Umugore afite uburwayi butuma abangamirwa no kumva abana be baseka

Umugore w’imyaka 49 y’amavuko wo mu Bwongereza, yarwaye indwara idasanzwe ariko ibabaje yitwa ‘hyperacusis’ ikaba ijyana no gutakaza ubushobozi bwo kwihanganira amajwi, kuko ufite icyo kibazo, n’amajwi asanzwe atarimo urusaku, ayumva nk’urusaku ruri hejuru cyane.

Mu matwi ashyiramo ibimurinda kumva amajwi yo hanze
Mu matwi ashyiramo ibimurinda kumva amajwi yo hanze

Ufite iyo ndwara cyangwa se ikibazo, ntashobora kwihanganira n’amajwi yo mu buzima busanzwe bwo mu rugo, yaba amajwi y’abana bakina cyangwa se baseka, yaba amajwi asanzwe y’abantu bari mu rugo cyangwa se ijwi ry’umuziki risanzwe, kuko kumva ayo majwi bimubuza amahoro ndetse bikamuteza ububabare bigoye kwihanganira.

Uwo mugore witwa Karen Cook yahoze akora mu ndege (a cabin crew) abaho mu buzima busanzwe n’umugabo we n’abana babo babiri b’abahungu, ariko aza gutangira guhura n’ikibazo kidasanzwe, abantu benshi batazi ko kinabaho, ariko we akavuga ko kimuzanira ububabare budasanzwe.

Uwo mugore yafashwe n’iyo ndwara ya hyperacusis mu buryo butunguranye. Kuva agifatwa na yo, yavugaga ko kuri we kumva amajwi biba bimeze nko gukorerwa iyicarubozo.

Kuva ubwo, kuganira n’inshuti ze, kumva umuziki yakundaga , byahitaga bimutera kubabara umutwe, kuko byamugoraga cyane atangira kujya yishyira mu kato, kugira ngo yirinde guhura n’urusaku.

Aganira na BBC, Karen yagize ati “Biba bimeze nk’aho ari umuntu wasutse amazi ashyushye mu matwi yanjye no mu mutwe wanjye. Umutwe wose uba umbabaza cyane cyane mu gice cy’inyuma y’amaso. Kubera ububabare bw’umutwe, uba wumva ushaka nko kuwufungura kugira ngo nibura wumve worohewe”.

Kuva Karen yabwirwa n’abaganga ko afite ikibazo cya hyperacusis, bagendeye ku bimenyetso afite, yatangiye kugerageza kujya yirinda ko ibyo bimenyetso bijyana n’indwara ye, ariko bikarushaho kuba bibi, kugeza ubwo yirirwaga yifungiranye mu nzu, nubwo yaba ari wenyine mu rugo akajya yambara ibintu bifunga amatwi kugira ngo yirinde kumva amajwi.

No mu gihe abo bana be, umwe w’imyaka 7 undi w’imyaka 11, bafunguraga impano za Noheli, ngo byaramunaniye kwicarana na bo kuko yumvaga bisakuza cyane, akajya abarebera inyuma y’idirishya, kugira ngo atumva baseka kuko ibitwenge byabo adashobora kubyihanganira.

Yagize ati, “N’ikintu cyiza nk’ibitwenge by’abana banjye, kumva amajwi yabo, mba numva ari iyicarubozo kuri njye. Nicaye inyuma y’idirishya nkajya ndeba uko bafungura impano zabo za Noheli ariko ntabegereye, nyuma bakajya baza bakanyerekera mu idirishya”.

Karen ukomoka ahitwa Southport mu Bwongereza, ubusanzwe yari umuntu ukora cyane, ariko kuva afashwe n’iyo ndwara, ubuzima bwe bwahise buhinduka burundu. Ubu ngo ikintu cyonyine gituma ashobora gukomeza kubaho ni abana be, akizera ko hari igihe ashobora kuzakira.

Impamvu zizwi zikunze gutera hyperacusis ni ukumara igihe kinini umuntu ahura n’urusaku rwinshi, ndetse n’izabukuru na zo zishobora gutera icyo kibazo. Hari kandi gukubitwa mu gutwi, kubagwa ku mutwe, cyangwa se kuvurwa ugutwi bigakorwa nabi. Ikindi ngo nta kizamini cyo kwa muganga kibaho cyo kugaragaza niba umuntu afite iyo ndwara, ahubwo ijyana n’uko umuntu yiyumva igihe ahuye n’urusaku.

Iyo ndwara kandi, muri rusange ngo ntivurwa nubwo umuntu uyifite ashobora kwiga uko azajya abana na yo, abifashijwemo cyane cyane no guhora yambaye ibintu birinda amatwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka