Ni kuki abakunzi b’umuhanzi Maurix bamusaba kubabera Avoka?

Umuhanzi Maurix aratangaza ko nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo “Tera imbuto y’urukundo” arenganura umuntu mu rurukiko, bamwe mu bakunzi be batangiye kumwiyambaza ngo abunganire mu manza.

Mu rubanza rugaragara mu ndirimbo 'Tera imbuto y'urukundo', Maurix aba yunganira uyu mugabo.
Mu rubanza rugaragara mu ndirimbo ’Tera imbuto y’urukundo’, Maurix aba yunganira uyu mugabo.

Maurix wamamaye muri “Maurix Music Studio”, avuga ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimo ye, ngo abantu bagera kuri bane bamaze kumusaba ko yabunganira mu manza bafite, akabafasha kurenganurwa.

Ibi ngo babimusaba bashingiye ko mu mashusho y’iyo ndirimbo bigaragara ko umuntu yari yabereye umwunganizi (avoka), urubanza rusozwa bigaragara ko batsinze, bakumva na bo yabahagararira mu manza bafite, kugira ngo babashe gutsinda barenganurwa.

Ubwo yabwiraga iyi nkuru umunyamakuru wa Kigali Today, yagize ati “Abantu bagera kuri bane bamaze kunsaba kubunganira mu mategeko mu manza zabo, ngo babonye amashusho mbikora neza umuntu akarenganurwa, ni ko kunyiyambaza bambaza niba koko hanze y’ubuhanzi ndi umunyamategeko kugira ngo mbe nabunganira.”

Mu ndirimbo bigaragara ko urubanza yunganiyemo uyu bari kumwe barutsinda.
Mu ndirimbo bigaragara ko urubanza yunganiyemo uyu bari kumwe barutsinda.

Uyu muhanzi ariko avuga ko atari umunyamategeko ahubwo ko kuba yaragaragaye mu mashusho ari umwunganizi mu manza ari umukino yakinnye mu ndirimbo ye ujyanye n’ubutumwa yashakaga gutanga bwo kwirinda kurenganya ahubwo abantu bakarenganura abarengana.

Ati “Uriya ni umukino nakinnye ujyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo, ntabwo ndi umu avoka, ahubwo ndi umuhanzi nkaba n’umucuranzi wa Piano, ndetse hanze y’ubuhanzi nkaba ndi n’umuhinzi wabyigiye, Ingenieur Agronome.”

Maurix ashima abantu bakomeje kumugaragariza ko banyuzwe n’ubutumwa bw’urukundo buri muri iyo ndirimbo anabizeza ko atazahwema kubagezaho ibihangano by’umwimerere kandi bibasusurutsa.

Maurix ni umuhanzi akaba n'umucuranzi wa Piano, ntabwo ari umunyamategeko.
Maurix ni umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano, ntabwo ari umunyamategeko.

Maurix ni umuhanzi akaba n’umuntu utunganya indirimbo z’amajwi aho yamenyekanye cyane mu Mujyi wa Huye muri Studio yitwa “Maurix Music Studio”, yakoze indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda. Iyi studio abereye umuyobozi ikaba yarimukiye i Kigali mu Karere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dear Maurix you really deserve the best!!!
komeza wemere, abanyarwanda utubere imboni ibereye umunyarwanda nyawe. inganzo yawe iraboneye keep it up uti" gira ubupfura, irinfe irari, Ababa NATO bakure bakwigana" lool!!!!!

ineza faustin yanditse ku itariki ya: 13-07-2016  →  Musubize

Sha azi kuririmba anacuranga nezza. Ibyo guca imanza byo sinzi niba atari ababonye akina gusa. niba yazishobora azatubwire, hhhhhh

Nikuze Aline yanditse ku itariki ya: 11-07-2016  →  Musubize

Nonese Niharigi Wabafasha Ukabaha Inama Mumanzazabo Ukurikije Uwo Mukino Cyangwa Ukabigisha Kugirango Batsinde, Murakoze May God Blees you.

Munyagingo yanditse ku itariki ya: 9-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka