Umuryango wa Céline Dion wizeye kubona umuti uzamuvura

Umuryango wa Céline Dion watangaje ko nubwo atari kugaragaza ibimenyetso byo gukira ariko bafite icyizere cyo kubona umuti wo kumuvura indwara ya ’Stiff-Person Syndrome (SPS), yibasira ubwonko.

Céline Dion
Céline Dion

Umuvandimwe we, Claudette, ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru Le Journal de Montreal, yagarutse ku makuru y’ubuzima bwa Céline Dion ndetse n’uburyo bwifashe kugeza ubu, avuga ko nubwo atagaragaza ibimenyetso byo gukira ariko bizeye ko umuti umuvura uzaboneka.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo hagiye hanze amakuru yavugaga ko ubuzima bwa Céline Dion buri mu kaga nyuma yo kwibasirwa n’uburwayi bwatumye anahagarika ibitaramo byose yari afite ku mugabane w’u Burayi.

Icyo gihe mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yagize ati "Mbabajwe cyane no kongera kubatenguha, nubwo binshenguye umutima ni byiza ko duhagarika ibintu byose kugeza igihe niteguye gusubira ku rubyiniro. Mfite amatsiko akomeye yo kongera kubabona.”

Ni ibitaramo yari afite mu mijyi 24 uhereye i Amsterdam muri Kanama 2023 kugeza ku bitaramo bibiri yari kuzakorera i Londres muri O2 Arena muri Mata 2024

Muri icyo kiganiro, Claudette yavuze ko bafite icyizere cyo ku rwego rwo hejuru cy’uko azakira nubwo badafite umuti wo kumuvura.

Yagize ati: "Nubwo tudafite imiti yo kumuvura, ariko kugira icyizere na byo ni ngombwa."

Yakomeje avuga ko umuvandimwe wabo Linda yagiye kuba mu rugo rwa Céline kugira ngo abashe kwita ku bahungu be batatu ari bo René-Charles, Eddy na Nelson aho afatanya n’abandi bo mu muryango mu kugerageza kwita kuri Céline Dion.

Claudette yavuze kandi ko bari kuganira n’inzobere n’abashakashatsi bo ku rwego rwo hejuru mu by’ubuzima kugira ngo barebe icyo bashobora gukora vuba na bwangu mu gushakira umuti Céline Dion.

Claudette yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’ubuzima bw’umuvandimwe we ndetse ko kuba afata umwanya akabwira abantu amakuru y’uko Celine Dion ameze na byo ari izindi mbaraga zo kumufasha koroherwa no gukira vuba.

Yavuze ko asanga uyu muvandimwe we akeneye gufata umwanya uhagije akabanza akaruhuka kuko yakoze byinshi cyane kuko yahoraga yifuza kuba uwa mbere mu byo akora.

Ibitaramo bya Celine Dion byagiye bisubikwa kubera uburwayi
Ibitaramo bya Celine Dion byagiye bisubikwa kubera uburwayi

Ati: "Ndatekereza ko akeneye kuruhuka bihagije. Yahoraga yifuza kugera ku rwego rwo hejuru, ahora aharanira kuba uwa mbere muri uyu mwuga we."

Muri iki kiganiro yavuze ko akimara kumva ko umuvandimwe we afashe umwanzuro wo guhagarika ibitaramo yari afite byamushimishije kuko yari amuhangayikiye.

Yagize ati: "Burya umubiri n’umutima wawe bikorera hamwe kugira ngo biguhe amakuru. Aho rero uba ugomba kubyitondera."

Mu Ukuboza 2022, nabwo Celine Dion yari yatangaje ko asubitse ibitaramo yari afite muri Gashyantare 2023 mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi nyuma y’uko abaganga basanze arwaye ’Stiff-Person Syndrome (SPS), indwara yibasira ubwonko.

Uyu muhanzikazi yari ategerejwe mu bitaramo mu mijyi irimo Londres, Dublin, Paris, Berlin, Amsterdam, Stockholm, Zurich n’ahandi.

Céline Dion yabaye icyamamare cyane mu 1997 nyuma yo gukora indirimbo “My Heart Will Go On” yifashishijwe no muri filime ‘Titanic’ ya James Cameron.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyagasani afashe Celine Dion amukize asubirane ubuzima, yirerere abana abakuze.

iganze yanditse ku itariki ya: 7-08-2023  →  Musubize

Céline Dion turamukunda cyane kandi isi yose iramukunda.Umugabo we yishwe na cancer y’umuhogo (throat cancer).Babanye imyaka 21.Twizere ko azakira agakomeza gukora umuzika.Gusa tujye twibuka ko twese turwara ndetse tugapfa.Ibyo bizavaho umunsi isi izaba paradizo nkuko imana yabidusezeranyije.Iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira imana,kubera ko abakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko ijambo ryayo rivuga.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka