Tiwa Savage yibiwe mu Bwongereza

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Tiwatope Omolara Savage uzwi cyane nka Tiwa Savage yatangaje yibiwe i Londre mu Bwongereza.

Uyu mugore uri mu bakomeye mu njyana ya Afrobeats ku mugabane wa Afurika, yavuze ko yibiwe i Londre mu butumwa yashyize kuri story ya Instagram, avuga ko ubu bujura bwamubayeho ku wa gatatu.

Tiwa Savage wakunzwe mu ndirimbo nka "Somebody’s Son", "Overloading" n’izindi ntabwo yasobanuye byimbitse kubyerekeranye n’ubwo bujura.

Tiwa ni umwe mu bagore bigaragaje mu muziki wa Nigeria ndetse akaba n’umwe mu Bayafurikakazi, bamaze kuba ibyamamare ku isi ndetse bikajyana n’ibihembo yegukanye.

Tiwa aherutse gutangaza ko agiye gushyira hanze filime ye ya mbere, ’Water and Garri’. iyi filime ikazasohoka hifashishijwe urubuga ruri mu zikomeye ku Isi rwa Prime Video, kandi ikazerekanwa mu bihugu birenga 240.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka