Theo Bosebabireba ari mu bahanzi nyarwanda 10 bakunzwe muri Uganda

Uko iminsi igenda itambuka ni nako umuziki nyarwanda ugenda urushaho gutera imbere mu buryo bugaragara ndetse bikagaragarira mu buryo abahanzi bakomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko mu Karere.

Theo Bosebabireba
Theo Bosebabireba

Muri iyi minsi uburyo abahanzi nyarwanda bari gukora umuziki bitandukanye no mu bihe byashize, aho usanga kugeza ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga bitakiri mu magambo gusa nk’uko wasangaga benshi babivuga ariko ibikorwa bikabura.

Ibyo bijyana no kuba bashyira imbere gukora indirimbo nziza mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse bakabikorerwa rimwe na rimwe n’ababizobereyemo bo mu bindi bihugu. Si ibyo gusa kuko banahinduye umuvuno wo gukorana n’abandi bahanzi bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda no hanze yabyo.

Ibi byose ni bimwe mu bikomeje gutuma umuziki nyarwanda ukomeje gukundwa mu bihugu by’ibituranyi ndetse uyu munsi ntawabura kuvuga ko hari ibihugu birimo Uganda n’u Burundi byahoze biri imbere y’u Rwanda, ariko uyu munsi u Rwanda rusa n’urwabyigaranzuye mu muziki.

Ni muri urwo rwego mu kumenya uko muzika nyarwanda ihagaze mu Karere by’umwihariko mu gihugu cya Uganda, KT Radio yaganiriye na Jo Promoter akaba umwe mu bakurikirana bya hafi umuziki nyarwanda, akaba anategura ibitaramo bikunze gutumira abahanzi bo mu Rwanda bajya gutaramira mu tubyiniro dutandukanye.

DJ Jo Promoter ukorera muri Uganda
DJ Jo Promoter ukorera muri Uganda

Jo Promoter, yakoze urutonde rw’abahanzi bakunzwe mu gihugu cya Uganda bitewe n’ibikorwa bya muzika yabo uburyo ikunzwe ku buryo usanga indirimbo zabo zicurangwa mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

Abo bahanzi 10, bayobowe na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, barimo kandi Ngabo Medard cyangwa se Meddy, uyu akaba amaze iminsi atangaje ko agiye kwibanda ku muziki wo kuramya Imana. Harimo kandi Bruce Melodie umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika mu Karere no muri Afurika muri rusange.

Uru rutonde kandi ruriho Producer cyangwa se utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi, Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh wamaze gufatanya gutunganya indirimbo no kuririmba, ndetse indirimbo 2 amaze gushyira hanze zikaba zarazamuye izina rye ku rwego mpuzamahanga. Hari kandi umuhanzi Afrique umaze kujya gukorera ibitaramo bitandukanye muri Uganda ndetse akaba yaranahuriye ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye muri Uganda nka Jose Chameleone.

Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol, na we ni undi muhanzi nyarwanda ukunzwe muri Uganda. Umuhanzi Kwizera Bosco uzwi mu muziki nka Juno Kizigenza nyuma y’imyaka mike yinjiye mu muziki, akigarurira abakunzi ba muzika mu Rwanda, izina rye ryarenze n’imbibi, na we akaba ari mu bakunzwe muri Uganda.

Theo Bosebabireba, umuhanzi w’indirimbo ziramya Imana, ni izina abantu bashobora gutangarira baramutse bumvise ko na we ari mu bahanzi bakunzwe muri Uganda, ariko Jo Promoter yavuze ko nubwo mu Rwanda, atakiri Theo Bosebabireba wa mbere, ariko ari mu bahanzi nyarwanda banditse amateka, bakunzwe mu baturage ba Uganda.

Kuri uru rutonde kandi hiyongeraho Umuhanzi Ruhumuriza James cyangwa se King James ndetse na Muneza Christopher nka bamwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda.

Ku kijyanye no kuba abahanzikazi bo mu Rwanda batagaragara mu bakunzwe muri Uganda, Jo Promoter yavuze ko bataragera ku rwego nk’urwo bagenzi babo b’abahungu bariho ndetse n’iyo babacuranze usanga bikorwa n’aba DJ b’Abanyarwanda bakorera muri Uganda.

Yagize ati: "Si cyane rwose mvugishije ukuri cyeretse hari aba DJs b’Abanyarwanda nkatwe ducuraga tugashyiramo indirimbo za Bwiza, Marina, Butera Knowless, Charly na Nina ndetse na Alyn Sano ya ndirimbo yakoranye na Fik Fameica."

Yongeyeho ko abahanzi batagomba kwirara bakajya bagira igihe bagatemberera mu bihugu bitandukanye ku buryo bamenya uko ikibuga mu ruhando rw’imyidagaduro kiba cyifashe, kuko bizatuma bamenyana n’abantu batandukanye babarizwa muri iyo myidagaduro bakaba babafasha muri gahunda zabo za muzika.

Mu bandi bahanzi nyarwanda bakunzwe muri Uganda harimo:

The Ben
The Ben
Afrique
Afrique
Meddy
Meddy
King James
King James
Kenny Sol
Kenny Sol
Juno Kizigenza
Juno Kizigenza
Christopher
Christopher
Bruce Melodie
Bruce Melodie
Element Eleéeh
Element Eleéeh
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka