Umuhanzi M1 yashyize hanze indirimbo yise ‘Free’, ashimangira ko agarukanye imbaraga

Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph wamamaye mu muziki nka M1, yavuze ko nyuma y’igihe abakunzi be batamwumva nk’uko byahoze kuri ubu agarukanye imbaraga mu bikorwa bye bya muzika.

M1 yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye na KT Radio nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Free’ igaruka ku kubwira abantu kubaho bumva nta kibabangamiye.

Ati: “Iyi ndirimbo nayikoze biturutse ku bintu byanjemo nk’umuhanzi, numva ko abantu dukwiye kubaho ntakitubangamira mu buzima, mbese icyo wumva ushaka gukora ukagikora utishisha cyangwa ngo wiyime.”

M1 ni umuhanzi wibanda ku muziki w’injyana ya Dancehall. Amaze imyaka igera ku 10 mu muziki aho yagiye akora zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda no mu Karere.

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo nshya muri Gashyantare uyu mwaka yise ‘‘Telefone’’, aho yatunganyijwe na Ayo Rash mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yakozwe na Jordan Hoechlin.

M1 avuga ko kuri ubu ari kugerageza kwiyegeranya kugirango abafana be bamukunze mu ndirimbo zirimo nka “Ibihu’’ na “Perfect’’, bongere kuryoherwa nibihangano bye ndetse agiye kujya ashyira hanze indirimbo nyinshi uko Imana izamushoboza.

Indirimbo nshya ya M1 yise ‘Free’ yakozwe na producer Mazz beat inononsorwa n’umwe mu bahanga mu gutunganya amajwi, Herbert skills ukomoka mu gihugu cya uganda.

M1 yagarutse ku ndirimbo yakoranye na Dr Jose Chameleone, avuga ko yabifashijwemo na Jordan Hoechlin ubwo bari bafitanye umushinga w’Indirimbo yagombaga gukorera amashusho.

Ati: “Nagiye muri Uganda ngiye guhura nuyu Jordan Hoechlin ubwo yaragiye muri Uganda gukorera amashusho y’indirimbo Dr Jose Chameleone ansaba ko namugeraho I Kampala akamfasha kumpuza na chameleon tugakorana indirimbo (Collaboration).”

Yakomeje avuga ko Jordan Hoechlin yabikoze nk’uko yari yarabimwemereye ndetse akorana na Dr Jose Chameleone igice cy’indirimbo bazasoza mu minsi iri mbere.

M1 avuga ko aya mahirwe yo gukorana na Jose Chameleone, yatumye baba inshuti ndetse amusaba ko yagaragara mu mashusho y’indirimbo yakoranye na Shatta Wale na Morgan Heritage, yitwa ‘Ready’ ndetse yamaze kujya hanze.

Ati: “Hanyuma Chameleone navuyeyo twamaze kumenyana twabaye inshuti ku buryo yanansabye ko najya mu mashusho y’indirimbo yitwa ‘Ready’ aragiye gukorana na Shatta Wale hamwe na Morgan Heritage.”

M1 ni umwe mu bahanzi barambye mu muziki dore ko yawutangiye mu 2012. Ni umusore wigeze no kugira studio itunganya umuziki mu buryo bw’amashusho ariko aza kuyihagarika ubwo Covid-19 yari yugarije Isi.

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ibihu’’, “Perfect’’, “Iyo foto’’, “Uritonda’’, “Brenda’’ ari kumwe na Bruce Melodie, “Juliana’’ yakoranye na Umutare Gaby n’izindi.

Reba Video y’indirimbo ya M1:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka