Umuraperi Busta Rhymes yashimye Burna Boy nyuma yo kugurisha amatike yose y’igitaramo

Umunyamerika Busta Rhymes akaba umuraperi w’umunyabigwi yashimye Burna Boy nyuma nyuma yo kugurisha amatike yose y’igitaramo yakoreye I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Burna Boy igitaramo aheruka gukoreramo amateka yo kugurisha amatike yose agashira cyabereye muri Citi Field Stadium in New York yakira abantu ibihumbi 42.

Busta Rhymes yashimye uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze za Instagram na Twitter, ndetse avuga ko ashyigikiye urwego agezeho mu muziki.

Busta Rhymes witabiriye Burna Boy yishimiye iki gikorwa mugihe amutera inkunga yo gukomeza.

“Amashimwe ku mwami [Burna Boy] mu rugendo nk’uru rudasanzwe rwatumye aba Umuhanzi wa mbere wo muri Afurika wagurishije amatike yose y’imyanya ya Citi field Stadium muri NYC!! Reka dukomeze urugendo kandi dutere imbere. Nta kimenyetso cyo gucika intege.”

Burna Boy kugeza ubu ahatanye mu bihembo bya Headies Awards 2023 aho ari mu byiciro umunani.

Ndetse ibitaramo byo kumenyekanisha album ye ‘Love, Damini’ nabyo birakomeje aho ku ya 21 Nyakanga azitabira Iserukiramuco ryiswe ‘Colours Of Ostrava festival’ rizabera muri Czech Republic.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka