Sauti Sol yasigiye isomo abaririmbyi bo mu Rwanda

Abaririmbyi n’abandi bakora ibijyanye na muzika mu Rwanda bahamya ko igitaramo Sauti Sol yakoreye mu Rwanda cyabasigiye isomo bazagenderaho.

Sauti Sol ngo yasigiye isomo rikomeye abaririmbyi bo mu Rwanda
Sauti Sol ngo yasigiye isomo rikomeye abaririmbyi bo mu Rwanda

Itsinda ry’Abaririmbyi b’Abanyakenya, Sauti Sol, ryakoreye igitaramo i Kigali, ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Nzeli 2016.

Abantu batandukanye bakitabiriye bahamya ko cyari kinogeye amaso. Bitewe n’uburyo cyari giteguye, n’uburyo Sauti Sol yitwaraga ku rubyiniro, iririmba mu buryo bunogeye amatwi.

Abaririmbyi n’abandi bakora ibijyanye na muzika mu Rwanda bahamya ko icyo gitaramo kibasigiye isomo rikomeye; nkuko Muyoboke Alexis ucungira hafi inyungu z’abaririmbyi Charly na Nina abisobanura.

Agira ati “Iri ni ikosora ntabona uko mvuga. Iyaba abahanzi bose bari hano ngo babone uko abandi bitegura n’uburyo bakora iyo bageze imbere y’abafana. Ni igitaramo gikozwe mu buryo butarabaho”.

Akomeza avuga ko Sauti Sol yazamuwe cyane n’abashoramari ba Kenya. Ni yo mpamvu ngo igeze ku rwego rwo hejuru. Abaririmbyi bo mu Rwanda nabo baramutse bashyigikiwe ngo bagera kure.

Ati “Nta mafaranga dufite nta bashoramari baza mu muziki. Sauti sol ikora ibitaramo ku isi yose. Babona ababatunganyiriza indirimbo (producers) bashaka ku isi. Bamaze gutera imbere, icyo barusha Abanyarwanda ni ugutegura na practice (imyitozo).”

Igitaramo cya Sauti Sol cyari kitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi
Igitaramo cya Sauti Sol cyari kitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi

Umuhanzi Dj Pius avuga ko yakuye amasomo akomeye mu gitaramo cya Sauti Sol. Azaharanira gukora cyane kugira ngo nawe azagere kuri urwo rwego.

Agira ati “Bamaze gutera imbere mu kumenyekanisha indirimbo zabo, mu mitegurire yazo n’ibindi! Natwe nidukora cyane kandi tugakorana n’abakomeye bizoroha”.

Sauti Sol yashimye Abanyarwanda kandi ibashimira ko baje kubashyigikira. Babijeje ko bazagaruka mu Rwanda kandi bagakomeza gukora indirimbo zibashimisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ngewe kugiti cyanjye nkuko nakomeje mbivuga nkunda umuziki ,cyane nyarwanda muri rusange africa ,gusa nabuze uwanyegera byibuze ngo yumve kumpano ,mfite ,ndetse mfite nikibiranga ,gusa icyo nashimira abahanzi bo muriyi minsi rwose baririmba neza binogeye amatwi sauti s

trecy yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

nı byıza cyane ısomo ryaratanzwe

gıramahoro pacıfıque yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka