Umuraperi Drake agiye kuba ahagaritse umuziki

Umuraperi w’Umunyakanada, Aubrey Drake Graham, wamamaye ku izina rya Drake, yatangaje ko agiye kuba afashe akaruhuko mu muziki kubera uburwayi amaranye iminsi.

Drake agiye kuba ahagaritse umuziki kubera uburwayi
Drake agiye kuba ahagaritse umuziki kubera uburwayi

Drake yatangaje iyi nkuru itarakiriwe neza na benshi ku wa Gatanu, ubwo yari mu kiganiro kuri radiyo ye ya SiriusXM, avuga ko azafata aka karuhuko amaze gushyira hanze album ye nshya yise “For all Dogs”.

Uyu mugabo yahishuye ko amaze iminsi afite uburwayi bw’igifu, ku buryo ashaka kubanza kwita ku buzima bwe bitewe n’inama yahawe n’abaganga.

Yagize ati “Birashoboka ko ngiye kuba mpagaritse gukora umuziki ho gato, ndagira ngo mbabwize ukuri, mbere na mbere nkeneye kubanza kwita ku buzima bwange.”

Uyu muraperi w’imyaka 36, wanegukanye ibihembo bikomeye nka Grammy Awards, yakomeje avuga ko amaze imyaka myinshi afite ikibazo cy’uburwayi bw’igifu.

Drake ariko ntago yigeze asobanura neza niba akaruhuko agiye kuba afashe kazagira ingaruka ku matariki y’ibitaramo yateganyaga gukora mu bihe biri imbere.

Yavuze ko atamenya igihe runaka azamara ahagaritse ibikorwa bye bya muzika agira ati “Ntabwo nzi neza igihe bizafata, birashoboka ko byaba umwaka urenga cyangwa igihe kirenze icyo.”

Album ya “For All Dogs” ni iya munani ya Drake, utabariyemo na Mixtapes yagiye akora zitandukanye. Ikubiyemo indirimbo 23 yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo nka J. Cole, 21 Savage, Lil Yachty, SZA na Bad Bunny.

Umuhungu we Adonis w’imyaka itanu y’amavuko, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya yashyize kuri iyi albumu yise “8AM in Charlotte.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka