Umuramyi Mahoro Isaac agiye gutaramira i Nyamata

Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Mahoro Isaac, yateguye igitaramo kigamije guhembura imitima no gushimira Imana ibyiza yakoze, icyo gitaramo kikaba cyariswe ‘Yanteze Amatwi Live Concert’.

Mahoro Isaac
Mahoro Isaac

Iki gitaramo giteganyijwe kubera i Nyamata mu Bugesera tariki 29 Nyakanga 2023, ku rusengero rw’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi (Nyamata SDA).

Mahoro Isaac usanzwe ubarizwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, yavuze ko iki gitaramo kiri mu mujyo w’ibitaramo ngarukamwaka bigamije gushima Imana kubera ibyiza iba yarakoreye abantu ndetse bikajyana no gufasha abatishoboye.

Yagize ati: “Iki gitaramo twagiteguye mu rwego rwo gushima Imana, kubera ibyiza yadukoreye cyane cyane indirimbo ‘Yanteze Amatwi’ twitiriye iki gitaramo yaturutse ku bantu nasengeye bari bafite abana barwaye ndetse n’undi wari ufite ikibazo cy’urubyaro Imana iduha igisubizo.”

Isaac yakomeje avuga ko muri iki gitaramo ategura buri mwaka uretse gushima Imana, banakorana igikorwa cyo gutangira abaturage batishoboye ubwishingizi bwo kwivuza (Mituweli) afatanyije n’itsinda rikurikirana ibikorwa bye by’umuziki (Management team).

Ati: “Ni igitaramo ngarukamwaka dushima Imana, ariko si ibyo gusa kuko dutangira n’abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza mfatatanyije na Management Team nsanzwe nkorana na yo.”

Ibikorwa byo gufasha abatishoboye, Mahoro Isaac avuga ko ari gahunda iba iteguye mu gihe cy’imyaka itatu afatanyije n’itsinda rikurikirana ibikorwa bye by’umuziki, bikamurikirwa ababigenewe mu bitaramo ategura hirya no hino by’umwihariko ibyo akora buri mwaka.

Iki gitaramo kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose aho azaba afashwa n’abahanzi batandukanye ndetse n’abavugabutumwa. Muri abo bahanzi harimo umuramyi Pasiteri Karangwa Appolinaire n’itsinda rya Credo Singers n’umuvugabutumwa Prof Tombola M. Gustave.

Mahoro yahamagariye abantu bose kuzitabira iki gitaramo kuko kizaba umwanya mwiza wo gusengera abazaba bakitabiriye ndetse abafite ibibazo n’uburwayi butandukanye bakazasengerwa.

Mahoro Isaac ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, uririmba ku giti cye, akaba yaratangiye kuririmba mu 2006 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe avuga ko baririmbaga ari itsinda ry’abantu batatu ryitwaga ‘Three Light Angels’ aho bigaga muri ASPEJ ariko mu 2008 barangije amashuri yisumbuye, buri wese akomereza ahandi bituma batandukana ntibakomeza kuririmbana.

Mahoro avuga ko nyuma yo kurangiza Kaminuza mu 2013, aribwo yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Igisubizo’. Kugeza ubu, Mahoro afite album eshatu ziriho indirimbo zirenga 30 zitunganyije mu buryo bw’amajwi, muri rusange akaba afite indirimbo zigera kuri 50 uretse ko ngo hari izo atararangiza gutunganya.

Mu ndirimbo za Mahoro zamenyekanye kandi zigakundwa cyane, harimo indirimbo yitwa ‘Igisubizo’ yasohotse kuri Album ya mbere. Nyuma yaho yabaye nk’uhagaritse umuziki kubera ibindi yari ahugiyemo. Yagarutse neza mu muziki umwaka ushize nk’uko abisobanura, ariko uyu munsi ngo yumva awurimo neza, kuko ubu afite abamufasha gukurikirana ibikorwa bye by’umuziki (Management team).

Mahoro avuga ko kugeza ubu yishimira urwego amaze kugeraho muri uru rugendo ndetse ko ashima Imana ko ikomeza kumuha imbaraga zo gukomeza umurimo wayo.

Iki gitaramo kije gikurikira icyo yakoze muri Nzeri umwaka ushize yise ‘Ibihishwe Live Concert’.

Reba videwo za zimwe mu ndirimbo z’umuhanzi Mahoro Isaac:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mahoro Isaac nkwemera byuzuye kd courage 💪
Imana ijye ikwagirira Impano kd ikongere
Imigisha iva mwijuru! Turahari kd twishimiye ikizere mwatugiye mukazi tumira

Ishimwe James yanditse ku itariki ya: 27-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka