Victor Rukotana yashyize hanze EP nshya yise “Rukotana I”

Umuhanzi Victor Rukotana watangaje ko ubu yahisemo kwiyegurira gukora umuziki wubakiye ku muco kandi ubyinitse mu buryo bwa Gakondo yashyize hanze EP (Extended Play) ye yise ‘Rukotana I’ iriho indirimbo eshatu.

Uyu muhanziyashyize hanze iyi EP yise ‘Rukotana I’ ku wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, ikaba ikubiyeho indirimbo eshatu zirimo Akayama, Tubahige ndetse na Temba.

Ubwo yari mu kiganiro Sato Concord cya KT Radio, ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama, yavuze ko impamvu yahisemo gukora EP ‘Rukotana I’ ari uko yifuza gukora indirimbo akazishyira mu miryango mbere y’uko ashyira hanze Album.

Yagize ati: “Iki ni ikintu natekereje nko gukora indirimbo nzishyira mu ma ‘Famille’ [Imiryango], nk’ubu haje Rukotana I, bazumva na Rukotana II, hanyuma noneho bazumve Rukotana muri rusange ije nka Album. Ni muri ubwo buryo nabitekereje, nta yindi mpamvu yihariye ibyihishe inyuma.”

Victor Rukotana, ashyize hanze iyi EP nyuma yo gusohora indirimbo zirimo ‘Igipfunsi yakoranye na Uncle Austin wamufashaga mu bikorwa bye bya gihanzi ndetse n’iyo yose ‘Umudamazera’.

Uyu muhanzi wamaze kubona indi nzu imufasha mu muziki yitwa I Entertainment yatangarije Kt Radio ko ubu agiye gushyira imbaraga zidasanzwe mu muziki gakondo, kuko yasanze aricyo kintu agomba kugira umwihariko no gutuma u Rwanda umuziki warwo ugira ikiwuranga nk’uko n’ibindi bihugu bimeze.

Ati: “Hari igihe nzahitamo no kugira umuziki wange gakondo mu buryo bwuzuye ntawuvangiye ibindi, kubera ko ibintu turimo, ubyange cyangwa ubyemere iyo udafite ikikuranga kigutandukanya n’abandi biragoye ko cya cyubahiro dushaka mu muziki mpuzamahanga tuzakibona. Ibindi bihugu duturanye ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange bikora umuziki ariko ukabasha kumva ko ufite ikiwutandukanya n’uwahandi.”

Rukotana yagarutse ku kuba abakunzi be batarabashaga kumwumva no kumubona nk’uko bikwiye, avuga ko byaterwaga n’ubushobozi nk’inzitizi zatumaga adakora umuziki nk’uko bikwiye.

Ati: “Indirimbo mba nzifite kandi nyinshi, ariko ibyo byose ni abantu babigufashamo ariko iyo uri wenyine n’ibintu bigoranye, bajye banyihanganira kuko kubura kwange si ibintu binturukaho.”

Yakomeje avuga ko nubwo yigeze kugira inzu imufasha mu bikorwa bye, ariko nayo itamufashaga nk’uko bikwiye gukora ibyo yifuza guha abakunzi be. Ariko abizeza ko uyu munsi hamwe n’inzu nshya bari gukorana hari byinshi bazagaragariza abafana be.

Uyu muhanzi yahishuye ko mu mpeshyi y’umwaka utaha, aribwo ateganya gushyira hanze album ye ya mbere ndetse ko ibikorwa byo kuyitunganya yamaze kubitangira. Ndetse asaba abakunzi be kumwitegaho kugarukana imbaraga zidasanzwe cyane ko bamwe mu bantu bari kumufasha harimo na Ras Kayaga wamenyekanye mu itsinda Holy Jah Doves ryamamaye mu ndirimbo ‘Maguru’.

Rukotana winjiye mu muziki mu 2017, afashwa n’inzu ya Uncle Austin ifasha abahanzi, yitwaga The Management Ent, icyo gihe yaje abisikana na Marina nyuma yo kwerekeza mu biganza bya The Mane Music Label ya Bad Rama.

2019, byaje kuvugwa ko uyu muhanzi wari ukizamuka mu muziki w’u Rwanda yaje gutandukana na The Management Ent nyuma y’imyaka ibiri imufasha mu rugendo rwe rwa muzika.

Mupera za 2022, nibwo Uncle Austin yahinduye izina rya sosiyete yakoreshaga mu gufasha abahanzi ‘The Management’ ayita ‘Uncles Empire’ ndetse atangaza ko agiye gutangira gufasha umuhanzikazi Linda Montez ndetse agasubirana na Victor Rukotana bigeze gukorana.

Victor Rukotana uzwi cyane mu ndirimbo nka; ‘Warumagaye’, ‘Promise’ ‘Umubavu’, ‘Romance’ n’izindi nyinshi yatangarije Kt Radio ko uyu mwaka uzarangira we n’itsinda bari gukorana batangiye ibitaramo bihoraho byo gususurutsa abakunzi b’umuziki gakondo.

Ni ibitaramo avuga ko bizajya bibera muri Mundi Center Rwandex, gusa byinshi kuri byo bakazabitangaza mu minsi irimbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka