Urukiko rwategetse Robert Kelly kwishyura ibihumbi $500 by’impozamarira

Urukiko rwa Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwategetse R. Kelly hamwe na Universal Music Group (UMG) yahoze ireberera inyungu z’uyu muhanzi kwishyura amadolari y’Amerika arenga ibihumbi 500 y’impozamarira igomba guhabwa abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’uyu muhanzi.

R. Kelly arasabwa kwishyura impozamarira
R. Kelly arasabwa kwishyura impozamarira

Amazina nyakuri ya R. Kelly ni Robert Sylvester Kelly, mu 2021 yakatiwe igifungo cy’imyaka 31 akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo uri mu bubatse amateka akomeye mu njyana ya R&B, muri Gashyantare 2019 nibwo yishyikirije Polisi mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko ashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Ku ya 23 Kanama, nibwo umucamanza w’akarere, Ann Donnelly yashyize umukono ku iteka, ritegeka Universal Music Group UMG, yahoze ireberera inyungu za R. Kelly gukusanya ayo mafaranga muri bimwe mu bikorwa by’uyu mugabo kugirango abashe kwishyura ayo mafaranga y’indishyi z’akababaro.

Mbere y’icyo cyemezo umucamanza Donnelly yari yategetse R. Kelly kwishyura hafi 28.000 by’amadolari y’Amerika. Uyu muhanzi kuva mu 2021 ari muri gereza aho yakatowe igifungo cy’imyaka 30 ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu 2022, R. Kelly, hamwe n’inzu zamufashaga mu bikorwa bye bya muzika zirimo UMG na Sony Music Entertainment, bari bashyikirijwe umubare w’amafaranga y’indishyi z’akababaro yagombaga kwishyurwa abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ihohoterwa bakorewe n’uyu muhanzi.

Urukiko rwari rwemeje ko izi nzu zombi hari amadolari arenga ibihumbi 500, zigomba gukusanya muri bimwe mu bihangano bya R. Kelly, kugirango yuzuze umubare w’amafaranga y’indishyi ndetse n’ihazabu ku byaha yahamijwe.

Icyakora, urukiko ruherutse gutangaza ko Sony Music uyu mwanzuro utayireba. Ahubwo ko ayo mafaranga ya agomba gutangwa na R. Kelly hamwe na Universal Music Group.

Ibyaha byinshi uyu mugabo w’icyamamare akurikiranyweho byamenyekanye cyane kubera itangazwa ry’uruhererekane rwa filime mbarankuru yiswe ’Surviving R. Kelly’.

Umwaka ushize hari umutangabuhamya wahawe izina rya Jane, wavuzeko ubwo yafashwaga na R. Kelly, yamusambanyije ku gahato inshuro nyinshi ubwo yari afite imyaka 14, ndetse ko n’amashusho y’ibyo bikorwa yakorewe ahari.

Abunganira uyu muhanzi mu mategeko icyo gihe batangaje ko umukiliya wabo atari inyamaswa yo gukora ibintu nk’ibyo.

Bivugwa ko R.Kelly ubwe yafashe nibura video enye we na Jane, dore ko ngo uyu mugore wari warasabye R. Kelly kumubera nk’umubyeyi wo muri batisimu ubwo yari afite imyaka 13 yagiye amusambanya inshuro nyinshi ataruzuza imyaka 18 y’amavuko kandi ko rimwe na rimwe ibyo byajyaga bibera mu rugo kwa R.Kelly, muri studio, muri bisi no muri hoteli.

Robert Sylvester Kelly muri rusange ashinjwa ibyaha birenga 20 yakoreye muri Leta ebyiri zitandukanye zirimo Chicago na New York, birimo kwereka abana amashusho y’urukozasoni, ihohotera rishingiye ku gitsina, gucuruza abantu ndetse no gutambamira ubucamanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka