri 1995 kirakundwa cyane, haza gusohoka ibindi bice bitatu, none kuri ubu hagiye gukorwa icya kane.
Umukinnyi wa filime Tom Cruise arimo gutegura hamwe na Kompanyi ikora ibyogajuru yitwa SpaceX ndetse na NASA bimwe mu bice by’ibanze muri filime ya mbere izakinirwa mu kirere.
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda muri 2016, agiye gushyira hanze filimi mbarankuru y’iminota 18 izaba ivuga ku buzima bwe, uhereye mbere yo kuba Miss Rwanda, mu gihe cy’ikamba, ndetse na nyuma y’uko atanze ikamba agakomeza mu bindi bitandukanye.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo kitoroheye benshi, umukinnyi wa filimi Niyitegeka Gratien yakoresheje igihe cye asoma inyandiko zirenga zirindwi anandika imikino 27 azakuramo filimi nshyashya hamwe n’imivugo mishya azashyira hanze ubwo gahunda ya #GumaMuRugo izaba irangiye.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, abantu bakunda kureba Filimi z’Abanyarwanda ngo barazibuze kuko aho zisanzwe zishyirwa zari nkeya cyane kandi nabwo izihari ari izishaje, mu gihe abasanzwe batunganya izi Filimi bo bavuga ko batunguwe na gahunda yo kuguma mu rugo bigatuma badasohora zimwe mu zari zaratunganyijwe.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo cyagoye abahanzi benshi, umuhanzi wandika filimi Emanuel Mugisha, wiyise Clapton Kibonke, na we ntabwo yorohewe ariko yatabawe n’uko muri iki gihe yafashe umwanya we wose akawandikamo filimi yise ‘Umuturanyi’, ndetse ubu yose yarangije kuyandika igisigaye ni ugusohoka mu nzu akajya (...)
Mu gihe hari nyinshi muri filime zagombaga gusohoka ariko bigahagarikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, harimo nka filime ya 25 ya James Bond yitwa ‘No Time to Die’ yigijweyo kugeza mu Ukuboza 2020, Mission Impossible 7, na yo yabaye ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, filime ‘La Casa de Papel’, yo yagiye hanze (...)
Umukinnyi wa Filme Idris Elba yasanganywe indwara ya COVID-19, agira abantu gukaza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi no kutajya ahantu hateraniye abantu benshi.
Hashize igihe Sinema yo mu Rwanda igaragaza gucika intege, ndetse ababikurikira bavuga ko kurunduka kwa nyuma kwarangiranye n’umwaka wa 2013, ku buryo imyaka yakurikiyeho benshi mu bakoraga muri uru ruganda babaye abashomeri, abandi bahindura imirimo kuko gukora filimi bitari bigitanga amaramuko.
Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yapfuye kuri uyu wa kane ahagana saa munani z’amanaywa aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.