Umunyarwenya Kevin Hart ari mu Rwanda

Amakuru y’uko iki cyamamare Kevin Darnell Hart kiri mu Rwanda, yasakaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023, bitangajwe n’inzu y’imideli ya Haute Baso ku rubuga rwayo Twitter.

Iyi nzu y’imideli yanditse ubutumwa buherekejwe n’amafoto y’uy muryarwenya, bagaragaza ko bishimiye kumwakira ndetse banongeraho ko kubahahira byabanejeje cyane.

Uyu munyarwenya uri mu bakomeyei Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi, ntiyaje mu Rwanda wenyine kuko ari kumwe n’umuryango we, cyakora icyabazanye cyo ntikiramenyekana.

Uyu mugabo w’imyaka 44 yamenyekanye muri filime zitandukanye nka ‘Think Like a Man’, ‘Ride Along’, ‘The Secret Life of Pets’ n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka