Umuhungu wa Buzizi Kizito akeneye inkunga yo kuvugurura indirimbo za se

Umuhanzi Kizame Selamani, ni umuhungu w’imfura wa nyakwigendera Buzizi Kizito, umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rwagize ahagana mu 1980, akaza kwitaba Imana mu 1996 ku myaka 42 azize ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buzizi na Kizame
Buzizi na Kizame

Mu kiganiro Urukumbuzi kuri KT Radio, Kizame yavuze ko afite gahunda yo kuvugurura indirimbo za se mu bikoresho bigezweho ariko akirinda gutatira umwimerere haba mu ijwi, no mu njyana nubwo hari izo ateganya kuzashyira mu zindi njyana ubushobozi nibuboneka.

Kizame Selemani aragira ati “Gahunda mfite ngize amahirwe nkabona umuterankunga akamfata ukuboko cyangwa akantera ingabo mu bitugu, nabasha kuzisubiramo zikavugururwa”.

Nubwo Kizame ataragera ku rwego yifuza rw’ubuhanzi kubera ubushobozi bukiri buke, iyo abonye umwanya wo kwegura inanga (guitar), uramwumva ukagira ngo ni Buzizi Kizito uhibereye usibye ko we ijwi rye rijya kuba hasi gato y’irya se.

Usibye umushinga ateganya wo kuvugurura indirimbo za se, Kizame asanzwe ataramira abacyuje ubukwe, akabaririmbira, akabatura imivugo, ndetse afite n’indirimbo ze bwite zirimo iyitwa Ngwino unsange.

Kizame yatubwiye ko se (Buzizi Kizito) yasize indirimbo zirenga 30, ziganjemo iz’urukundo n’izitanga impanuro. Muri zo twavuga nka: Umugisha uravukanwa, Mwana wanjye umva nguhane, Nimubyuke burakey, Icyampa uwo mwana, Ntegereje ihogoza, Yuliyana (yahimbiye umugore we), Mboyire mama (yahimbiye nyina), Rukundo bambe n’izindi.

Iyo yahimbye bwa nyuma yayise Uzajye wizerimana (ntukaraguze) ahagana mu 1987.

Uramutse wifuje gutera inkunga umuhungu wa Buzizi Kizito, wamwandikira kuri email: [email protected], cyangwa ukamuhamagara kuri telefone: 0791936238.

Reba videwo ya Kizame Selemani asubiramo indirimbo ‘Umugisha uravukanwa’ ya Buzizi Kizito yo mu myaka ya 1980 mu kiganiro Urukumbuzi:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahimbe ize, azikore uko ashaka, na zo tuzazumva.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Izo ndirimbo iyo bazisubiyemo zitakaza umwimerere, uwazumvise mbere akumva nta njyana zifite. Ahubwo yashaka uko yazibungabunga ntizite umwimerere. Njye rwose numva nta nkunga yo kuzivugurura ahubwo azishakire ububiko bwiza kugira ngo zitazatakaza umwimerere. Urumva ngo ijwi rye riri hasi y’irya se. Urumva se gahunda zajyana koko? Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka