Young Grace abona Umutare Gaby nk’umusore w’uburanga buhebuje

Umutare Gaby ntiyemeranya na Young Grace watangaje ko uburanga bwe buhebuje aribwo bwamuteye kumushyira mu mashusho y’indirimbo ye “Ataha he”.

Young Grace yemera Umutare Gaby nk'umusore mwiza bihebuje.
Young Grace yemera Umutare Gaby nk’umusore mwiza bihebuje.

Young Grace yagize ati “Nahisemo Umutare Gaby kubera ko ni umusore mwiza, ahanini ushobora gusobanura mu buryo bwihuse uburanga bw’umuhungu naririmbaga nakunze ikindi akaba ari umwe mu nshuti zanjye akaba yaranabimfashijemo akabyemera, ni muri ubwo buryo.”

Tumubajije niba nta rukundo yaba amufitiye asubiza ko ntarwo kandi ko ngo ajya yumva ko Umutare Gaby afite umukunzi.

Umutare Gaby we yabanje guseka, asubiza agira ati “Ntabwo byari ibintu bidasanzwe, ntabwo byari ibintu by’uburanga n’ibiki, indirimbo ubwayo narayikundaga bitewe n’injyana irimo n’ukuntu yanditse!

Narayikunze ndabimubwira nyine ko nkunda indirimbo ye turi muri Guma Guma,
hanyuma aza kumbwira ngo ariko se ubundi ntabwo nagukoresha nyine bya bindi by’imikino."

Umutare Gaby.
Umutare Gaby.

Akomeza avuga ko Young Grace yamubwiye ati "Ko nawe ntacyo ubaye nyine nshobora kugukoresha ibintu nk’ibyo ngibyo nyine; ...ni uko ndamwemerera turakorana ariko nta bintu by’uburanga, nta buranga nibonaho budasanzwe.”

Umutare cyakora na we avuga ko nta kiri inyuma yo kuba Young amubona nk’umusore mwiza bihebuje.

Ati "Njye namufashije nk’umuhanzi mugenzi wanjye numva twakorana ariko nta buranga ntabwo mbizi ubwo we afite uko abibona, kandi niba yarabonye ko namufasha bikagenda neza ni byiza."

Indirimbo “Ataha he” yagiye hanze kuri uyu wa 11 Nyakanga 2016, Umutare Gaby agaragaramo ameze nk’umwana w’Umwami aho aba afite ingabo zimurinda hanyuma agahura na Young Grace ajya ku isoko akamukunda, undi na we akamukunda ariko ntibavugane.

Young Grace akomeza amushakisha bikazarangira ageze iwabo w’Umutare akakirwa neza cyane kuko na we yari yaramukunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Young Grace ,ubwo Ntatangiy , Ubwo Se Haricyo yasize Atavuze Haribimenyesto 10 Bigaragaza Ko Umukobwo Ya Kwihebeye , Ahubwo Nibabisoze

mj yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh young grace ibya agamba nimunange nanje nabigamba pee gaby his hand sameboys ahubo napfatireho

umutesi magda yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

ni fresh t iby birubak

ketty yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

je ndumv young grace hric yb ashk kugerahooooo da!

laica yanditse ku itariki ya: 21-08-2016  →  Musubize

Ubwo Murumva aho Young Grace aganisha?? Ahubwo yarabirangije, none se ikindi yasize inyuma atavuze niki? Abasore bubu baragowe, ejo tuzabona yapfukamye amwambika impeta ko yamwihebeye naho Gaby kuba afite undimukunzi ntibyabuza uriya umuhora iruhande mukazi kumwitendekaho!!

rwemarika yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

kbs gaby arabikor arko young grace agend gacy

j.paul yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

gaby najye ndamwemera

william yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

HHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHH

MC MATATAJADO yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

ah! njye mbona young grace hari ikindi yaba ashaka kugerahooooo!!!

mugisha aimable yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

NDUMVA KUMUFASHA MUNDIRIMBOYE ARISAWA ARIKO KUBURANGA BITERWA NICYUKUNDA.

niyonkuru pascal yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

hhhhaaahhhh nibabisoze nabo abandi barikubirangiza nuko bitangira kbs

Plan B Rixton Jackson yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

NIBYO KOKO YOUNG GRACE
YAVUZE UKURI
UBURANGA BWA GABY
BURATANGAJE

NI UWINGABIRE

UWINGABIRE yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka