Yvanny Mpano yasobanuye impamvu ataherukaga gushyira ibihangano hanze

Umuhanzi Yvanny Mpano uzwiho kugira impano mu kuririmba, yagaragaje ko kuba yari amaze igihe adakora umuziki nk’uko bikwiye byatewe ahanini n’ibibazo byagiye bimukoma mu nkokora bijyanye n’ubushobozi.

Yvanny Mpano
Yvanny Mpano

Usibye kuba ari umuhanga mu miririmbire, Yvanny Mpano azwiho n’ubuhanga mu myandikire, dore ko yagiye agira uruhare mu kwandika indirimbo z’abahanzi batandukanye.

Yvanny Mpano wakoze indirimbo zakunzwe zirimo "Amateka", "Ndabigukundira", "Nyuma yawe" n’izindi, yagarutse ku mpamvu zituma abakunzi be batamubona uko bikwiye, avuga ko biterwa n’ubushobozi kuko umuziki uyu munsi kuwukora bihenze.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, nyuma y’uko abakunzi be bamubazaga impamvu yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo nyamara badashidikanya ku buhanga bwe.

Yasubije agira ati: "Urabizi gukora umuziki birahenda cyane, gusa nari narabonye abantu dukorana, harimo n’umu diaspora wakunze impano yanjye yiyemeza kumfasha mu buryo bushoboka, ariko kubera inda nini za bamwe mu bo yanyuzagaho amafaranga kugira ngo dukore ibikorwa byinshi, ayo mafaranga ntiyangeragaho yuzuye."

Yvanny yavuze ko ibyo byatumye afata icyemezo cyo kuba ahagaritse gukorana na bo bituma amara igihe adakora umuziki nk’uko yabyifuzaga ariko atangaza ko abakunzi be bagiye kongera kumwumva kuko ibintu byongeye kumera neza.

Uyu muhanzi uvuga ko abakunzi be bagomba kumwitegura, arabihera ku ndirimbo nshya yise "C’est la Vie" aherutse gushyira hanze afatanyije na Social Mula.

Yagize ati: "Ubu natangiranye umwaka n’indirimbo yanjye nshya yitwa "C’est La Vie" nakoranye n’umuhanzi mugenzi wanjye Social Mula. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Element naho amashusho afatwa na Musa Ewana."

Yvanny Mpano yanagarutse ku bahanzi benshi bafite ibibazo nk’ibyo yanyuzemo byo gukorana n’umuntu uri kure, by’umwihariko ku bantu baba muri Diaspora bakunda umuziki w’abahanzi Nyarwanda bakiyemeza kubafasha ariko bikarangira hajemo kidobya hagati yabo.

Ati: "Kuko akenshi usanga hari uwabahuje n’uwo mu diaspora ku buryo ari na we anyuzaho amafaranga yo kugufasha mu bihangano byawe ariko bikarangira ayakoresheje ibye."

Yakomeje agira ati: "Kugeza ubu ni njye uvugana na we, ubu nta wundi muntu uri hagati yanjye na we, ubwo urumva ko ngiye guha abakunzi banjye indirimbo nyinshi uyu mwaka."

Umuhanzi Social Mula wakoranye na Yvanny Mpano
Umuhanzi Social Mula wakoranye na Yvanny Mpano

Yavuze ko nyuma y’indirimbo ye nshya yise "C’est la Vie" yakoranye na Social Mula, hari n’izindi nyinshi abantu bagiye kumva muri uyu mwaka, byanashoboka akaba ari no gutegura uburyo yakora ibitaramo.

Reba indirimbo "C’est la Vie" Yvanny Mpano yakoranye na Social Mula

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka