Umuramyi Josh Ishimwe yateguye igitaramo yatumiyemo Chorale Christus Regnat

Umuhanzi Josh Ishimwe umaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye bwa gakondo agiye gukora igitaramo cye cya mbere yatumiyemo Chorale zikomeye zirimo Christus Regnat.

Iki gitaramo yahaye izina rya ‘Ibisingizo bya Nyiribiremwa’ giteganyijwe kizabera muri muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, tariki 20 Kanama 2023.

Uretse Chorale Christus Regnat yatumiwe muri iki gitaramo cya Josh ishimwe kizagaragaramo kandi Alarm Ministries ibarizwamo abaririmbyi bakomeye.

Josh usanzwe ukora indirimbo zihimbaza Imana atagendeye ku idini iryo ari ryo ryose zaba izo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’Amatorero ya Gikirisitu ahamya ko yateguye iki gitaramo atifuza ko hari ukibona nk’icy’idini runaka.

Uyu musore usanzwe ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, yatangiye umuziki mu 2020 ndetse yadukana uburyo bwe bwihariye bwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana gakondo.

Josh Ishimwe aganira na KT Radio yavuze ko impamvu yahisemo gukora umuziki gakondo ari uko asanzwe akunda Umuco Nyarwanda yifuza kubihuza no kuba ari n’Umukiristu.

Yagize ati: “Impamvu nahisemo Gakondo ni uko nkunda umuco wacu nk’Abanyarwanda kandi nifuza ko abantu bamenya ko waramya Imana ukanayihimbaza binyuze mu njyana Imana yaduhaye ubwacu nk’Abanyarwanda.”

Josh umaze gusubiramo indirimbo zizwi haba muri Kiliziya Gatolika ndetse n’izikoreshwa mu matorero nka ADEPR n’ahandi avuga ko ateganya gutangira gukora ize nyuma y’igitaramo.

Ati: “Yego ni byo maze iminsi nkora indirimbo zisanzwe zihari gusa nkaziha umwihariko wa Gakondo ariko ndateganya izanjye rwose nyuma y’igitaramo nzashyiramo izanjye nta kabuza! Ariko n’izindi zisanzwe bitabujije kuzikoraho.”

Ni ubwa mbere Josh Ishimwe agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y’imyaka irenga ibiri yinjiye mu muziki wa gospel.

Yakomeje avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba yaratumiye Chorale Christus Regnat na Alarm Ministries kuko ari abantu akunda ndetse akabafatiraho icyitegererezo.

Ati: “Icya mbere ni uko mbakunda mbubaha nka bakuru bacu [ababyeyi bacu] kandi ari ab’icyitegererezo ku kiragano gishya. Kandi bagira umwihariko wo gukora ibyo bazi kandi bamazemo igihe.”

Uyu muramyi, kugeza ubu avuga ko imyiteguro ayigeze kure ndetse ko abakunzi b’umuziki we abateganyirije byinshi muri iki gitaramo yise “Ibisingizo bya Nyiribiremwa”, abasaba kuza kumushyigikira ari benshi bagafatanyiriza hamwe kuryoherwa no gusingiza Imana mu muco Nyarwanda.

Zimwe mu ndirimbo Josh Ishimwe amaze gukora ndetse zakunzwe cyane harimo ‘Inkingi Negamiye’, ‘Yesu Ashimwe’, ‘Hari icyo nkwaka’, ‘Reka Ndate Imana Data’, ‘Munsi y’Umusaraba’, ‘Rumuri Rutazima’, ndetse akaba yashyize hanze indirimbo yasubiyemo ‘Sinogenda Ntashimye’.

Iki gitaramo ibiciro byacyo byamaze kujya hanze aho kwinjira bizaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw, 15.000 Frw muri VIP na 20.000 Frw muri VVIP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka