Umuraperi B-Threy n’umugore we Naila bari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Muheto Bertrand umaze kubaka izina mu njyana ya Trap Music nka B-Threy n’umugore we Keza Nailla bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’imfura.

B-Threy n'umugore we Naila bishimiye kwakira imfura yabo
B-Threy n’umugore we Naila bishimiye kwakira imfura yabo

Umuryango w’Umuraperi B-Threy n’Umufasha we Keza Naillah bari mu byishimo byo kwakira Umwana w’Umuhungu baheruka kwibaruka.

Amakuru avuga ko uyu muraperi n’umukunzi we bibarutse uyu mwana wabo w’imfura mu mpera z’icyumweru gishize.

Keza Nailla, mu minsi yashize nibwo yari yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho agaragaza ko akuriwe, yitegura kwibaruka ndetse yishimiye kuba agiye kwakira uyu mwana we w’imfura.

Uyu muraperi, B Threy yarushinze na Keza Naillah tariki 11 Werurwe 2023, mu muhango wabereye I Gikondo mu mujyi wa Kigali.

B-THREY uri mu batangije Injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Kugeza ubu amaze kugira album eshatu zirimo ‘Nyamirambo’, ‘2040’ yasohoye mu 2019 na ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022, izi ziyongera kuri EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020. Ndetse yaherukaga gushyira hanze EP ye nshya yise ‘For life’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka