Umuramyi Christian Irimbere yiyambaje ibyamamare mu gitaramo agiye gukorera i Kigali

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere, yiyambaje ibyamamare mu kuramya Alexis Dusabe na Tuyiringire Arsène [Tuyi], mu gitaramo gikomeye agiye gukorera i Kigali.

Umuhanzi Christin Irimbere (iburyo) agiye gukorera igitaramo i Kigali
Umuhanzi Christin Irimbere (iburyo) agiye gukorera igitaramo i Kigali

Iki gitaramo cyiswe ‘Ndi Hano Worship Concert’, giteganyijwe ku itariki 10 Nzeri 2023, kikazabera kuri Christian Life Assembly i Nyarutarama.

Ni cyo gitaramo cya mbere Christian Irimbere agiye gukora, nyuma y’imyaka irindwi atangiye umuziki nk’umuhanzi kugiti cye.

Aganira na Kigali Today, Christian Irimbere yavuze ko yamaze gushyira ku murongo ibizakenerwa muri iki gitaramo yifuje guhuriramo n’abandi baramyi ndetse n’abakunda ibihangano bye bari hirya no hino.

Iki gitaramo cyitiriwe indirimbo ye yitwa ‘Ndi Hano’, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube.

Alexis Dusabe aherutse gukora igitaramo cy’amateka cyiswe ‘East African Gospel Festival’ cyabaye ku wa 21 Gicurasi muri uyu mwaka wa 2023, yari yatumiyemo Apôtre Apollinaire w’i Burundi, David Nduwimana wo muri Australia, Aimé Uwimana na Prosper Nkomezi.

Alexis Dusabe akaba ari umwe mu bahanzi bishimirwa na benshi binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Umuyoboro’, ‘Mfite umukunzi’, ‘Umwami Yesu’, ‘Ni nde wamvuguruza’, n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo yatumiwemo, azagihuriramo na Tuyiringire Arsène [Tuyi], usengera hamwe na Irimbere mu Itorero rya ‘Evangelical Restoration Church (ERC)’ ndetse bakaba babana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Arsène Tuyi azwi mu ndirimbo zirimo ‘Umujyi w’amashimwe’ na ‘Icyaremwe Gishya”’ yanitiriye album ze zakunzwe.

Iki gitaramo kandi kirimo abandi bahanzi, barimo Ndayishimiye Christophe, na we utangiye kwamamara.

Christian Irimbere yakoze indirimbo zitandukanye zirimo izamuzamuriye igikundiro nka ‘Ni umugabo’, ‘Obrigado’, ‘Ndi hano’, ‘Ndashikamye’ ‘Ntuhemuka’ na ‘Ni Yesu’, yashyize hanze mu minsi mike ishize.

Uyu mugabo usengera muri Evangelical Restoration Church i Masoro, yatangiye gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga mu buryo bw’umwuga mu 2016.

Kwinjira muri “Ndi Hano Worship Concert” ni 5000Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw mu y’icyubahiro mu gihe abazashyigikira uyu muhanzi no gutera inkunga ivugabutumwa akora bazatanga 50.000 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka