Usher agiye kuyoboka injyana ya Afrobeats

Umuhanzi Usher Raymond IV wamamaye mu muziki mpuzamahanga mu njyana ya R&B, nka Usher, yatangaje ko nyuma ya alubumu ye nshya yahurijeho abahanzi bo muri Nigeria, agiye gutangira gukora indirimbo mu njyana ya Afrobeats.

Usher yiyemeje kuyoboka injyana ya Afrobeats
Usher yiyemeje kuyoboka injyana ya Afrobeats

Usher Raymond atangaje ibi mu gihe yaherukaga gukorana indirimbo n’umuhanzi Pheelz wo muri Nigeria, imwe mu ndirimbo zikunzwe muri iyi minsi, bise “Ruin”, ndetse akaba kuri alubumu ye hariho n’indirimbo ‘Coming Home’ yakoranye na Burna Boy.

Usher mu kiganiro aherutse kugirana na Apple Music, yavuze ko impamvu zo gufatanya n’abahanzi bo muri Nigeria, byatewe no kuba umuziki wabo umaze kwigarurira abakunzi benshi hirya no hino ku isi.

Yagize ati: “Nifuza kugira ubufatanye, nkazana umunyafurika, nkahuza umuco wa Nigeria n’Isi yanjye. Umuziki wabo kuri ubu urakunzwe rwose. Nifuzaga kuba umwe mu bakora [Afrobeats], ni yo mpamvu nagiye muri Afurika gukora iyi alubumu.”

Yavuze ko umuhanzi Pheelz, ari we wamuhuje na Burna Boy, ubwo bakoraga indirimbo yitwa ‘Coming Home’ ariko akumva yaryoha Burna Boy aramutse ayiririmbyemo kuko ari umwe mu bahanzi akunda.

Yagize ati: “Nkorana na Pheelz, yakoze injyana ya ‘Coming Home’, gusa numvaga ko Burna Boy yabishyira ku rundi rwego igakundwa. Ni ukuri ndamwishimira nk’umuhanzi. Numvaga rwose ko iyi ndirimbo yari kuzamuka neza iyo aramuka abigizemo uruhare.”

Usher na Pheelz baherutse gukorana indirimbo bise ‘Ruin'
Usher na Pheelz baherutse gukorana indirimbo bise ‘Ruin’

Usher wakunzwe mu ndirimbo Moving Mountains, U Got It Bad, Love in This Club ndetse na Burn, yavuze ko agiye gutangira gukora Afrobeats kubera byinshi yize ubwo yajyaga mu bihugu bya Ghana na Nigeria.

Injyana ya Afrobeats ikomeje kwigarurira abakunzi hirya no hino ku isi ndetse bikomeje gutuma mu bihembo bikomeye ihabwa icyiciro cyihariye. By’umwihariko mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 66, hashyizweho icyiciro kizirikana muzika nyafurika (Best African Music Performance).

Abategura ibihembo bya Grammy Awards, Records Academy, bavuze ko batekereje kongeramo icyo cyiciro kubera uruhare injyana ya Afrobeats imaze kugira mu muziki w’isi muri rusange, bahereye ku mbuga zicururizwaho indirimbo, uburyo usanga umubare munini w’izishakishwa ari izo mu njyana ya Afrobeats.

Reba indirimbo ‘Ruin’ Usher Raymond yakoranye n’umuhanzi Pheelz

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka